INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA BIKIRA MARIYA MUTAGATIFU UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI ( 22 Kanama)

Published on 22 August 2025 at 18:08

MWAMIKAZI W'ISI N'IJURU DUHAKIRWE KURI YEZU KRISTU UMWANA WAWE

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, ku munsi wa munani, nyuma y’umunsi mukuru w’ijyanwa mw’ijuru rya Bikira Mariya, muri Kiliziya duhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’ijuru n’isi. Mu byahishuwe, dusomamo ngo «Ku mutwe we atamirije ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri». Bikira Mariya abengerana ubwiza, akaba ikimenyetso cy’ukwizera guhamye kandi akaba umuhoza w’imbaga y’Imana mu rugendo ruyigana. Nkuko Ester muri Bibiliya yagize ubutoni mu maso y’umwami akagoboka umuryango wa Israheli, niko na Mariya ubutoni afite ku Mana, butuma agira ubutware budusabira tukabona ingabire n’imbaraga zidufasha guhashya imitego ya shitani.

Bikira Mariya utarasamanywe icyaha kandi Imana ikaba yaramurinze icyitwa ubwandure bw’icyaha cy’inkomoko ndetse n’ubwandure bw’icyaha icyo ari cyo cyose, amaze kurangiza urugendo rw’ubuzima bwe hano mu isi, yajyanywe mu Ijuru na roho ye n’umubiri we, maze Nyagasani aramukuza amugira Umwamikazi w’ijuru n’isi kugira ngo abe iruhande rw’Umwana we Yezu, We Mwami utegeka, usumbye abandi bami bose, watsinze icyaha n’urupfu (Concile Vatican II, Lumen gentium, n. 59; cf. CEC, n. 966).

Kuwa gatatu tariki 20 Kanama 2008, nyuma y’indamutso ya Malayika (Angelus)  saa sita z’amanywa, Papa Benedigito wa XVI, yigishije ko umunsi mukuru wa Bikira Mariya umwamikazi w’ijuru n’isi wizihizwa tariki 22 Kanama, n’umunsi mukuru wa w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya wizihizwa tariki 15 Kanama, ni iminsi mikuru yizihiza iyobera rimwe. Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi washyizweho na Papa Piyo wa 12 tariki 11 Ukwakira 1954.

Kuwa gatatu tariki 22/8/2012 Papa Benedigito wa  XVI yibukije ko nubwo uyu munsi washyizweho vuba, kuva kera abakristu bahoze biyambaza Bikira Mariya Umwamikazi ndetse bikagaragarira cyane mu bisingizo bye. Muri ibyo bisingizo, hagaragara inshuro 8 ko Bikira Mariya ari Umwamikazi: w’Abamalayika, w’Abasokuruza, w’Abahanuzi, w’Intumwa, w’Abahowe Imana, w’Abemeye Imana, w’Ababikira, w’Abatagatifu bose. Urukundo Bikira Mariya yakiranye Jambo w’Imana ni rwo rwamuhaye uyu mwanya wo kuba Umwamikazi iruhande rwa Jambo w’Imana. Ingabire yahawe zigasumba iz’ibindi biremwa byose, kandi ntahwema kuzibuganiza mu mitima y’abayoboke b’Imana kuko ari we Mushyinguzwa w’Ingabire z’Imana. Nk’uko Mutagatifu Efuremu wo muri Siriya abitubwira, Bikira Mariya yagenewe kuba iruhande rwa Yezu Kristu, Umwami w’abami, kugira ngo akomeze atwereke Yezu, ari iruhande rwa Yezu nka Nyina w’Umwami usumba abami bose. (cf. Iz. 9,1-6). Akomeza rero kutwereka Yezu Kristu, we Bugingo bwacu, Gakiza kacu na Mizero yacu.

Papa Pawulo VI mu nyandiko yise “Marialis cultus” no25 yerekanye ko inzira zinyuze kuri Bikira Mariya by’ukuri zose zigana kuri Yezu Kristu. Kristu ni we uziha urumuri kandi Imana Data yatatse Bikira Mariya ubutungane buhebuje kugira ngo Itegurire Jambo wayo ikitabashwa gihebuje. Kuba rero Imana yaramushyize iruhande rwayo ni ukugira ngo abane na yo kandi mu rukundo rwahebuje Imana ifitiye isi, izamwifashishe  ngo ikize isi. Ubwami rero bwa Yezu na Mariya butandukanye n’ubwo tuzi ku isi kuko butatse urukundo, ukwicisha bugufi no kwitangira abantu. Ku musaraba ni ho hatangarijwe ko Yezu ari Umwami (w’abayahudi) cf. Mk 15, 26. Ku musaraba ni ho yongera kuremera bundi bushya mu mitima y’abantu ukuri, urukundo n’ubutungane. Na Bikira Mariya yigana Umwana we Yezu mu rukundo yiha Imana mbere na mbere (Lk 1,38) kugira ngo afashe abantu. Afasha kandi abantu mu byo bakeneye byose nk’Umuja w’Imana utavugwaga  (Lk 1, 48). Ngubwo Ubwami bwa Yezu na Bikira Mariya.

Ubwamikazi bwa Bikira Mariya rero bwigaragariza mu kuturinda twe abana be, igihe tumutakiye ngo atuyobore kuko twataye inzira igana Ijuru. Adufasha igihe cyose tuzahajwe n’imibabaro itandukanye y’aha ku isi. Mu rugendo rwacu hano ku isi  tumusaba tumwizeye rwose ngo aduhakirwe ku Mwana we Yezu, Umucunguzi wacu.

Bikira mariya ni urugero rw’abiyoroshya kandi bemera kubaho mu gushaka kw’Imana. Nicyo gituma yahawe ikuzo risumba abandi, abamalayika n’abatagatifu bose, yambikwa n’Umwana We, aba Umwamikazi w’isi n’Ijuru. Dukomeze tumwiyambaze kuko atajya atererana abamwiyambaje.

Bikira Mariya Umwamikazi w’isi n’Ijuru, udusabire.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador