Amasomo : 2 Sam 7, 4 – 5a.12 – 14a.16 ; Z 88 ;Rom 4, 13.16 – 18.22 ; Mt 1,16.18-21.24ab
MURINZI WA MARIYA N'UWA YEZU KRISTU, TURAKWAMBAZA TWESE NGO UTURINDE NATWE
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,
Uyu munsi Kiliziya irizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu, umugabo wa Bikira Mariya, umurinzi w’umuryango mutagatifu, ndetse n’umwe mu ntungane zikomeye Imana yahisemo kugira uruhare rudasanzwe mu mugambi wayo wo gukiza abantu.
Mutagatifu Yozefu urebye neza ashobora kuba nk’umuntu wa kabiri wagize uruhare rukomeye mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu. Umwanya we ni ingirakamaro mu gushoboka k’umugambi wo kwigira umuntu kwa Jambo, umwana w’Imana akemera gusa natwe abantu mu mateka yacu, akitwa mwene Yozefu na Mariya nk’abandi bana. Mu guhimbaza uyu munsi hagati mu gisibo, ubuhamya bwe nk’umuntu w’intungane kandi w’indahemuka, wizerwa kandi wubaha Imana; aduha urugero n’ubufasha mu rugendo rwacu rw’ukwemera no guhinduka bivuye ku mutima.
Mutagatifu Yozefu agaragara mu Ivanjili nk’umugabo w’intungane, utavuze amagambo menshi, ariko ibikorwa bye bikavuga byinshi. Ijambo ry’Imana ritwereka ko yari umuntu wumvira Imana, ugendera ku bushake bwayo atazuyaje. Igihe yahishuriwe mu nzozi ko Mariya atwite ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, ntiyashidikanyije, ahubwo yahise yemera inshingano yo kumwakira no kumurinda. Ibi bitwigisha kwakira umugambi w’Imana mu buzima bwacu, n’iyo tutawumva neza mu ntangiriro.
Mutagatifu Yozefu kandi ni urugero rw’umugabo urinda kandi wita ku muryango. Yarinze Yezu na Mariya, abahungisha ajya mu Misiri igihe ubuzima bwabo bwari mu kaga. Uyu munsi, mu isi irimo ibibazo byinshi byibasira imiryango, Yozefu atwibutsa agaciro ko kuba abarinzi b’ingo zacu, tukazirinda ibibi, tukazitoza gukunda Imana no kuyumvira.
Yozefu mutagatifu yahawe ubutumwa bukomeye bwo kuba umurinzi w’Umwana w’Imana. Ababyeyi barabyumva bazi uburyo kurera umwana agakura bigoye. Kurera umwana watangiye guhigwa ari uruhinja ukamukuza nta ngabo cyangwa ubundi burinzi ufite ni ubutumwa butoroshye. Nta kindi cyabumushoboje uretse kumvira Imana.
Kumva icyo Imana Imushakaho: Kimwe n’abandi bantu bose tubona ko Yozefu yari afite gahunda y’ubuzima yihaye. Mu migambi ye niho Imana yujurije umugambi mukuru wo gucungura bene muntu. Mu gihe yarimo yibwira ko ashaka kunoza imibereho ye uko abyumva n’uko abiteganya Imana imubonekera mu nzozi : « Witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu. » (Mt 1,20-21).
Mu gihe yibereyeho mu buzima busanzwe, umwana yaragijwe yarimo ahigwa n’abakomeye Imana imubwiriza icyo gukora :« Byuka ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri ; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice ».(Mt 2,13)
Gucisha bugufi no kwihangana: Muri byose Mutagatifu Yozefu arangwa no gucisha bugufi no gukurikiza ibyo Imana imubwiye.
Mu byanditswe bitagatifu ntaho batubwira ko Mutagatifu Yozefu yavuze. Agomba kuba yarakoraga kurusha uko yavugaga, ntiyatuje kumva ko agomba gucisha bugufi, hagakuzwa Imana, hakavuga Imana.
Yozefu yari azi neza ko Yezu ari umwana w’Imana ariko yabayeho mu buzima busanzwe. Abaturanyi bakamubona nk’umubaji , umuturage mu bandi.
« Njye na so twagushakanye umutima uhagaze »: Bikira Mariya na Yozefu bafatanije ubutumwa, Imana yabanyuzeho ngo ikize isi.Kimwe igihe Yezu apfuye, ababyeyi bamushatse iminsi itatu. Iminsi itatu bariho batariho. Iminsi itatu byose byataye agaciro kuko ubutumwa bwabo nta gisobanuro bugifite. « Umwana w’abandi ». Umwana utarazize igitero cya Herode, baramubuze. Umuntu yagerageza kwiyumvisha agahinda bari bafite, umutima uhagaze.
Ikindi kandi, Yozefu yari umukozi w’umunyamwete. Yakoraga akazi koroheje k’ububaji, ariko akagakora neza kandi mu kuri. Ibi bitwigisha ko umurimo uwo ari wo wose dukora, n’iyo waba usa naho ari muto mu maso y’abantu, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana iyo ukoranywe urukundo n’ubudahemuka.
Mutagatifu Yozefu ni n’urugero rw’umugabo w’ituze rishingiye ku kwizera. Ntiyashatse kwamamara cyangwa kwiyerekana, ahubwo yabayeho mu bwiyoroshye no mu ibanga, ariko asohoza neza inshingano ze. Uyu munsi, atwibutsa ko ubutungane butari mu magambo menshi cyangwa ibikorwa bigaragara cyane, ahubwo buri mu gukora neza ibyo Imana idusaba buri munsi.
Bavandimwe, kuri uyu munsi mukuru, dusabe Mutagatifu Yozefu:
- Kutwigisha kumvira Imana no kuyizera byuzuye
- Kuturinda no kurinda imiryango yacu
- Kudufasha gukora umurimo wacu neza kandi mu kuri
- Kutubera urugero rw’ubutwari butuje n’ubudahemuka
Yozefu Mutagatifu Kiliziya imuduhaho urugero muri byinshi, kuba yarabashije gusohoza ubutumwa bwe kandi bukomeye ni uko yari kumwe n’Imana. Nta kindi cyadushoboza ibikomeye, nta kindi cyadushoboza ibidashobokera abantu uretse kumva Imana kenshi no kuyumvira.
Yozefu natubere urugero rwiza rw’uko twakwitwara mu bihe bitandukanye biba bidutegereje muri ubu buzima, hamwe n’ibitungurana (uburwayi, amakimbirane, ukwivuguruza…); ibyo bidufashe kubihangara mu kwemera nuko turusheho gusumba uko dusanzwe mu nzira igana Imana.
Dusabire kandi abagabo bose n’ababyeyi muri rusange, cyane cyane abafite inshingano zo kurera imiryango igoranye, guharanira kuba nka Yozefu: abizerwa, abarinzi, n’abakunda Imana n’imiryango yabo.
Mutagatifu Yozefu, umugabo w’intungane, udusabire.
Add comment
Comments