
Amasomo:Yer 38, 4-6.8-10; Zab 39(40); Heb 12, 1-4; Lk 12, 49-53
Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuri iki cyumweru cya 20 Gisanzwe umwaka C, twongeye gusangira ijambo Nyagasani yatugeneye ngo ritubere impamba y’ubuzima mu rugendo rugana ijuru. Mu isomo rya mbere umuhanuzi Yeremiya azira kuvugisha ukuri arajugunywa na bene wabo mu iriba hanyuma agakizwa n’umunyamahanga, Ebedi Meleki. Isomo rya 2 riraduhamagarira kwiyumanganya mu bigeragezo duhanze amaso Yezu Kristu; Ivanjili ikaza itwereka ugushyamirana kuzavuka ku mpamvu yo kuba abahamya beruye ba Yezu Kristu, abahamya b’Ijambo rye ry’Ukuri.
- Ukuri kuvugwa nta gihombo gukurura
Burya, abantu hafi ya twese tuba twifuza ko nta muntu n’umwe twakagombye kugirana ikibazo nawe. Kabishywe niyo byaba ari ngombwa ko tukigirana nko mu gihe twamukosoye cyangwa twamubwije ukuri we adashaka kumva, tuba twumva tutakagombye kurakaranya. Abenshi ndetse bahitamo kwanga kwiteranya aho kugirango bikururire abanzi. Mu Kinyarwanda nibyo bita “Kuruma uhuha”. Mu mvugo z’ububanyi n’amahanga ni byo bita “Kumenya gukina dipolomasi”. Ni nabyo bajya bavuga muri wa mugani w’ikinyarwanda ngo : ukuri wakavuze uraguhakishwa!
N’ubwo bwose Batisimu twahawe yatugize Abahanuzi, niba ari uko twimereye, turacyafite urundi rugendo rutari rugufi, turacyafite undi musozi wo kurira kugirango tube Abahanuzi b’ukuri ba Yezu Kristu wishwe agambaniwe nabo yaje gucungura bamuziza kubabwiza Ukuri.
- Umuhanuzi w’ukuri n’umuhanuzi w’ibinyoma
Kenshi na kenshi tujya twibwira ko umuhanuzi ari umuntu uzi ibintu bizaba kera, ku buryo hari n’abagenda babika ubwoba mu bantu kugira ngo babirishe, ubundi bibonere amaramuko. Abo si abahanuzi, niba ari nabo, abo baba ari Abahanurabinyoma, kandi rwose babaho, ndetse kuri kino gihe bareze. None muti « Umuhanuzi yaba ari nde ?»
Muri Bibiliya, Umuhanuzi ni umuntu watowe n’Imana, imusenderezamo umwuka wayo mutagatifu, kugirango yigishe abantu mu izina ryayo kandi abafashe kubahiriza Isezerano n’amategeko yayo . (Soma muri Bibiliya ntagatifu, ku rupapuro rwa munani). Umuhanuzi si umucancuro, umuhanuzi si umuntu uvuga yitumirije. Umuhanuzi nk’uko nigeze kubivuga si Umudiplomate. Umuhanuzi ntaruma ahuha. Umuhanuzi avuga ukuri kose Imana yamutumye kabone n’aho byaba biramuviramo kwicwa. Urugero twarubonye mu isomo rya mbere, ni umuhanuzi Yeremiya. Umuhanuzi Yeremiya we ntiyakanzwe, yaratinyutse maze ntiyareba icyo umwami na rubanda baza kumutwara maze avugisha ukuri kw’impamo.
Ubwo umuhanuzi Yeremiya yahanuraga hari mu myaka ya 587 mbere ya Yezu. Muri icyo gihe umujyi wa Yeruzalemu wari ugiye kurimburwa n’umwami wa Babuloni witwaga Nabukadinetsari. Ibintu byari byageze iwandabaga, abantu batangiye kwicwa n’inzara mu gihugu hose. Mu gihe ingabo z’umwami Sedekiya zari zigitsimbaraye zishaka kurwana n’iz’umwami Nabukadinetsari, Yeremiya niko kurwanya uwo mugambi agiriye rubanda yari igiye kuhagwa. Abatware ni ko gushyira Yeremiya mu buroko, bamusabira gupfa bamuhora ko ngo ari guca rubanda intege kandi ngo akaba n’umugambanyi. Ese twebwe tujya dutinyuka kuvugisha ukuri aho tubona akarengane ka rubanda? Cyangwa twanga kwiteranya. Akenshi twebwe turuma duhuha ngo tutisibira amayira. Nyamara nk’uko ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yabitubwiye, « Nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza ». Kandi koko nibyo « Ntiturarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha turimo ». Twibuke ko Yezu twemeye kubera abahamya we yageze naho abira ibyuya bivanze n’amaraso ku rugamba rwo kuducungura!
- Ubuhamya bw’ubutwari mu kurengera ukuri
Burya umunyarwanda yabivuze ukuri koko ngo « Ntabapfira gushira.» Twumvise ubutwari Umunya etiyopiya Ebedi Meleki yagize mu gukiza Yeremiya. Uyu nguyu yaragiye asanga umwami niko kumubwira ati « Mwami, mutegetsi wanjye, ibyo bariya bantu bakoreye umuhanuzi Yeremiya ni ubugome ; bamujugunye mu iriba none agiye kugwa mu mwobo yishwe n’inzara, kuko nta mugati ukiboneka mu mugi. Nuko umwami ategeka Ebedi Meleki ati ‘Fata abantu mirongo itatu, mujyane gukura umuhanuzi Yeremiya mu iriba ».
Bakiristu bavandimwe, nta gihe abantu batarengana kandi tureba. Ese tujya tugira ubutwari nk’ubwuriya munya-etiyopiya maze tukabarenganura ? Twebwe akenshi tugira ubwoba, ariko nyamara twiboneye ko tugira ubwoba bw’ubusa. Uriya munyaetiyopiya yajyaga kugirira umwami ubwoba, ariko tubonye ko umwami yamwakiriye neza rwose kandi Yeremiya akarokorwa urupfu, natwe tubyigireho.
- Umuriro wa Kristu utwikana ukuri
Bakiristu bavandimwe, ubutumwa bw’iki cyumweru buraduhamagarira kugira ubutwari burenze ubwo twari dufite. Ndetse turasabwa kugera aha Yezu udatinya kubwira abigishwa be amagambo akomeye cyane, ndetse ateye ubwoba ku wayumva atabanje kuyasesengura. Yezu yabwiye abigishwa be ati « Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana. Hari batisimu ngomba guhabwa, mbega ukuntu umutima wanjye uhagaze kugeza igihe nzayihererwa ? Aho ntimwibwirako naje guteza amahoro ku isi ? Oya, ndabibabwiye, ahubwo naje kubateranya ».
Aya magambo arakomeye. Umuntu yakwibaza ati ese umuriro Yezu avuga yaje gukongeza ni bwoko ki ? Ese batisimu agomba guhabwa ni iyihe ? Bishoboka gute ko avuga ngo ntiyaje guteza amahoro ku isi mu gihe mu ivuka rye Abamalayika batangaje inkuru y’amahoro ku isi(mu isi abo Imana ikunda bahorane amahoro) ndetse na we ubwe yibwiriye intumwa ze ati « Mbahaye amahoro” (Yoh 14, 27).
Bavandimwe, ubwo Yezu yavugaga ariya magambo yariho azamuka yerekeza i Yeruzalemu hamwe yari agiye gupfira ngo aducungure. Iriya Batisimu avuga ni urupfu rwe n’izuka rye bizaturonkera umukiro. Uriya muriro yifuza gukongeza, ni wa Roho mutagatifu uzamanukira ku ntumwa mu ndimi zisa ni z’umuriro kuri Pentekositi ngo zibone gutinyuka zijye guhamya Ukuri mu isi hose. Bityo abazakira uwo Roho w’Imana, bakemera kubaho mu kuri, akenshi isi ntizabumva, intumwa zizicwa, hazaba amakimbirane hagati y’abavandimwe kandi ngira ngo ibyo Yezu yahanuye, uyu munsi ntawubishidikanya kuko birigaragaza hagati y’abemera n’abatemera nubwo baba basangiye inkomoko ku bw’amaraso.
Bakiristu bavandimwe,kuri icyi cyumweru, dusabe Imana itwongerere imbaraga maze tubashe kuba koko Abahanuzi b’ukuri muri iyi si ya none, kuko irabakeneye cyane. Dusabe Yezu adukomezemo Roho we maze aze atumurikire tubashe gutsinda ya ntambara turwana y’icyaha. Yezu duhabwa mu kimenyetso cy’umugati na divayi, tumuture imiryango yatandukanye, tumuture abavandimwe batagicana uwaka, tumuture abana bananiye ababyeyi babo n’ababyeyi bananiye abana, tumuture abafitanye amakimbirane bose, maze Roho we abahe kunga ubumwe, kugira ngo Yezu nagaruka azasange bacyunze ubumwe maze bazabane nawe ubu n’iteka ryose. Amen.
Add comment
Comments