Inyigisho 2 yo ku Cyumweru cya 22 Gisanzwe, Umwaka C

Published on 30 August 2025 at 13:04

AMASOMO: Sir 3, 17-18.20.28-29; Zab 67(H68); Heb 12, 18-19.22-24a; Lk 14, 1a.7-14

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Kuri iki cyumweru cya 22 Gisanzwe umwaka C, Yezu Kristu araduhamagarira kongera gutekereza neza uko duhagaze imbere y’Imana n’ukuntu tubana na bagenzi bacu. Aratwigisha imico myiza yo kwicisha bugufi no gukunda abandi nta nyungu tubatezeho.

Muri iyi vanjili, Yezu Kristu yitegereje kamere ya muntu: uko dukunda kwicara mu myanya y’icyubahiro, tugashaka ko abantu baduha agaciro n’icyubahiro gikomeye. Ariko iyo myitwarire ishobora kuduteza isoni, kuko igihe umuntu ashyizwe inyuma akuwe mu mwanya yihaye kubera kwikuza, asigara yamunzwe n’isoni imbere y’abandi. Ni yo mpamvu Yezu atwigisha kutikuza, ahubwo tugategereza ko abandi ari bo baduha icyo cyubahiro iyo bibaye ngombwa.

Ariko na none Yezu ntatwigisha gusa kuba abanyabwenge mu buzima busanzwe. Oya! Atwigisha uburyo bwo kubaho: ubuzima bushingiye ku kwicisha bugufi no gukorera abandi. Uwicisha bugufi ni we Imana Data izashyira hejuru; ni we Data wa twese yigaragariza kandi akamurinda.

Kandi Yezu aratungura uwari wamutumiye ku meza: aramubwira kudatumira gusa inshuti, abavandimwe cyangwa abakire bazashobora kumutumira na we. Ahubwo aramuhamagarira gutumira abakene, abafite ubumuga, abagendera ku mbago n’impumyi, kuko abo nta cyo bashobora kumuha ngo bamwishyure maze aziturwe n’Imana. Ibi ni ubutumwa bukomeye Kuri twe: Yezu Kristu aradusaba kubaka sosiyete aho ntawe uhejwe, aho buri muntu wese afite umwanya ku meza hamwe n’abandi nta vangura.

Bavandimwe, dushimire Nyagasani Yezu, kuko yahisemo kuba mu mwanya w’abakene, akiyegereza buri muntu wese. Ni we utwigishije inzira nyakuri y’umunezero, akatwereka ko ishema n’agaciro by’umuntu bishingiye ku kuba umwana w’Imana, si ku bukungu cyangwa ku ntera y’icyubahiro.

Dusabe rero, bavandimwe:

  • Dusabe Yezu Kristu kuturinda umutima wo gutesha agaciro abakene, abo tudahuje umuco n’ururimi, cyangwa abafite indi myemerere. Ahubwo aduhe kubona buri wese nk’umuvandimwe, kuko twese turi abana b’Imana imwe.
  • Dusabire kandi abafite ububasha n’imyanya y’icyubahiro: Yezu Kristu abakore ku mutima, bareke gukoresha ububasha bwabo mu kwiyongerera ibyubahiro n’inyungu zabo, ahubwo bifatanye n’abavandimwe bacu benshi babuze ibyo kubaho byibanze.
  • Kandi dusabe Nyagasani Yezu Kristu kuturinda kubona ibibi bibera mu isi, ngo twumve ko ari ibisanzwe. Ahubwo aduhe umutima uhorana impuhwe, utabasha kwihanganira kubona abandi bababara.

Bavandimwe, niduhore twibuka ko Yezu Kristu yaje kudukorera, ataje ngo tumukorere. Natwe nitumwigane: tube abafasha abandi, dufatanye mu gukunda bose no kwereka isi urukundo rw’Imana.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador