
Amasomo:Intg14,18-20; Zab 109(110); 1Kor 11,23-26; Lk9,11b-17
BARARYA BOSE BARAHAGA
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, turahimbaza Umunsi Mukuru w’Isakaramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu, rizwi ku izina ry’UKARISTIYA. Ni umunsi wagombye guhimbazwa ku munsi wa Kane nyuma y’Umunsi Mukuru w’Ubutatu Butagatifu, usibye ko ino tuwuhimbaza ku cyumweru gikurikiraho kugira ngo ugire isura nyayo kandi witabirwe na benshi; akaba ari Umunsi Mukuru twe abakristu duhimbaza byuzuye Umubiri n’Amaraso bya Kristu, twemera ko Yezu Kristu yigaragariza ku buryo nyabwo mu bimenyetso by’Umugati na Divayi, Ukaristiya ntagatifu yaremye ubwe ku wa kane Mutagatifu araye ari budupfire.
Uyu munsi mukuru, wahimbajwe bwa mbere mu mateka mu mwaka w’i 1246, uhimbarizwa aho bita i Liège mu Bubiligi. Ni Papa Urbain IV wasabye ko uwo munsi mukuru wajya uhimbazwa muri Kiliziya y’isi yose. Icyari kigamijwe mu guhimbaza uwo munsi mukuru batambagiza Isakaramentu ritagatifu, kwari ukongera gushishikariza abakiristu kujya bahazwa ari benshi, kuko muri icyo gihe bahazwaga ari ngerere, bivuze ko ntacyo Yezu uri mu Isakaramentu ry’Ukarisitiya yari akibabwiye. Ikigaragara ni uko muri iki gihe ho mu bihugu bikirangwamo ubukristu bwitabirwa atari ko bimeze, kuko abahazwa ni benshi. Nyamara iyo umuntu yitegereje, rimwe na rimwe kuba abantu bahazwa ari benshi cyane, si cyo kimenyetso gifatika cy’urukundo n’inyota abantu bafitiye Yezu uri m’Ukaristiya, kuko hari n’abamuhabwa bikinira nk’uko ya ndirimbo ibigarukaho igira iti: “ hari abaguhabwa bikinira, bakegera ameza barushanwa, kugira ngo abandi bababone, bagarure bwangu badatana…”
Ku munsi nk’uyu, ni umwanya mwiza wo kongera kwisuzuma maze tukareba uburyo duhabwa Yezu. Ikigaragara, ni uko akenshi hari igihe dushidikanya kuri Yezu uri m’Ukaristiya, cyane ko binarenze kure ubwenge bwacu, bikaba byanatuviramo intandaro yo kutamuhabwa neza. Cya Gisingizo cya Rata Siyoni cyagenewe kurata Yezu m’Ukaristiya, kiradukebura ahagira hati: “Ahabwa ababi n'abeza, ariko biranyuranye ni urupfu n'ubugingo. Ubugingo ni ubw'abeza, ababi bahabwa urupfu, nibo birobanura….”
Nyamara bavandimwe, nta gushidikanya, Yezu ari m’Ukaristiya rwose. Ukaristiya ni izina rituruka ku ijambo ry’ikigereki « eucharistein » risobanura gusingiza, gushimira Imana. Ni Ijambo rigaragaza umuntu ushimira Imana: kuko Imana yamuhagije ibyiza byayo; kuko Imana yamugaburiye; kuko Imana yamumaze inzara n’inyota; kuko Imana yamuruhuye.
Muri gatigisimu, twibutswa ko Ukaristiya ari Isakaramentu ririmo Yezu Kristu ubwe rwose, n’Umubiri we n’Amaraso ye,mu bimenyetso by’umugati na divayi, akatubera icyarimwe IGITAMBO, IFUNGURO N’INCUTI tubana.
Ni muri ubwo buryo, Isomo rya mbere, ritwibutsa igitambo cya Melikisedeki, umusaserdoti n’Umwami. Umugati na Divayi yatuye, byagenuraga ibizaturwa n’undi wabaye Umusaserdoti n’Umwami ubuziraherezo ari we Yezu Kristu watwitangiyeho igitambo kitagira inenge kuri Altari y’Umusaraba, akaturonkera ubuzima twari twarivukije ducumura, akemera no kutwihaho ifunguro riramira roho zacu. Ni muri we twaronkeyemo imigisha n’ibabarirwa ry’ibyaha dore ko mu nsi nta rindi zina abantu bahawe ngo baronkeremo uurokorwe atari izina rya Yezu(Int4:12).
Isomo rya kabiri, rirakomeza ritwereka uko Yezu yaremye Ukaristiya. Yakoresheje ibyo abantu basanganywe: umugati na Divayi, gusangira, gusezerana n’ibindi, ariko abiha agaciro gasumbye ako byari bisanganywe nk’uko Rata Siyoni ibihamya: “Uyu munsi mukuru tugira, uratwibutsa ishingwa rya mbere ry'ayo meza ya Yezu. Ameza y'Umwami mushya, Pasika nshya y'iteka rishya yakuyeho irya mbere. Irishaje n'irishya, ni igicucu n'ukuri, Ijoro riha amamwa.” Ni muri uko gushaka, Yezu yimuye ibisanzwe by’abantu ngo bibe ibye bwite: Umugati uhinduka Umubiri We, na Divayi ihinduka Amaraso Ye: “ Umubiri ni Ikiribwa, Amaraso ni Ikinyobwa hombi Kristu ni wese.” Nyuma y’ibyo Yezu arategeka ati: “ Nimwakire murye…Nimwakire munywe”. Iryo sangira aremye atyo, ritwibutsa urupfu rwe kandi rikabikora mu bimenyetso by’umugati na Divayi, biva mu bikorwa by’amaboko y’abantu. Iryo sangira kandi ryanabaye igitambo: ni ko Yezu abitwumvisha agira ati: “ Umubiri utangiwe mwebwe…amaraso amenewe benshi”, ibyo kandi bikaba ukuri kwa Yezu, ni ukuri kw’Impamo kuko adashobora kwibeshya cyangwa ngo abeshye kandi ari Imana nzima yigize umuntu. Iryo sangira, rihora risubirwamo n’intumwa za Yezu, zahawe itegeko, zihabwa n’ububasha bwo kubikora mu izina Rye kugeza igihe azagarukira, kuko icyo gihe ubuherazabitambo n’abaherezabitambo bizashyirwaho akadomo kuko Nyiru-bwite azaba ahibereye. Ntabwo rero turebera Misa gusa, ntabwo dusoma Misa gusa cyangwa ngo tuyumve. Ahubwo hamwe na Kristu kandi mu izina rye dutura igitambo cya Misa, Igitambo cy’Ukaristiya kimwe twabonye kitagamije ikindi kitari ugushimira Imana ineza yagiriye muntu mu mateka kandi ikomeje kumugirira na n’ubu. Iryo sangira kandi ni isezerano ritazashira, ryibutsa ko abantu batakiri abanzi b’Imana, ahubwo incuti zayo. Rikibutsa kandi abantu ko Imana ari Nyiri’Impuhwe ubuziraherezo.
Bavandimwe, isangira ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu, rigomba guhora ritwibutsa ubuvandimwe dusangiye muri Kristu, rikatubera impamvu yo gusaranganya ibyiza by’Imana tudacuranwa ahubwo rikaduha kubona abandi nk’abavandimwe ndakumirwa tugomba kumenyera icyo bakeneye kandi tukakibaha twebwe ubwacu tutabohereye nk’uko Ivanjili yabitubwiye. Nk’abakristu, ni ngombwa kudatandukanya isangira n’igitambo kuko isangira ryibagiwe igitambo rikomokaho risa n’uruzi rutakigira isoko. Isangira ry’Umubiri wa Kristu ribanzirizwa n’isangira ry’Ijambo rya Yezu kuko dusangira na Yezu neza ari uko tumaze kumwumva mu nyigisho. Burya utasangiriye ku meza y’Ijambo ry’Imana ntiyagombye no kwegera ameza ya kabiri kandi ayambere ategurira ayo, yayasimbutse. Ni na byo twabonye mu Ivanjili, aho abari bashagaye Yezu bari benshi cyane,kuko bari basonzeye inyigisho ze; hanyuma k’umugoroba bumva inzara y’umubiri, nuko Yezu wabahagije inyigisho ze, abahagisha n’imigati akoresheje intumwa ze. Biratwumvisha neza ko habanza Ijambo rivuye mu kanwa ka Yezu mbere na mbere, ibindi bigakurikiraho.
Bavandimwe, mu gusangira Kristu Funguro bitubera impamvu y’ubumwe ndasimburwa. Pawulo mutagatifu abivuga neza: Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe ». Ni koko Ukaristiya ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje Imana yadukunze, nitugwizemo urukundo, ubumwe, ubuvandimwe n’ubucuti. Bityo abasangirira mu Kiliziya babashe no gusangirira mu mihana iwabo.
Bavandimwe, kuri uyu munsi duhimbaza umunsi mukuru w’Isakaramentu ry’umubiri n’amaraso bya Yezu, mu kumuhabwa, tumusabe aduhe kumukomeraho, aduhe ingabire yo kujya tumuhabwa neza kuko ari we wenyine ushobora kutumara inzara n’inyota duhorana. Tunamusabe kandi kugira ngo uko turushaho kumuhabwa kenshi, binadufashe gusa na We: “Mu Isakaramentu ry‟Ukaristiya, abaguhawe urabatunga ukabatoza gusa nawe.”
Add comment
Comments