
Amasomo: Intu 15,1-2.22-29; Zab 67 (66); Hish 21, 10-14.22-23; Yh 14, 23-29
Umuntu unkunda azubaha ijambo ryanjye
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe, kuri iki cyumweru cya 6 cya Pasika, icyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Asensiyo, Ivanjili iratubwira bimwe mu byo Yezu yasezeranyije abigishwa be. Kimwe mu by’ingenzi, ni ukubemeza ko azagaruka. Natwe tubitekerezeho.
Uko kugenda kwa Yezu avuga asanga Se, mu myumvire ya muntu, twavuga ko bitashimishije incuti ze. Zo zumvaga kumubona igihe cyose muri zo ari byo bishishikaje. Erega ubwo n’igihe yababwiraga ko agiye gusubira kwa Se, nta kintu batoragamo. Yewe n’iby’urupfu n’izuka yabaciragamo amarenga, ntacyo biyumviragamo. Igihe kandi cy’urupfu rwe, abatari bake bahise bacika intege batangira kwisubirira mu mirenge yabo. Iyo Yezu atabiyereka amaze kuzuka, kwemera ko Inkuru Nziza yujujwe byari kugorana. Natwe nta n’akanunu twari kumenya. Urupfu rwa Yezu rwasobanutse neza igihe azutse akiyereka Petero n’izindi ntumwa. Kugaruka by’ako kanya nyuma y’iminsi itatu yonyine, byabaye intandaro yo gusobanukirwa ko n’ubundi igaruka rye ritegerejwe ari ukuri. Nyuma y’imyaka ibihumbi ibya Yezu bibaye, ubu twe muri iki gihe dushobora guhamya ko twumva bisumbye iby’aba kera, amaza ya Yezu Kirisitu ubugira kabiri. Ni koko, yaragiye ariko azagaruka. Azaza gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Abazaba bakiriho bazahindurwa ukundi by’akanya gato bahure n’abazaba barapfuye kera bahawe ubugingo buhoraho. Abakijijwe bose bazahurira muri wa Murwa Muhire Yohani yeretswe nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri.
Bavandimwe, Inyigisho ikomeye Yezu yagize mwikorezi wa byose ni iyi: kumukunda n’ibye byose. Mbere y’uko asubira kwa Se yatinze cyane ku kamaro ko kumukunda no kwemera ijambo rye. Ni koko, umukunda azubaha ijambo rye. Narikomeraho, Ubutatu Butagatifu buzaza iwe. Data Mwana na Roho Mutagatifu bazamumurikira bamushyigikire. Ntacyo azaba na gato, azabana na bo ubuziraherezo mu ijuru. Kuri iyi si, azagira amahoro atari ay’isi itanga.
Amahoro Yezu yasigiye abe, isi ntishobora kuyashyikira. Kuko kugira ngo iyakire, icya mbere cy’ibanze ni ugukunda Yezu no Kumwemera. Ibi isi ntibikozwa. Birababaje kubona isi ikomeje kwinangira. Abana b’Imana biyambuye ingabire bahawe bahinduka ba Gahini bamwe ku bandi. Bishoye mu bigirwamana no mu mihango ya byo ya gipagani. Biroshye mu ngeso mbi z’ubusambanyi n’ubundi bwiyandavuze birengagiza urukundo rw’Imana nkana.
Mu isomo rya mbere twumvise impaka nyinshi mu bayahudi zari zishingiye ku migenzo yo kugenywa. Intumwa zababwiye ko umugenzo nk’uwo nta kibazo cyawo kuko nta gikomeye uba uje gusubiza mu Kwemera Imana. Ibyo ni byo kuri twe ab’iki gihe: imico yose itagira itegeko na rimwe ry’Imana yica, iyo ngiyo ntihangayikisha uwabatijwe. Intumwa zatanze amabwiriza yerekeye ibintu bibiri: kwirinda ibigirwamana no kugendera kure ingeso mbi ziganjemo ubusambanyi. Natwe muri iki gihe, ni ibyo dusabwa kwirinda. Abanyarwanda nibirinde imihango ya gipagani nko kuraguza no kwemera inyigisho z’abapfumu. Ikindi na cyo, ni ukwirinda ubusambanyi. Mu isi ya none umubiri w’umuntu warashwanyaguritse, nta kwifata, nta gushaka urukundo nyarwo.
Gusa nta rirarenga, Yezu Kirisitu ni muzima rwagati muri twe. Tumuganyire, tumutakambire aturokore atubabarire. Abana nibakire Roho Mutagatifu hakiri kare bazakure bakora ibyiza Nyagasani Imana abashakaho. Urubyiruko, abosore n’inkumi, nibegere Yezu buri munsi. Nibapfukame basenge. Abiyeguriye ubutumwa nibashyireho akabo basanasane ubuzima bw’urubyiruko butarasandara.
Ikindi twibukijwe, nu uko Yezu ashaka ko abamumenye bose baba umwe nk´uko na We ari umwe na Se. Kunga no kubana mu bumwe ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko turi abana b´Imana kandi ko twumvise ijambo Yezu yatubwiye. Ibyo Yezu yahawe na Se ni byo na twe yaduhaye kandi aduha buri munsi. Urwo ruhererekane rw´ukuri kwa Data ni ko kuranga abamukomokaho bose. Yezu arifuza ko umubano mu bantu wakomera muri bo.
Yezu ati sinzabasiga burundu. Mu gihe azaba agiye, aradusaba kudakuka umutima no kutagira ubwoba. Aradusezeranya ko agiye kandi azagaruka akadusanga. Bana ba Data rero nta kwiheba kuko Yezu turi kumwe kandi azahora aturinze. Turi kumwe mu byishimo byacu no mu ngorane zacu zose. Aradusaba ukwemera muri we no muri Se. Yezu arashimangira ko urukundo muri we no kumvira biturutse ku kwemera ari ibintu bibiri bituma isano dufitanye na Kristu ituma dushobora kugera ku Mana Data.
Bavandimwe, nimucyo tumwumvire rero kandi tumukurikire kuko ni we Nzira n´ukuri n´ubugingo, ni we Rumuli rutumurikira. Nitumwemerere maze tuzirikane kandi twubahe ijambo rye. Ijambo ritumenyesha Inkuru Nziza yuje urukundo n´umubano mu bantu no ku Mana. Muri uku kwezi kwa Bikira Mariya, nka Mama wacu, tumusabe kugira ngo agume atwereke ubwiza bwe butagira inenge; adufashe kumenya no gukurikira Yezu Umwana we mu mibereho yacu ya buri munsi. Bikira Mariya wadusuye i Nyaruguru Kibeho agumana na twe kandi duhumure ntazadutererana na rimwe mu buzima kuko turi abana be muri Yezu Kristu. Akomeze aduhakirwe iteka ku Mwana we akunda cyane. Tumwiture kandi tumuture n’abagezabutumwa bose b’isi yose kugira ngo bakomeze kuba koko abigisha bazima kugera ku mpera z’isi, batoze abantu gukurikiza inyigisho za Yezu Kristu nta bwoba.
Add comment
Comments