INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 22 GISANZWE, UMWAKA C

Published on 29 August 2025 at 11:59

AMASOMO: Sir 3, 17-18.20.28-29; Zab 67(H68); Heb 12, 18-19.22-24a; Lk 14, 1a.7-14

Mwana wanjye, ibyo ukora bijye birangwa n’ubwiyoroshye

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru aragaruka ku mugenzo mwiza wo kwicisha bugufi/Kwiyoroshya dore ko muri kamere muntu harimo kwiremereza. Buri wese aho aba, aho akora aba yumva yazamuka mu ntera, birya bita ngo ni ukubona promotion. Ibyo bikanajyana nyine n’icyubahiro aho uri hose, ku buryo iyo twatumiwe mu birori cyangwa mu rundi rubanza maze bakaramuka bibeshye kuri protocole igikuba gicika.

Ntitwakwirengagiza ko icyubahiro cyo muri iyi si gitambutsa benshi ahakomeye. Gituma tubona inshuti n’iterambere muri rusange, kandi ni byiza turanabikeneye. Ariko na none twibuke ko hari Imana yo mu Ijuru ari yo yo kubahwa no kwizerwa igihe cyose. Uwicishije bugufi imbere yayo bibe vuba cyangwa bitinde arazamurwa, kandi iyo tugendeye muri uwo mujyo yiteguye kudukoresha n’ibirenze ibi. Cyo rero mureke duce bugufi dutsikamire ibyatuma twishyira hejuru bikadukururira ubwibone, maze dusingire urufunguzo rw’imigisha no kugirirwa neza na yo, nkuko Ivanjili ya  none ibitwigisha mu nguni zayo zose.

Burya Indoro y’Ivanjili, usanga nta ho ihuriye n’imyumvire y’isi isanzwe. Muri twe harimo abanyacyubahiro kubera umwanya bafite muri Kiliziya cyangwa mu bundi buyobozi, hari abanyacyubahiro ku bw’amashuri bamwe bize, ku bw’imitungo batunze ndetse hari n’abanyacyubahiro kubera imiryango ikomeye no kumenyekana kwa bamwe. Nyamara ariko, ibyo byubahiro nta cyo bivuze iyo tudafite umutima urangamiye iby’ijuru kandi uhora ukereye gukora ugushaka kw’Imana. Ibyo byubahiro, ni umuyonga mu gihe amatwara yacu yishyira hejuru ku buryo abandi benshi tubarebera ku rutugu maze tugashyikirana gusa n’abo turi mu rwego rumwe. Hejuru y’ibyo kandi turatinyuka tukavuga ko turi aba-Kristu! Ese ibanga ryo kwiyoroshya ni irihe?

Iryo banga ni ukwiyumvisha ko Uhoraho ari we Nyir’ububasha na Nyir’ikuzo. Iyo ari We turangamiye kandi dukunda, nta kabuza ibintu byose dufite hano ku isi, ibigaragara n’ibitagaragara dushingiraho ishema ryacu, ntibitubera impamvu yo kwishyira hejuru dore ko atari natwe twabiremye. Aho kwishyira ejuru, dusingiza Umuremyi wa byose ari na We uduha ibyo dukeneye byose.

Bavandimwe, n’ubwo ibyubahiro ari byiza, Ijambo ry’Imana rihora riturarikira kwicisha bugufi.  Mwene Siraki yagize ati:“Mwana wanjye, ibyo ukora bijye birangwa n’ubwiyoroshye, bityo uzakundwa kurusha abagaba byinshi”. N’aho abakiristu b’Abahebureyi ubwo bakumburaga ibyo biberagamo mbere yo kuba abakiristu, babwiwe ko “Bataje bagana ibintu bigaragara nk’umuriro uhinda, umwijima cyangwa inkubi y’umuyaga( ibi byibutsa ibonekerwa rya Eliya ubwo Uhoraho igihe amanuka yabanzirizwaga n’ibimenyetso bikanganye ariko yajya kuza hakaza akayaga gahuhera mu ijwi rituje ryoroheje…)… Baje bagana umusozi wa Siyoni, mbese begera Yezu Kristu.

Muri iyi si ibyo twagirwa byose, ibyo twatunga byose, Yezu araturarikira kugira umugenzo wo kwiyoroshya. Impamvu nta yindi nuko kuri ino si uba ukomeye, uri umutegetsi, wica ugakiza, nyamara burya ngo “Iminsi ni imitindi”, ejo bwacya rumwe wakatiraga abandi nawe bakarugukatira. Uba ufite ubutunzi sinakubwira, ejo bwacya nawe ukajya usabiriza ku nzira. Ibyo twatunga byose, ibyubahiro byose twahabwa, amateka y’isi atwereka ko biyoyokana n’iminsi. Rero Yezu akatugira inama yo kwiyoroshya, kugirango tuzaronke ingoma y’Ijuru imwe tudashobora kwamburwa n’iminsi.

Hari umuhanga wagize ati: twese turi giseseka ( fragile), icyafasha umuntu ni uko yajya ahora azirikana ko muri iy’isi, ari we urusha abandi kuba giseseka. Umuvandimwe nagwa mu makosa ntukamuseke, kuko nawe wikebutse utibereye wasanga utari miseke igoroye, ibyo rero bidufashe kwicisha bugufi nk’uko amasomo matagatifu abiturarikira kuri icyi cyumweru.

Yezu mu Ivanjili aratsindagira uwo mugenzo mwiza wo kwiyoroshya agira ati: ‘Igihe bagutumiye mu bukwe ntukishyire mu mwanya wa mbere, hato mu batumiwe hataza ukurushije icyubahiro, maze uwabatumiye mwembi akavaho akubwira ati ‘muvire mu mwanya’. Icyo gihe wakorwa n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma. Ahubwo nutumirwa ujye wishyira mu mwanya w’inyuma, kugirango uwagutumiye naza akubwire ati ‘Mugenzi wanjye, igira imbere”.

Ese ni ko bijya bigenda aho twatumiwe? Ese aho ndi njya nicisha bugufi imbere yabo turi kumwe ? Ese njya nicisha bugufi imbere y’ababyeyi? Ese njya nicisha bugufi imbere y’abo nduta ? Ese njya nicisha bugufi imbere y’abo dukorana/tubana? Buri wese yisubize atibereye!

Nkunda kwiyumvira ukuntu abantu biyamamaza nk’iyo hari inzego izi n’izi muri iyi si zisaba amatora. Umuntu akaza ati nzakora ibi n’ibi, ibyari byarananiye abandi byose jyewe nzabishobora,…Nyamara bamwe bamara gutorwa washaka uko uhuza ibyo akora n’ibyo yavugaga ugasanga bihabanye kure. Umugenzo wo kwiyoroshya ni mwiza nkuko Ivanjili ibitwigisha.

Indi mpamvu ituma tugomba kwiyoroshya, ni uko biriya twibwira ko dutunze byose, uwaperereza yasanga n’ubwo tuba twibwira ko twabigezeho twiyushye akuya, nyamara burya tuba twabigezeho kubera ko hari uwabanje kuduha ubuzima, imbaraga ndetse hari n’abandi batubanjirije bakoze ibyiza nk’integuza y’ibyo twakomerejeho. Burya uwareba kure yasanga byose tuba twabihawe ku buntu. Burya rero imbere y’Imana nta na kimwe twakagombye kwiratana. Imbere y’Imana turi bagufi cyane ni nayo mpamvu Ingoma y’ijuru  ari iy’abiyoroshya.

Yezu Kristu ntabwo yagiriye inama gusa abatumirwa, amaze kwitegerza abatumiwe abo ari bo, yagize n’ubutumwa agenera nyir’urugo. Yagize ati “Nugira abo utumira ku meza haba ku manywa cyangwa nimugoroba, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe n’abo mufitanye isano, cyangwa abakize muturanye, kugirango nabo batazavaho bagutumira bakakwitura. Ahubwo nugira abo utumira ujye urarika abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi. Ubwo ni bwo uzaba uhirwa kuko bo badafite ibyo bakwitura, maze ibyo uzabyiturwe ku munsi w’izuka ry’intungane”.

Ubundi Abayahudi ntibemeraga ko impumyi, ibirema, mbese umuntu wese ufite inenge yagera aho abandi bantu bateraniye. Ntiyashoboraga kuba umuherezabitambo bibaho. Bamufataga nk’uwahumanye, cyangwa umunyabyaha kuko bibwiraga ko ubwo busembwa yabutewe n’ibyaha bye, bityo bikaba ari igihano cy’Imana. Dore ibyo dusoma mu gitabo cy’Abalevi “Koko rero, umuntu w’impumyi, ucumbagira, ufite izuru ribwataraye, uhetse inyonjo,…mbese umuntu wese urangwaho inenge, ntashobora kwegera Uhoraho (Lv 21, 18).  Yezu rero yaje gukosora iyo myumvire, yaje gukiza abantu bose, yaje kwerekana ko umuntu wese yaremwe mu ishusho y’Imana.

Ese twebwe mu birori byacu/ mu bukwe iwacu ni bande dutumira bwa mbere?  Ngirango abatari bake  iriya  ngingo rwose iradutsinze. Dutumira inshuti zacu, abo dusangira, abazadutwerera agatubutse, bikaba birahagije. Ubirori byacu rero byakagombye kugenura ubyo mu ngoma y’Ijuru turangamiye nk’abemera Imana. Twakagombye gutumira abantu bose tutarobanuye nkuko Imana nayo ubwayo itaturobanura.

Bakiristu bavandimwe, icyo dusabwa kuri iki cyumweru, muri kano kanya, ni ukurangwa n’umugenzo wo kwicisha bugufi, ni ukurangwa n’umugenzo wo kwiyoroshya kugira ngo abe ari Imana izadukuza. Kandi ngirango twese turabizi, uwo mwitozo ukunda kutugora cyane. Yewe ni icyaha cya mbere muntu yakoze kwari ugushaka kureshya n’Imana.

Umwarimu wacu wa mbere mu kwiyoroshya ni Bikiramariya. Malayika Gaburiyeli ubwo yamubwiraga ko azabyara umwana w’Imana, aho kwikuza ahubwo we yarivugiye ati « Ndi umuja/umucakara wa Nyagasani ».  Undi mwarimu wacu mu kwiyoroshya ni Yezu Kristu ubwe. N’ubwo yari afite imimerere imwe niy’Imana, nyamara ntiyagundiriye kureshya nayo. We yemeye kwihindura ubusabusa, yigira umuntu, ndetse yemera no gupfa kandi apfiriye ku musaraba ( Ph 2, 6-8). Ibyo nibyo byamuviriyemo gukuzwa na Se. Yarazutse, n’ubu ni muzima iteka ryose, igihe tumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati na divayi, tujye tumusabe aduhe umutima utuza kandi woroshya nk’uwe.

Turagushimiye Nyagasani Yezu Kristu, kuba warahisemo kuba hamwe n’abakene no kwegera buri wese ubikeneye, Uduhaye urugero rw’uko twabona ibyishimo, kandi utwereka aho ubwiza n’agaciro k’umuntu wese biri.

Ndagusabye Yezu Kristu, ntunyemerere ko nanjye ncisha abandi bugufi kubera ko bafite umutungo muke, bavuga ururimi rutandukanye nanjye cyangwa bafite idini ritandukanye n’iryanjye, ahubwo ndashaka kwiga gukunda no guha agaciro buri muntu wese kuko ari umuvandimwe wawe nanjye, kandi ni umwana wa Data wo mu ijuru kimwe nanjye.

Fasha imitima y’abakoresha nabi ububasha cyangwa imyanya yabo ngo bongere ibyiza byabo, mu gihe hari benshi bakeneye kugira imibereho myiza bayibuze.

Ijambo ryawe n’ubuzima bwawe nibitubere urugero rwo kutirengagiza numwe ubabaye muri iyi si, ahubwo biduhe kuba abakozi b’abandi, dutekereza ku nyungu rusange kandi tube ikimenyetso cy’urukundo rwawe. Amen.

Add comment

Comments

There are no comments yet.