INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA ASCENSIYO, UMWAKA C

Published on 30 May 2025 at 16:10

Amasomo: Intu1,1-11; Zab 46 ( H 47); Heb 9,24-28;10,19-23; Lk 24,46-53

Igihe akibaha umugisha, atandukana na bo ajyanwa mu ijuru

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Uyu munsi Kiliziya irahimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo. Ijambo “Asensiyo” rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini “ascendere” bivuga “kuzamuka”. Ku munsi mukuru wa Asensiyo rero duhimbaza uko Umwami wacu Yezu Kristu, amaze Iminsi 40 azutse, yazamutse ajya mu ijuru abigishwa be bamureba.

Uyu munsi mukuru hamwe na hamwe ku isi wahimbajwe ku wa kane w’iki cyumweru dusoza nk’uko Liturjiya ya Kiliziya ibiteganya; ariko mu bihugu nk’icyacu kubera ko uwo munsi atari umunsi w’ikiruhuko (Konji), niyo mpamvu tuwuhimbaza none ku cyumweru cyegereye uwo wa kane.

Asensiyo ni umunsi mukuru nk’abakristu twese tugomba guhimbazanya ibyishimo kuko twese duhamagarirwa kuzajya mu ijuru aho Kristu Umwami wacu yatubimburiye. Ni umunsi utwibutsa kandi koko k’ijuru ririho kandi tuzajyayo, niho iwacu h’ukuri, iyi si turimo ni icumbi. Yezu Kristu wazutse yatubimburiye agiye kudutegurira umwanya nk’uko tumaze iminsi tubizirikana mu ivanjili ya mutagatifu Yohani.

Mbere y’uko asubira mu ijuru, ngo Yezu yabonekeye intumwa ze mu minsi mirongo ine, aziganirira iby’ingoma y’Imana. Aha hadufasha kumva ko umunsi w’Asensiyo, wiswe Umunsi Yezu yazamutseho ajya mu ijuru, ushobora kwitwa Umunsi Yezu yabonekeyeho intumwa ze bwa nyuma akaziha ubutumwa bukomeye.

Ugusubira mu Ijuru kwa Yezu rero, ni ikimenyetso gikomeye cy’izuka, ni uburyo Yezu atwereka ko yatsinze urupfu, ataheranywe n’isi, bityo ko natwe abamwemera tutagiheranywe n’isi cyangwa se ngo imbaraga nke zacu zibe zadutambamira mu gusanga Imana yo Mubyeyi wacu. Yezu waje muri twe, akabana natwe, agasangira natwe, akagenda ku misozi yacu aratugaragariza iwacu h’ukuri igihe asubiye mu Ijuru: Twaremewe kuzajya mu Ijuru, niho twese tuzishima iteka. 

Tugarutse cyane ku masomo ya liturjiya y’iki cyumweru, mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa , umwanditsi aragaragaza ko mu gitabo cya mbere yanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose kugera ubwo asubiye mu ijuru. Umwanditsi aragaragaza ko nyuma yo kuzuka Yezu yamaranye n’abigishwa be iminsi 40, ababonekera akabahugura abibutsa ibyanditswe bitagatifu. Nyuma y’iyo minsi 40, ni bwo Yezu yasubiye mu ijuru.

Ivanjili na yo irasa cyane n’isomo rya mbere. Iyi Vanjili yanditswe na Luka, ni yo umwanditsi w’igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa yavuzeho agira ati  «  Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije… »

Umwanditsi aratubwira ko Yezu yari kumwe n’intumwa ze, yari yazibonekeye asanga zifite ubwoba ndetse no gushidikanya ko yazutse. Ni bwo rero Yezu yazisobanuriye ko yagombaga kubabara, agapfa maze ku munsi wa 3 akazuka. Yezu arabigisha ari nako abaha ubutumwa mbere yo gusubira mu ijuru, aragira ati «Uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha» akababwira ko ari bo bagabo bashinzwe kubihamya. Yezu kandi arabasezeranya Roho Mutagatifu kugira ngo bazakore ubutumwa bwabo neza.Nyuma y’ibyo asubira mu ijuru (amaze kubigisha no kubaha ubutumwa).

Nk’uko tubizi hano kuri iyi si, ibintu n’abantu bigira intangiriro n’iherezo. Yezu na we yaje kuri iyi isi yigize umuntu ariko agira n’igihe cyo gusubira mu ijuru mu ikuzo aho yaje aturutse. Kandi aho ni ho Se aganje iteka, ni ho na we agomba kuba iteka ryose. Yaje mu isi kugira ngo atwigishe kuba abana bizihiye Se maze nitumara kubitora, kugenda no kugenza nka we, na twe dutahe iwacu, kwa Data wa twese, we waturemeye kubana na we. Yezu ni imfura ya Data, arera abakora ugushaka kwe, aka Yezu maze bamwumvira muri byose bagakuzwa, bakicara iburyo bwe. Data uwo ntarera bajeyi, bajeyi ni wa mwana wikorera ibyo ashatse, ntiyumvira ababyeyi be, ubutumwa bamuhaye akabwanga ngo buragoye akikorera ibimworoheye, bitamusaba imbaraga no kwigomwa.

Umuntu wese ugamije ijuru rero namenye ko kugira ngo azarigeremo agomba kwihatira gusa na Yezu, akumvira Imana muri byose, byaba ngombwa akaba yanapfa aho gucumura. Tereza w’Umwana Yezu ni we wagiraga ati: “niba dushaka kuba abasangira murage na Yezu Kristu, nitwemere kunyura mu nzira yanyuzemo kandi tuyinyuremo twishimye”. Tugomba kubabara twishimye (souffrir dans la joie) ariko tukazira kwishima tubabara (se réjouir dans la souffrance) aka Pawulo mutagatifu : Amagorwa yacu muri iki gihe ntacyo adutwaye, uyagereranyije n’ikuzo ridutegurirwa ry’akataraboneka kandi rihoraho.

Gusubira mu ijuru kwa Yezu ni ukuva mu buzima busanzwe bwe twari tuzi hano ku isi, agasubira mu buzima bushya, bumwe yahozemo. Yezu yazutse ari undi, ari mushya (l’homme nouveau) arashaka ko na twe tugira uruhare kuri ubwo buzima bushya, agiye kudutegurira umwanya mu ijuru!

Ku mukristu, kujya mu ijuru bitangirira hano kuri iyi si, igihe cyose tugerageza kuva mu cyaha, gutsinda irari ry’isi maze tukizirika ku gushaka ku Imana (kurangamira Imana), tukareka ibidashimisha Imana na mugenzi wacu, tuba dutangiye kuzamuka mu ijuru ariko tuzazamuka byuzuye igihe tuzaba turangije ubuzima bwacu bwa hano ku isi, maze tugasanga Yezu mu ijuru aho yagiye kudutegurira umwanya.

Nguko uko tuzinjira mu ngoro y’ukuri, atari ingoro yubatswe n’abantu nk’uko twabyumvise mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi. Iyo ngoro ni yo Kristu yinjiyemo, ubu ngubu akaba yarakomeje kuduhagararira imbere y’Imana atuvuganira. Kwinjira muri iyo ngoro tubikesha amaraso y’agaciro ya Yezu Kristu witambye rimwe rizima maze akaturonkera umukiro w’iteka. Ni we twagira rero, “twagira-Yezu”, naho ubundi twapfira gushira dutinya gukora ugushaka kwa Data. Yaradutinyuye, aratubanziriza ati na mwe nimundebereho, muhamye ikirenge mu cyanjye mwizihire Umuremyi.

Yezu kandi yasezeranyije abe Roho we, uzaza kubamara ubwoba baterwa no  gusigara bonyine. Uwo Roho Mutagatifu azatumanukira kuri Pentekositi, tumutegereze dusengana n’Umubyeyi Bikira Mariya, we wamuhawe mbere, agasama ku bubasha bwe, akatubyarira umukiza. Gusengana na Bikira Mariya ni ukwitoragura aho tunyanyagiye, tukidahamo ubwirasi, tukajya kure y’urusaku rw’abantu n’ibintu, maze tukumva ijwi ry’Imana.

Bavandimwe, nk’uko tubizirikana muri Rozari ntagatifu mu mibukiro y’ikuzo, twisunze umubyeyi wacu Bikira Mariya, Nyina wa Jambo wadusuye iwacu I Kibeho mu Rwanda, dusabe inema yo kwifuza kuzajya mu ijuru kandi ibyo twifuje twihatire kubiharanira mu migirire yacu ya buri munsi. Uwo Mubyeyi mutagatifu utasamanywe icyaha, wakujijwe agasumba abamalayika akaba asangiye na Kristu umutsindo mu ikuzo ry’Ijuru, nadusabire ku mwana we natwe tuzabasange!

Mugire umunsi mukuru mwiza wa Asensiyo.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador