INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 23 GISANZWE, UMWAKA C

Published on 4 September 2025 at 12:11

AMASOMO: Ubuh 9, 13-18; Zab 89 ( H 90) ; Phm 9b-10.12-17; Lk 14, 25-33

Umuntu udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye

Bavandimwe , Kristu Yezu akuzwe,

Burya ubuzima bwose aho buva bukagera, bugira ibyabwo. Burya iyo umuntu yahisemo kubaho ari umucuruzi, ari umwarimu, ari umuganga, ari umuhinzi, ari umukinnyi wabigize umwuga (sportif), yubatse urugo cyangwa se ari uwihaye Imana, ni uko aba yaniyemeje kubaho uko ubwo buzima runaka bubimusaba. Aba yiyemeje gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga ubwo buzima, maze bitaba ibyo rubanda ikamwota.

Natwe twaravutse baratubatirisha cyangwa se turibatirizwa twiyigiye, ubu twibona turi abakiristu. Nyamara ntidukunze gufata akanya ngo twitekerezeho nk’abakiristu, maze ngo turebe ibyo dusabwa niba koko dushaka kuba abakiristu nyabo, ngo hato natwe ejo rubanda itazatwota. Kuri iki cyumweru ni amahirwe akomeye dufite kuko Yezu yabidufashijemo.

Ngo Yezu yari ashagawe n’abantu benshi. Arahindukira arababwira ati ‘Umuntu waza ansanga atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Kandi umuntu udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye”.

Kuba Umukiristu ni ukugira urukundo rurenga amasano ya hafi

Bakiristu bavandimwe, icyo ibingibi bivuze mu ijambo rimwe, ni uko kuba Umukiristu ari urugamba. Ntabwo ari ibintu byoroshye nkuko abenshi twabyibwira. Kuba umukiristu si ukubyuka gusa buri munsi cyangwa buri cyumweru ngo ujye mu misa, uhagere uri uwambere, yewe wicare ku ntebe ya mbere. Kuba umukiristu birenze kure ibyo ngibyo. Yezu amaze kubivuga mu magambo ashobora kudutera ubwoba turamutse tutayasesenguye.

Yezu aragize ati Umuntu waza ansanga atabanje guhara se na nyina, umugore n’abana be, abavandimwe na bashiki be ndetse n’ubuzima bwe bwite, uwo nguwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye”. Tuziko kubaha ababyeyi ndetse no kubitaho ko ari itegeko ry’Imana. None umuntu yakwibaza ati “Ariya magambo ya Yezu ashatse kuvuga iki?”  Ubusanzwe urukundo rwacu rugarukira gusa ku babyeyi, abana bacu, abavandimwe bacu. Uwo tudafitanye amasano ya hafi, uwo tutaziranye, akenshi uwo ntacyo aba atubwiye. Yezu rero mukutubwira ariya magambo, ntabwo ari kudusaba kwanga ababyeyi bacu, abana bacu, inshuti zacu, ahubwo ari kudusaba kugira urukundo rurenga ayo masano ya hafi maze rukagera ku bantu bose, niba koko dushaka kuba abigishwa be, niba koko dushaka kuba abakiristu. Nguwo umukoro Yezu aduhaye none.  Ese koko twajyaga tugira urwo rukundo rurenga amasano maze tukabonako umuntu wese ari mugenzi wacu?

Kwemera Umusaraba wacu

Mu isomo rya kabiri Pawulo mutagatifu yabiduhayemo urugero. Hari umuntu w’umukire witwaga Filemoni maze akagira umugaragu witwaga Onezime. Uyu mugaragu yaje gukorera amakosa shebuja (bishoboka ko ari ubujura cyangwa gutoroka) maze arahunga. Muri uko guhunga yaje guhura na Pawulo mutagatifu ari mu buroko, maze baramenyana, aramwigisha kugera n’ubwo amubatije. Pawulo mutagatifu rero twamwumvise ubwo yandikiraga Filemoni ibaruwa ifite icyo igamije ( avec diplomatie) amubwira ko amwoherereje Onesime, ko ndetse azasanga atakiri umucakara, ko ahubwo azasanga ari umuvandimwe we. Pawulo mutagatifu akavuga ati Niba rero wemera ko ndi inshuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira”. Mbese muri make ni nko gusabira imbabazi uwo Onezime kuko muri kiriya gihe umucakara iyo yacikaga shebuja nabyo yarabihanirwaga kuko yari nk’umutungo we bwite. Ngurwo urukundo dusabwa niba koko dushaka kuba abakiristu, urukundo rubabarira ndetse rukakira abacakara nk’abavandimwe bacu bwite. Bitabaye ibyo ubukristu bwacu burakemangwa.

Yezu arakomeza mu ivanjili atubwira kandi ko niba dushaka kuba abakiristu, tugomba no kwemera guheka umusaraba wacu. Yezu yagize ati Kandi umuntu udaheka umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye”. Burya buri wese agira umusaraba we kandi nta n’uwihitiramo, cyakora  buri wese ahabwa ku rugero rwuwo abashije, ntawe ushobora guhabwa umurusha ibiro. Ese jyewe umusaraba wanjye ni uwuhe? 

Burya uwo mwashakanye ashobora kukubera umusaraba. Urubyaro rushobora kukubera umusaraba mu gihe hari ni ufite umusaraba wo kubura urubyaro. Umubiri wawe ushobora kukubera umusaraba. Umuturanyi wawe ashobora kukubera umusaraba. Gusa twibuke na none ko mu bukristu umusaraba ufatwa  nk’inshingano. Ese umusaraba wanjye ndawemera? Ni byo koko umusaraba uravuna, ariko iyo twemeye kuwakira, dusanga ku nzira Imana yagiye ihadushyirira ba Simoni b’I Sireni maze bakawudutwaza. Ese aho jyewe hari abo njya nakira umusaraba wabo? Ese aho ahubwo ntihaba hari abo njya mbera umusaraba? Ni byo koko umusaraba uravuna ariko nyamara ni ryo teme riganisha mu ijuru. Cya giti muntu wa mbere yariye kubera kwanga kumvira maze kikamuviramo urupfu, Yezu we yarumviye, maze agera n’aho yemera kukibambwaho, maze kituviramo igiti cy’agakiza. Kandi natwe turabizi ko Imbuto y’umugisha yera ku giti cy’umuruho”.

Ubukiristu ni urugamba rudasanzwe

Bakiristu bavandimwe, uyu munsi Yezu aradusaba kwicara hasi maze tugashishoza, tukareba uko duhagaze mu bukiristu bwacu. Niyo mpamvu yaduciriye ya migani ibiri, umwe w’umuntu ujya kubaka umunara, maze akabanza akicara hasi akabara, akareba niba afite ibyo azawutangaho byose, kugirango ejo batazamuseka. Undi mugani ni wa wundi w’umwami ujya gutera mugenzi we maze nawe akabanza kwicara hasi akareba niba afite ingabo zihagije koko. Ibi ngibi icyo Yezu yashakaga na none kutubwiriramo, ni uko kuba umukiristu ari Ukwiyubaka, ariko cyane cyane kuri roho. Kandi na none ubukiristu ni urugamba, ni intambara, nk’uko dukunze kubiririmba. Kandi burya ngo urugamba ni urugamba, ngo nta rugamba rworoha, ruramutse rworoshye rwaba atari rwo.

Bakirstu bavandimwe, ibyo dusabwa kugirango tube abakiristu nyabo, byose tumaze kubyiyumvira. Ibyinshi bitambutse kure imbaraga zacu, ibyinshi bitambutse kure ubwenge bwacu n’imitekerereze yacu. Ku bwacu ntitwabyigezaho. Umwanditsi w’igitabo cy’Ubuhanga ni we wagize ati Ni nde washobora gusobanukirwa n’icyo Nyagasani ashaka? Ibitekerezo byacu abantu ntibifashe, bihora bihindagurika, ntibigira ishingiro”. Dore ko Imana yo yandika ibigororotse mu mirongo igoramye nkuko bikunze kuvugwa.

Kuri iki cyumweru dusabe Imana iduhe ubuhanga maze tubashe kuyimenya, maze tubashe no kumenya inzira zayo. Yezu Kristu tumusabe aduhe urukundo nk’urwe, aduhe urukundo  rwitangira bose, aduhe kwakira imisaraba yacu nk’inshingano ndakuka, maze tuzabane nawe ubuziraherezo mu ngoma y’ijuru. Amen

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador