
Amasomo: Imig 8,22-31; Zab 8; Rom 5,1-5; Yh 16,12-15
Ibyo Data atunze byose ni ibyanjye, ni cyo kinteye kuvuga ko azafata ku byanjye maze akabibamenyesha
Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, kuri iki cyumweru turifatanya na Kiliziya yose mu guhimbaza Umunsi mukuru w’Ubutatu butagatifu. Ubutatu butagatifu, ni ijambo rya gihanga tudasanga muri Bibiliya. Mu nyigisho za tewolojiya risobanura uko Yezu yaduhishuriye Imana Se, ari yo abakristu twese dushingiraho ukwemera kwacu. Ni Imana imwe mu Baperisona batatu : Data waremye abantu isi n’ibiriho byose , Mwana wacunguye abantu na Roho Mutagatifu udutagatifuza.
Si Imana eshatu ahubwo ni Imana imwe. Uko ari batatu basangiye kamere Mana kandi bunze ubumwe ntibatandukana.
Twakoranyijwe rero no guhimbaza iryo yobera, mu gukuza Imana Data waremye Ijuru n’isi, Uhoraho Imana igira impuhwe n’ineza, Imana itinda kurakara yuje ubuntu n’ubudahemuka, Imana igaragaza ubuntu bwayo iminsi yose, ariyo yonyine tugomba gusenga no gushimira kubera ibyiza idahwema kuduha. Ni Imana imwe rukumbi mu baperisona batatu.
Iryo jambo umuperisona ryafashije cyane mu gusobanura imimere ya buri wese mu bumwe burangwa mu Butatu Butagatifu. Nta kintu na kimwe cyakozwe hanze y’ubumwe bw’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Iri hame ry’ukwemera, ni ryo bamwe mu bitandukanyije na Kiliziya ishingiye ku ntumwa bagiraho impaka z’urudaca. Bashinja Kiliziya ko yemera Imana eshatu. Ibyo si byo kuko twemera Imana imwe rukumbi. Kamere-mana ni imwe ariko abaperisona ni batatu: Data ni umuperisona, Mwana ni undi na Roho Mutagatifu ni undi. Bombi basangiye ibisingizo nk’uko tubiririmba mu gihe dusoza ishengerera muri ya magambo atagira uko asa: “Data na Mwana nibasingizwe, nibashimwe, nibogezwe hose, nibatinywe bayobokwe. N’ubakomokaho (Roho Mutagatifu) nasingizwe na We nk’abo bombi.
Buri gihe mu ntangiriro y’Igitambo cy’Ukaristiya, hasubirwamo amagambo agira ati:” Inema y’Umwami wacu Yezu Kristu, Urukundo rw’Imana Data n’Ubusabane kuri Roho Mutagatifu bihorane namwe mwese”(2Kor 13.13), ngubwo rero ubutatu butagatifu. Kuvuga Ubutatu Butagatifu ntabwo bibangamira cyangwa ngo bikureho ko twemera Imana imwe. Ku kwemera Imana imwe bivuga ko twemera rwose ko hariho Imana imwe rukumbi, yo Rukundo n’isoko y’ubugingo, tukemera no kuyiyoboka igihe cyose. Byongeye Yezu yaduhishuriye ko Imana ari urukundo, kandi ko Imana Data na Mwana, na Roho Mutagatifu ari Imana imwe. Ni ryo yobera ry’ubutatu butagatifu. Ni nayo mpamvu dukora ikimenyetso cy’Umusaraba kugira ngo duhamye ko twemera Ubutatu butagatifu, n’iyobera ry’umusaraba wa Kristu; kuko Imana Data yatwoherereje umwana wayo wigize umuntu; bombi batwoherereza Roho Mutagatifu ngo adutagatifuze.
Ubukristu bwacu bushingiye kuri iri hame ry’Ubutatu butagatifu: Twabatijwe ku Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, n’andi masakaramentu yose ni ko tuyaronka, Imigisha yose Kiliziya itanga, iyitanga ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, yewe n’amasengesho yose ya kiliziya ni ko atangira kandi ni ko asozwa. Tugomba rero kubana mu bumwe butajegajega tugendeye kuri urwo rugero kandi tukihatira kumenyesha abandi ko Imana ari Nyakuri, ko idukunda, ko Yezu Kristu aduhamagara ngo tube abana be bitonda, ko Roho Mutagatifu aduha ubuzima bw’Imana kandi akatuyobora mu ijuru. Ibyishimo byacu mu ijuru aho twese tugana, bizaba guhora turangamiye Imana imbere yacu, tuzareba Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.
Ubutatu Butagatifu rero, bukaba Imana yakunze muntu ikagenda imwihishurira kandi ikabana na we ngo arusheho kuyimenya. Tukaryita iyobera ry’ukwemera atari ukuvuga ko ari ibintu bitumvikana. Ahubwo iyobera rikaba ibanga ridusumba,tudashobora guheraheza ngo turyumve, tukarisobanurirwa n’udusumbya kurimenya. Iryo banga ntabwo rirangira kwihishura ahubwo rigenda ritwigaragariza buhoro buhoro uko turushaho kwegera nyiraryo ( Imana). Rikaba iry’ukwemera kuko turyakira kubera urukundo n’icyizere dufitiye uriduhishurira. Nta kwemera, nta mpamvu yo gushaka gusobanukirwa n’Ubutatu Butagatifu. Ukwemera kimwe n’urukundo ntibisaba gusobanukirwa n’uwo ukunda ugenda umumenya uko urushaho kumukunda. Muri make Ubutatu Butagatifu bukaba Imana itagaragara yatwiyeretse muri Yezu Kristu, ikabana natwe mu mbaraga za Roho Mutagatifu. Wenda kugira ngo turusheho gusobanukirwa twahera ku buryo abantu batekereza Imana, bayumva. Hari amashusho atari yo cyangwa se atuzuye mu kugerageza kumva Imana.
Hari abumva ko Imana ari Rurema, Umuremyi ibintu byose bikomokaho. Nyamara bakayifata nk’aho yamaze kurema ikigendera, ku buryo akababaro ka muntu n’ibibazo ahura na byo bitayishishikaje. Hari abumva ko Imana ari nk’umuntu ushinzwe kureba abakora amakosa kugira ngo abace ibihano yihanukiriye. Tukiri abana, hari ubwo umwe yakoserezaga undi wenda kubera ko amurusha intege. Usagariwe akamubwira ati « Sha, urareba ibyo unkoreye. Byihorere Imana irandika ». Tukumva ko Imana ifite igikaye kini yandikamo amakosa yacu ikazadusomera ku munsi w’urubanza, igihe tuzaba turangije urugendo rwacu hano ku isi. Iyo Mana y’amategeko, umucamanza, umutegetsi w’igihangange murumva hari icyo yamarira abantu uretse kubatera ubwoba ? Ese ubuyoboke bwabo ntibwaba bushingiye ku bwoba no gushaka uko bayigusha neza kugira ngo itabamerera nabi ? Amaturo n’ibitambo bayitura byaba ari ukwihakirwa ngo bacubye uburakari bwayo. Murabyumva namwe ko iyo Mana atari se w’Umwami wacu Yezu Kristu kuko We yaduhishuriye Imana Mubyeyi/Data urangwa n’Urukundo n’Impuhwe nyinshi.
Hari abafata Imana nk’igisubizo cy’ibyananiye abantu gusa, bakibuka Imana mu bibazo, mu ngorane, mu ndwara. Bakumva ko Imana ari igisubizo cy’ibyo muntu adashobora gukemura, adashobora kumva no gusobanukirwa. Umwana akarwara, bakamujyana mu batega na bamwe twita abagihanga bananirwa kumuvura, bati « Yewe, ahasigaye ni ugusenga ». Umuntu akitabaza amasengesho y’abavandimwe n’inshuti, bagakora novena. Umwana yakira, bakisubirira mu buzima busanzwe, ntibazasubire mu Misa, isengesho bakaryibagirwa. Mbese ni nka ya pine y’imodoka bitabaza gusa iyo bari ku rugendo bagapfumukisha, ubundi ikaba ibitse. Imana na yo hari abayibuka mu bibazo no mu ngorane gusa byarangira bakayibagirwa, aka ya ndirimbo ngo: “ Iyo amagorwa yaje turambaza, tugasenga ubutitsa tubabaye,…..ariko ibyishimo byaza tukayitera umugongo.”
Hari umusore ngo wabanaga na nyina na mushiki we. Babayeho mu bukene bagezaho baba abakungu, buri wese abona akazi keza baradabagira reka sinakubwira. Bagikennye bose bajyanaga mu Misa ntibasibaga. Bamaze gukira wa musore ntiyongeye gusenga no gusubira mu Misa. Akajya abwira nyina na mushiki we ati “Ariko ntimunyurwa. Imana murayishakaho iki ibyo yaduhaye ntibibahagije? Murajya kujyishakaho iki kandi?”. Bo rero ntibaciwe intege n’amagambo y’uwo musore. Bakomeje gusenga no kujya mu Misa kuko basobanukiwe ko ubukristu ari ubuzima bugomba kwitabwaho buri munsi no kugaburirwa igihe cyose na hose. Hari abakristu bashobora kugira imyumvire idahwitse nk’iy’uwo musore.
Ese Imana Yezu yaje kuduhishurira ari nayo twayobotse iteye ite ? Bibiliya iduhishurira ko kuva mu ntangiriro, Imana ishaka gusabana n’Abantu. Ni Imana y’Abrahamu, Izaki na Yakobo. Kugira ngo ibyo bishoboke, ni uko muri yo ubwayo ari ubumwe n’ubusabane. Ni cyo iyobera ry’Ubutatu butagatifu rigerageza gusobanura. Imana ni ubusabane. Data abyara Mwana, Mwana abyarwa na Data, ubusabane hagati yabo bombi ni Roho Mutagatifu. Muti ese ko bitumvikana ? Ni uko Imana iturenze. Ushoboye kuyicengera n’ubwenge bwawe ntiyaba ikiri Imana, yaba ari ikigirwamana.
Mutagatifu Agustini (254-430) yabaye umwepiskopi wa Hipone muri Afurika y’amajyaruguru aba n’Umuhanga wa Kiliziya. Yanditse ibitabo byinshi birimo ubuhanga buhanitse mu byerekeye ukwemera. Umunsi umwe, yatemberaga iruhande rw’Inyanja ya Mediteraneya, azirikana ku iyobera ry’Ubutatu Butagatifu kugira ngo asobanurire abakristu bo muri diyosezi ye ya Hipone basobanukirwe n’uko Imana iteye barusheho kuyikunda. Aho ku nyanja hari umusenyi mwinshi. Abona akana kacukuye akobo mu musenyi kakajya ku nyanja kakavoma amazi mu tuganza twako, kakaza kuyamena muri ka kobo. Agusitini aragasuhuza ati «Wa kana we urakora iki ? » Kati « Ntureba kano kobo ? Ndagira ngo iriya nyanja nyivome, amazi yayo yose nyuzuze muri aka kobo ». Agusitini aramureba , ati « Uri umwana koko. Urabona iriya nyanja wayiranguriza muri aka kobo ? Ntibishoboka ». Ka kana kareba Agustini kati « Ni nk‘uko nawe udashobora kuranguriza Imana muri ako gatwe kawe ». Ka kana gahita kazimira Agusitini amenya ko ari umumalayika wari umubonekeye. Imana Butatu Butagatifu ni iyobera. Mu bwenge bwacu ntidushobora kumva neza Imana uko iteye, icyo tubasha nk’abantu ni ukuyemera, kuyikunda no kuyiyegurira, hanyuma yo ubwayo ikagenda irushaho kutwihishurira, uko turushaho kumva ijwi ryayo no kuyigana tuyiringiye.
Mu guhimbaza uyu munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu, inshuro zose dukora ikimenyetso cy’Umusaraba twongere kwiyegurira, Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mu rukundo rudahemuka. Twemere kuyiyoboka no kuyumvira nta bwoba nk’uko isomo rya kabiri ryabitubwirije kandi twihatire kuyamamaza kugera ku mpera z’isi, mbese aho ushobora kugera hose.
Bavandimwe, kwemera Imana Butatu Butagatifu, Imana Rukundo ni ukwiyemeza kuyirangamira no kuyigiraho uburyo bwo kubaho no kubana. Ni ukurangwa n’ubumwe n’ubusabane nk’uko Data na Mwana bunze ubumwe muri Roho Mutagatifu. Ni ukurangwa n’urukundo tukinjira mu gushaka kw’Imana.
Uyu munsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu uduhe kurushaho kunga ubumwe n’Imana n’ubumwe hagati yacu mu rukundo, ubwubahane no mu bwiyoroshye.
Inema y’umwami wacu Yezu Kristu, urukundo rw’Imana Data n’ubusabane Kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe!
Add comment
Comments