
Amasomo: Intu14,21b-27; Zab 145(144); Hish21,1-5a; Yh13,31-33a.34-35
Nimukundane kandi mukundane nk’uko nabakunze
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya 5 cya Pasika, umwak C. Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru, aratwereka inyenyeri eshatu twarangamira mu buzima bwacu bwa buri munsi, ubuzima twiyemejemo gukurikira Yezu Kristu wadukinguriye Ijuru mu rupfu n’izuka rye kandi akaduha ubutumwa bwo kumwamamaza muri bagenzi bacu, tubigiriye urukundo rwigana urwo yadukunze we ubwe.
Gukomera mu kwemera: Ni inyenyeri ya mbere dusanga mu Isomo rya mbere, aho intumwa Pawulo na Barnaba badushishikariza gukomera mu kwemera. Pawulo uwo aho amariye guhinduka akemera gukurikira Yezu, nta kindi yashyize imbere kitari ukumwamamaza kugera ku mpera z’isi. Yarenze imisozi n’impinga, agenda ibihugu n’uduhugu, amahanga arayogoga, avuga Kristu, ahamagarira abantu bose kwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha muri Yezu Kristu wazutse, kugira ngo bahonoke urupfu rw’iteka bagire ubuzima.
Muri ubwo butumwa yahuriyemo n’ingorane nyinshi nk’uko igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kibitubwira; ndetse yageze naho bene wabo b’abayahudi banga kumwumva na mba, maze ntibyamuca intege ahubwo yerekeza mu banyamahanga, na bo barabyishimira cyane kandi atora benshi mu duce yagendagamo, abashinga na bo uwo murimo mutagatifu wo kuba abogezabutumwa muri bagenzi babo. Ng’uko uko ukwemera kutubera inyenyeri imurikira abandi.
Iyi ni inyeneyeri itsinda ubwoba nkíntwaro sekibi yitwaza, ikatuyobora mu bihe by'amage n'ibibazo, mbese twasumbirijwe. Ni inyenyeri itwibutsa ko n'ubwo rimwe na rimwe twugarizwa n'umwijima, ntabwo ari wo ufite ijambo rya nyuma. Kristu watsinze urupfu ni we mahoro yacu kandi kumukomeraho mu kwemera bidutera imbaraga ntiducike intege. Iyi nyenyeri turusheho kuyizirikanaho kandi tuyikomereho cyane cyane muri iki gihe turimo, kuko akaga k’ibibazo bitandukanye kandi mu mpande zitandukanye z’isi tugenda tunyuramo n’ingaruka za byo, biri gukura umutima benshi.
Ukwizera: Ni inyenyeri ya kabiri dusanga mu Isomo rya kabiri aho Yohani atubwira ko yabonye Ijuru rishya n'Isi nshya, byo kimenyetso cy'uko ukwizera kwacu kutugeza aho ngaho. Twizeye Nyagasani, twizeye ko tuzabana na We, niyo mpamvu ukwizera ari inyenyeri imutuganishaho maze akabona ubutubwira ati: "Dore ingoro y'Imana mu bantu". Nibyo, Imana yaje kubana natwe kandi igendana natwe. Twabaye umwe nayo, ukwizera kutugeza ku kwemera ko turi mu biganza byayo kandi ko nta kintu na kimwe kizadukura muri ibyo biganza.
Urukundo: Inyenyeri ya gatatu ni urukundo. Yezu ati: "twana twanjye, mbahaye itegeko rishya!" Ni ubwa mbere Yezu avuze ati :twana twanjye, abwira abasaza nka ba Petero na bagenzi be. Ni ijambo ryuzuyemo urukundo ruhebuje, n'impuhwe zitagereranywa! Turi utwana twa Yezu, niyo mpamvu yifuza ko twabimenya maze tukabigendera. Ati "nimukundane nk'uko nabakunze". Yezu ntavuze ngo nimukundane nk'uko mwikunda, cyangwa ukomwishakiye, mwiboneye, mwumvise bavuga; ahubwo aduteje indi ntambwe yo gukundana nk'uko yadukunze akagera ubwo atwitangira k'umusaraba. Nguwo umurage umubyeyi yaduhaye, igisigaye ni ukutamutetereza tukirinda kurangwa n'inzangano n'ubugome kandi yaraturaze urukundo.
Urukundo rwa Yezu Kristu ni rumwe rukunda kugera ku musaraba, ukemera kuwuheka kubera umuvandimwe wawe utegetswe gukunda nubwo wowe utaba ubyiyumvamo/utabishaka / bitagushimishije / bitari mu njyana yawe, ariko ukabikora kuko ari byo Imana igushakaho, niko gushaka kw’Imana. Si rumwe rwikundira ugukunda gusa, ahubwo ni rwa rundi rwa Yezu nyine, rwamugejeje k’umusaraba akitangira abanzi be. Hari abajya bavuga ko Yezu nawe atashakaga kujya ku musaraba ariko yabihisemo ngo yuzuze ugushaka kwa Se : dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe Dawe.
Ni urukundo rero nk’urwa Yezu dusabwa, kuko na we yadukunze atari uko twari incuti ze, ahubwo urebye neza twari abanzi be/ ibyigomeke ku Mana, abanyabyaha imbere y’utagira inenge y’icyaha. Burya iyo tuza kuba incuti za Yezu,mbese tukamugira incuti yacu nk’uko na We yatugize incuti ze, ntaba yarageze kuri ruriya rupfu rwo k’umusaraba. Ahubwo we yatugize incuti, bigeza n’aho atwita incuti ze k’umugaragaro ariko twe dukomeza kwitwara nk’abanzi. Twagombaga kubambwa ariko kubera kudukunda yemera twitangira abanzi be, we yabonagamo incuti ze kubera urukundo. Erega amaso akunda ntabona neza!
Urwo Rukundo rwa Yezu, dusabirane rujye ruturanga nk’abiyemeje kumukurikira ndetse tukamwitirirwa: “ Abakristu.”
Kandi birakunda kuko n’ingero zirahari, nkuko twabibonye mu isomo rya mbere. Kimwe na Pawulo na bagenzi be, twihatire kwigiramo urukundo rwa Kristu mu murimo mutagatifu wo kogeza Inkuru Nziza, twizeye ko tuzataha muri Yeruzalemu nshya yo mu ijuru.
Add comment
Comments
Ni gute najya mbona iyi nyigisho kuri address yanjye? Murakoze