
Amasomo: His 11, 19; 12,1-6.10; Zab 45(44), 1Kor 15,20-26; Lk 1,39-56
Wahebuje abagore bose umugisha n’Umwana utwite arasingizwa
Bavandimwe Kristu Yezu, mu byishimo byinshi turizihiza hamwe na Kiliziya yose umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. Ni umwe mu minsi ikomeye ya Bikira Mariya, bityo Kiliziya igahamagarira abana bayo guteranira hamwe aho bishoboka ngo bashime Imana kubera ineza yagiriye bene muntu ibinyujije ku mubyeyi Bikira Mariya. Ni koko Imana yagiriye ibintu by'agatangaza Umubyeyi Bikira Mariya, izina ryayo ni ritagatifu.
- Ihame ry’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya
Bavandimwe uruhare rwa Bikira Mariya rurenze urw’abakurambere bacu mu kwemera, kuko ukwemera kwe kwatumye abantu baronka Umukiza wari utegerejwe kuva mu bihe byose. Ishema rya Bikira Mariya ni uko yumvise ijambo ry’Imana akarikurikiza (reba Mk 3, 35), nuko aho amariye kubyara Yezu, ukwemera kwe kurushaho ndetse ntiyigera acogozwa cyangwa ngo atsindwe n’ikigeragezo cy’umusaraba kuko yari yaragize ati : “Byose bimbeho uko ubivuze”(Lk 1, 38). Hanyuma aho amariye gupfa no kujyanwa mu ijuru asangira n’Umwana We ikuzo (Asomusiyo). Bikira Mariya ni urugero rw’ikirenga ku bemera Yezu Kristu bose kuko ntawe ukunda Umwana ngo yange Nyina. Niyo mpamvu afite uruhare rutagereranywa mu murimo wa Kristu wo guhuza Imana n’abantu.
Mu mateka ya Kiliziya, tubona ko uyu munsi mukuru wa Asomusiyo ari uwa kera rwose. Kiliziya yatangiye kwemeza ko Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru na roho ye n’umubiri we, guhera mu kinyejana cya kane. Ibyo abakristu bemeraga mu magambo, byagizwe umunsi mukuru wemewe muri Kiliziya. Ihame ry’ukwemera rihamya ko Bikira Mariya yajyanywe mu ijuru n’umubiri we na roho ye, ryatangajwe na Papa Piyo XII taliki ya 1 Ugushyingo 1950. Muri iryo hame, hemezwa ko Bikira Mariya atagombaga gutegereza umunsi w’imperuka, kuko icyaha kitigeze kigira uruhare mu buzima bwe kuva asamwa. Umunsi mukuru wa Asomusiyo wizihizwa ni umunsi wizihizwa kuwa 15 Kanama buri mwaka. Uyu munsi mukuru ukaba ugamije guhimbariza icyarimwe urupfu, ukuzuka no kujyanwa mu ijuru mu mayobera kwa Bikira Maria.
Inyigisho za Kiliziya zidusobanurira iby’ijyanwa mw’Ijuru rya Bikira Mariya zigira ziti “ Mu gihe Yezu Kristu yazamutse kubw’imbaraga ze( Ascension), Bikira Mariya we yazamuwe n’imbaraga z’Imana( Assumption) . Ni iyobera abantu tudashobora kwinjiramo ngo turiheze, rwose uwakwiha kubitekerezaho yakwibona agonze imbibe z’ubwenge bwe. Twivugire ibi gusa maze twiturize: Mariya, nyuma y’ubuzima bwe hano kw’isi, yinjiye mu ikuzo ry’Umwana we kandi yinjiyeyo n’umubiri we na roho ye. Ubumuntu bwe bwose bwarakujijwe. Ubu arabarizwa mu yindi mibereho ikituri kure, twe abari mu isi.
Icyo dusabwa rero ni ukumuha icyubahiro tumugomba mu kumuhimbaza no kumwisunga nk’uko tubihamya mu rusange rw’abatagatifu, dore ko ari igitego muri bo. Liturjiya ibifashamo abakristu ku buryo bunoze rwose. Ubusanzwe ku mugoroba w’umunsi nk’uyu, henshi ku isi cyane aho Bikira Mariya yabonekeye nk’I Kibeho, abakristu benshi bitwaje amatara yaka, batangira batambagiza ishusho ya Bikira Mariya bagana mu misa y’umugoroba. Ni liturjiya yatangiye kera yibutsa abakristu ko Mariya yagendanye ubudahwema n’Umwana we igihe yari hano kw’isi kandi ko akomeje kugendana natwe. Ni ubufasha bukomeye tugendana: uwambitswe ikamba ry’umwamikazi mu ijuru kimwe no kw’isi adukoreraho umurimo w’ubugabekazi.
- Umumaro w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya kuri twebwe abemera
Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya kuri twebwe abemera ni ikintu gikomeye cyane kuko tuhafite umubyeyi utuvuganira iruhande rw'Ubutatu butagatifu. Ubundi mu mateka y'ugucungurwa kwacu, dusoma mu gitabo cy'Intangiriro ko Adamu na Eva bamaze gucumura, baciwe mu busitani ariko Imana ibazeseranya ko inyoko ya bene muntu itazaheranwa n'icyaha (Intg 3,15). Iyo nzira yo gusubirana uburanga twaremamywe, yaje kugenda igaragarira mu masezerano Imana yagiranye n'umuryango wa Isiraheli, cyane cyane mu bushyinguro bw'isezerano. Ubwo bushyinguro bwashushanyaga amagambo akubiyemo ibyifuzo by'Uhoraho byo kurera umuryango we ngo uzakunde umubere umuryango nawe awubere Imana. Ibyo kandi bikagaragazwa n'ikuzo ry'Uhoraho ryabaga rituye rwagati mu muryango we. Ijambo ry'Uhoraho ryaje kwigaragaza ku buryo bunoze mu kwigira umuntu kwa Jambo. Mu ndangakwemera tuvuga ko Yezu yigize umuntu ku bubasha (ikuzo) bwa Roho Mutagatifu, akabyarwa na Bikira Mariya. Ikuzwa rya Bikira Mariya rero mbere na mbere ni iyo neza y'Imana yitoreye Mariya ngo abe Nyina wa Jambo maze isi yose ibone ikuzo dukesha Imana yacu nk'uko tubisoma mu ntangiriro y'ivanjili ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani. Mariya yatowe kera na kare ngo yambikwe ikamba ryo kuba Nyina w'Imana. Ntawundi nkawe wabayeho, nta nundi nka We uriho kandi nta n’uzabaho. Si ibi gusa ariko, Mariya yanabaye umwigishwa wa Kristu mu buryo yakiriye Jambo ataravuka, akamurera, nyuma akamukurikira kugera mu nsi y'umusaraba ubwo twamuhaweho umubyeyi.
Mariya hamwe n'intumwa yategereje isezerano rya Roho Mutagatifu, umuganura w'ingabire y'izuka rya Kristu. Ku bw'umwiharika ariko, Mariya niwe wasangiye na Kristu ikuzo ry'ugutsinda kwe.
Abakristu ba mbere ntibigeze bashidikanya kuri uyu munsi duhimbaza w'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya. Bumvaga nta kuntu Nyina wa Jambo yari gushangukira mu mva kandi uwo yibarutse aganje mu ijuru, dore ko yanasamwe nta nenge y’icyaha afite kubera umugambi w’Imana yari yarateguriwe wo kuzabyara umukiza w’isi, Jambo w’Imana uzira inenge.
- Inyigisho 4 zidasanzwe dushobora gukura mu guhimbaza Asomusiyo
Bavandimwe, hari ibintu nka bine umunsi mukuru wa Asomusiyo watwigisha by’umwihariko :
Icya mbere ni uko nta kuzo ritabanzirizwa n’ingorane. Bikira Mariya yabwiwe n’umuhanuzi Simewoni ati: ‘nawe inkota izakwahuranya umutima’. Yanyuze mu nzira zigoye rero, z’ububabare bukarishye si amashyengo. Amasomo Kiliziya izirikana kuri uyu munsi mukuru abicamo amarenga nk’uko tubibona mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Urugero ni ijambo « Ububabare bw’iramukwa ». Iri jambo ni ikimenyetso cy’ubwitange bw’umuntu wese uharanira icyiza. Umugore udashaka kubabara na gato ntashobora kubyara umwana muzima ! Imbuto itemeye kujya mu butaka ngo ibore ntishobora kugondora no gutanga umusaruro. Irindi jambo ni ikiyoka nyamunini gishaka kumira umwana : ni ikimenyetso cy’ingufu z’ikibi z’abashaka guca intege no gusenya abaharanira icyiza.
Icya kabiri uyu munsi mukuru wa Asomusiyo wigisha, ni uko byose bikorwa mu kwemera. Utemera nta kintu gihambaye yageraho. Utemera Imana we acika intege bwangu kubera gutinya ububabare n’urupfu.
Icya gatatu ni uko umunsi mukuru wa Asomusiyo ugomba kwigisha abantu kwakira impinduka ndetse n’ibyo batumva. Bakakira amagorwa bahura nayo bakarwanya ubwoba n’iterabwoba bagaharanira kwitanga. Ngo burya utemera kwitanga, ateye nk’igiti kitagira amashami kidashobora kwera imbuto. Pawulo mutagatifu ati : Ni ngombwa rero ko twemera kubanza kunyura mu magorwa akabije kugira ngo dushobora kugera ku ikuzo ry’izuka mu bapfuye !
Icya kane uyu munsi mukuru watwigisha ni uko tutagomba kuba ba rutare. Koko Ijuru ririho kandi riratuwe. Bikira Mariya ni Umwamikazi waryo, araganje hamwe n’Umuhungu we weguriwe imanza zose. Ibyo bigaragazwa n’ukuntu yagiye yigaragariza isi. Tubibona mu nyandiko zitandukanye za Kiliziya aho zidahwema kutugezaho inyigisho nyinshi zerekeye uwo Mubyeyi. Hari ubutumwa dusanga mu mabonekerwa atandukanye yagiye akorere ku isi. Kugeza ubu havugwa amabonekerwa 15 ye yememewe mu rwego rwa Kiliziya y’isi yose n’ubwo hari arenga magana ane yandi ataremerwa. Aho hose ntabwo ari Ivanjili nshya uwo Mubyeyi aba atuzaniye, ahubwo aba aje kutwibutsa ibyo Yezu Kristu yasize atubwiye, cyane iyo dutangiye kubyibagirwa. Icyo uwo mubyeyi atwifuzaho nk’abana be muri Yezu Kristu, ni cya cyindi yavugiye mu bukwe bw’i Kana agira ati “ Icyo ababwira cyose mugikore.”
- Bikira Mariya, Umwamikazi w’Ijuru n’isi aradusabira
Bavandimwe, uyu munsi mukuru wa Bikira Mariya ntiwabayeho kuko abakristu babivugaga cyangwa bumva nta kundi byari kugenda; ahubwo ni icyuzuzo cy'ineza y'Imana yahundagajweho mbere na kare nkuko na Malayika yabimuramukije agira ati:”wahebuje abagore bose umugisha…” Ikindi kandi si Mariya gusa wajyanywe mu ijuru, natwe niyo maherezo yacu ku rugero rwacu. Ntitwarira rero ngo naba nawe yarahiriwe, cyangwa ngo ko tutari se ba "nyina wa Jambo", ayo mahirwe yazatugeraho ate? Turi abahire kuko Mariya ni Umubyeyi wacu, iwacu si muri iyi nyanja y'amaganya, ahuhwo ni hariya aganje abengerana ikuzo.
Mu guhimbaza uyu munsi mukuru tubonereho gusaba inema yo gupfa neza twe abazapfa bidashidikanywa. Dusabe kwizera no kuzabana na Bikira Mariya mu ngoma y’ijuru, aho aganje asangiye ikuzo n’Umwana we Yezu Kristu.
Hamwe na Rugamba Sipiriyani mu ndirimbo yahimbiye uwo Mubyeyi Mwari Muziranenge Mariya (V 47), reka tugire tuti: R/Singizwa Mbyeyi twizihiza dukeye uri Nyina wa Jambo, Wambaye ikamba ukandagira umwanzi, umwari Mwimanyi yigiriye ikirenga urakarama.
-Singizwa Mbyeyi Mana yaraze abantu ku musaraba, iyo tugusanga ntidusarara, utuvuna bwangu iyo utuvugira, Imana ijya kuguhanga yaguhariye kuzitwa umwari muziranenge. R/
-Singizwa Mpinga yizihiwe n’impundu wanga abanyampuha, umwanzi akubonye yahise aganya, intege ziba inteja abura iyo agana, Imana ijya kuguhanga yaguhariye kuzitwa umwari muziranenge. R/
Umunsi mwiza kuri buri wese ukunda Yezu Kristu n’Umubyeyi we Bikira Mariya wajyanywe mu ijuru.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel Nsabanzima
Add comment
Comments