
Amasomo: Iz 66, 18-21; Zab 116(117); Heb 12, 5-7.11-13; Lk 13, 22-30
Bazaturuka mu mpande zose, bazakikize ameza mu isangira ry’Ingoma y’Imana
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuri iki cyumweru cya 21 Gisanzwe, umwaka wa Liturjiya C, mu Ivanjili tumaze kumva ko ubwo Yezu yanyuraga mu migi no mu nsisiro yigisha. Nuko yerekeza I Yeruzalemu, haje umuntu aramubaza ati “Mwigisha, koko abantu bakeya nibo bazarokoka?”
Iki ni ikibazo abantu dukunze kwibaza cyane iyo dutekereje ku iherezo rya muntu. Hari umuhanzi waririmbye agira ati ; ese ko mbona bucya bukira amaherezo azaba ayahe?
Birashoboka ko uriya muntu yabajije Yezu kiriya kibazo kugirango amwinje nkuko tujya tubyumva muri Bibiliya, maze Yezu nahakana akavuga ati: ni abantu benshi bazarokoka bitume uriya muntu agenda yidamararire. Yezu mu bushishozi bwe nawe ntamubwiye umubare runaka, ahubwo amubwiye ibyo muntu agomba gukora kugirango azarokoke. Ntabwo tuzinjizwa mu ijuru n’ubumenyi dufite, amafaranga cyangwa indi mitunga yaba iyimukanwa n’itimukanwa; yewe nta nubwo ari ubwinshi bw’amasengesho twavuze, misa twagiyemo cyangwa ubwinshi bw’amateraniro nyobokamana gusa twagiyemo; ahubwo tuzakizwa n’ibikorwa tuzaba twarakoze (Mt 25,31-46). Yezu yamubwiye ati “Muharanire kwinjira mu muryango ufunganye”.
Umuryango ufunganye Yezu atubwira ni uwuhe? Waba uherereye he? Waba ushushanya iki?
Twibukiranye ko ubwo Yezu yavugaga ariya magambo yari ari kwerekeza I Yeruzalemu, hahandi azazamukana umusaraba umusozi wa Karuvariyo kugirango adupfire. Ng’uwo umuryango ufunganye tugomba kwinjiriramo Yezu atubwira. Umusaraba wacu ni wo muryango ufunganye, ni ryo teme rizatugeza mu ngoma y’ijuru. Ese umusaraba wanjye ni uwuhe? Ese umusaraba wanjye nywuheka nte? Ese aho sinjya nywinubira?
Ibintu 4 byadufasha kurushaho kuzirikana k’umuryango ufunganye Yezu Kristu atubwira
- Umuryango w’ukwemera: Umuryango ufunganye dushobora kuwumva nk’umuryango w’ukwemera. Ni rya rembo ry’ukwemera batubwira mu Gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 14, 27). Iryo rembo ry’ukwemera, uwo muryango w’ukwemera, ufunguriye bose, atari abakomoka kuri Abrahamu, Izaki na Yakobo gusa, ahubwo bo ku isi hose, abo mu burasirazuba no mu burengerazuba; abo mu majyepfo no mu majyaruguru.
Uwo muryango w’ukwemera urafunganye kuko usaba kurenga inzitizi zose, usaba kwihambura kuri ibyo byose bituma tutabasha kuwinjiramo kandi bigasaba no kwemera Yezu ubwe nk’umwami wawe n’umukiza wawe kuko ari We “Nzira, Ukuri n’Ubugingo “(Yh 14, 6); ni We “rembo ry’intama” (Yh 10, 7). Koko rero ni We ugira ati: “Ni jye rembo; uzanyuraho yinjira azakizwa, azishyira yizane, kandi abone urwuri” (Yh 10, 9).
- Umuryango w’urukundo: Umuryango ufunganye ni umuryango kandi w’urukundo ; urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu, urukundo rwitanga kugeza twiyibagiwe rutandukanye na rumwe rwikunda kugeza wibagiwe Imana na mugenzi wawe. Ni rwa rukundo Yezu yatweretse igihe arema Ukaristiya ku wa Kane mutagatifu, kandi agaca bugufi akoza ibirenge by’intumwa ze. Ni rwa rukundo Yezu yagejeje ku ndunduro ku wa Gatanu Mutagatifu igihe yemeye kubambwa ku musaraba. Ni umuryango w’urukundo wafunguwe mu rubavu rwe igihe rutikuwe icumu maze hakavubukamo amaraso n’amazi.
Umuryango w’urukundo Yezu yadukinguriye ni urugero rwo kwitangira abavandimwe bacu no kwemera imisaraba duhura na yo mu buzima bwacu, dukurikira Yezu Kristu wabambwe ku musaraba, agapfa, agahambwa, ariko ku munsi wa gatatu akazuka. Turabizi : uwo muryango ntunyurwamo na benshi kandi ari wo utwinjiza mu bugingo bw’iteka kuko abenshi batinya umusaraba niyo iyo hari uvuze ko hariya hari ugukiza umusaraba(uburwayi, ubukene, ingorane zitandukanye z’ubuzima…; abenshi twirukirayo. Tujye twibuka ko nkuko Bikira mariya yabitwibukije I Kibeho umwana wa Mariya nkuko twamuhawe na Yezu Kristu, ntatana n’umusaraba(imibabaro yo mu buzima). Ntabwo ubukristu ari igisukari nkuko bamwe babikeka.
- Umuryango wo kwiyoroshya no kwicisha bugufi : Babajije umwana uko yumva umuryango ufunganye. Ati : « Ni umuryango utanyurwamo n’umuntu mukuru cyangwa munini… Ni akaryango kanyurwamo n’umwana muto! » Iki gisubizo cy’uyu mwana kitwibutsa indi nama Yezu agira abashaka kwinjira mu Ngoma y’ijuru. Umuryango unyurwamo n’uwemeye kwigira muto nk’uko Yezu abidusaba.
- Umuryango wo kwisubiraho n’impuhwe z’Imana: Ni umuryango w’uwemeye kwigobotora ibimuziga byose, kwiyambura ibyamubuza kunyuramo nkuko twabibonye haruguru , akicuza akakira impuhwe z’Imana. Ni yo mpamvu twavuga ko uwo muryago ari uwo kwisubiraho n’impuhwe z’Imana.
Abazarokoka bakabasha kwinjira mu Bwami bw’ijuru
Bavandimwe, nyuma yo kutubwira icyo tugoma gukora kugirango tuzarokoke, amasomo matagatifu arakomeza atubwira aba mbere bazarokoka abo aribo. Ni abo tudakeka. Abafite itike bwa mbere si abaririye (kurya) cyangwa ngo banywere imbere ya Yezu, ntabwo ari n’abari mu materaniro ubwo yigishaga. Ahubwo abafite itike ku ikubitiro ni Abanyamahanga, ni abo Abayahudi bita abapagani n’abanyabyaha bazisubiraho bagahindukirira Kristu mu gihe abanda bamuteye umugongo; ni bamwe bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo. Uwo wese uzemera guhatanira kwinjira mu muryango ufunganye, yemera kwibohora ibyo byose bishobora kumuzitira bikamubuza kwinjira, hadakurikijwe inkomoko ye cyangwa uwo ari we wese, azinjira. Abiyitaga imbonere nka bariya bayahudi bumvaga ko kuba baravutse mu muryango wa Abrahamu bihagije ngo binjire, Yezu araberurira ko amavuko adahagije, ko bagomba guhindura imyumvire bagahatana nk’abandi. Bityo abari aba mbere babe aba nyuma, n’abari aba nyuma babe aba mbere!!! Ibitekerezo by’Imana si byo byacu, Imigambi yayo ihabanye kure n’iyacu. Umuririmbyi wa zaburi yaravuze ati “Nk’uko ijuru ryisumbuyeho Isi, ni nako imigambi y’Imana ihabanye kure n’iya muntu.”Erega Imana ntimenyerwa! Ni ryo kosa bariya bayahudi Yezu yabwiraga baguyemo kandi dushishoje neza n’ubu muri iki gihe turimo abenshi nka bo baruzuye mu mpande zose.
Abo bazarokoka tubwirwa ni ya mahanga y’indimi zose umuhanuzi Izayi yavuze ko Uhoraho agiye gukoranyiriza hamwe, kugirango azarebe ikuzo rye. Ndetse ngo bamwe muri bo azabagira abaherezabitambo. Kenshi na kenshi, ikintu kitworohera ni ugutunga agatoki bagenzi bacu, nyamara burya Imana niyo yonyine ituzi neza kuko yo iragenda ikagera no ku nkebe z’imitima yacu, muri za mfuruka na nyirubwite atazi.
Bakiristu bavandimwe abo kandi bazabona itike, ni babandi bemera gukosorwa nk’uko umubyeyi ahana umwana we. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yagize iti “Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye; kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite”. Bikamubyarira umugisha iyo agarutse mu nzira nziza.
Umwanzuro
Bakiristu bavandimwe, bya bibazo, bya bigeragezo njya mpura na byo mu buzima mbyakira nte? Ese njya mbibonamo ishuri mpuriramo n’Imana? Ese wa musaraba nigeze kuvuga nywakira nte? Niba rero dushaka kuronka itike izatugeza mu Ngoma y’ijuru, tugomba kwakira inzira zose Imana icamo kugirango itwiyereke. Ni koko uriya muryango ufunganye tugomba kwinjiriramo, ni Yezu Kristu ubwe wapfuye akazuka. Twebwe dufite amahirwe akomeye kuko tumuhabwa mu kimenyetso cy’umugati na divayi biba umubiri n’amaraso bya Yezu Kritsu. Tujye tumusaba aduhe guharanira kuba muri bariya bazarokoka, maze tuzibanire nawe mu ngoma y’ijuru aho intungane ziteraniye, ubu n’iteka ryose, Amen.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments