INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 28 GISANZWE, UMWAKA C

Published on 9 October 2025 at 18:57

Amasomo: 2Bam 5, 14-17; Zab 97(98); 2Tim 2, 8-13; Lc 17, 11-19

Imana idukiza mu buntu bwayo nta kiguzi

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya 28 Gisanzwe, twongeye kugirirwa ubuntu bwo gufungurirwa Ijambo ry’Imana ngo ritubere itara ritujyana ijabiro kwa Jambo. Mu isomo rya mbere turabona ukuntu Imana yigaragariza mu gukiza umupagani w’umubembe. Mu isomo rya kabiri tukabwirwa ko Kristu ahora ari indahemuka bityo akwiye kwizerwa igihe cyose na bose. Hanyuma mu ivanjili tukabona ikizwa ry’ababembe cumi, icyenda b’abayisiraheli undi umwe w’umunyamahanga, ari na we gusa wagarutse gushimira ineza yagiriwe, cyo kimwe n’umubembe twumvise mu isomo rya mbere.

Gushimira ni ikimenyetso cy’ukwemera

Umunyarwanda yaravuze ati “Udashima ntakongerwe” kandi ngo n’ibiganza bidashimira bihina amaboko y’utanga! Nyamara burya buri muntu wese abashije gushishoza, ubuzima bwe bwose bwaba gushimira gusa. Burya nta kintu na kimwe muntu atahawe, kandi ku buntu. Kuva ku buzima bwe yakabumbabumbwa mu nda ya nyina kugera ku byo atunze byose. Burya byose twabihawe n’Imana, ni nayo mpamvu ariyo duhamagara bwa mbere iyo bya bindi byose bigiye kuduca mu myanya y’intoki. Nyamara Imana ntiyabiduhaye gusa, ahubwo iranabidukomereza. Imana niyo ikiduhagaritse muri ubu buzima. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru aratwibutsa kujya tumenya gushimira.

Mu isomo rya mbere batubwiye ukuntu Nahamani Umugaba w’ingabo za Siriya wari umubembe yakize, maze yamara gukira akagaruka gushimira. Nyamara mu Ivanjili ho siko byagenze. Ubwo Yezu yerekezaga I Yeruzalemu maze akanyura mu gace ka Samariya yahuye n’ababembe icumi maze bose arabakiza, ariko nyamara igitangaje ni uko ari umwe gusa wagarutse gushimira Imana, kandi uwo waje akaba n’umunyasamariya mbese yari umunyamahanga! Twibuke ko Abayahudi bafataga Abanyasamariya nk’abantu bataye ukwemera kubera ko bari baritandukanyije nabo maze bakiyubakira ingoro yabo ku musozi wa Garizimu aho kuyoboka ingoro y’i Yeruzalemu.

Ariko ubundi Indwara y’ibibembe muri kiriya gihe yari iteye ite ku buryo ihinduka ikintu muntu akira agajya gushimira yivuye inyuma? Indwara y’ibibembe ni indwara yafataga uruhu rw’umuntu ku buryo rwataga isura. Umuntu ubirwaye ntiyabaga yemerewe kugera aho abandi bari, yewe niyo yanyuraga mu nzira yagendaga avuza inzogera kandi atera hejuru ati:“Uwahumanye”, kugirango abari aho hafi bamwitaze atavaho abanduza. Uyirwaye wese yashyirwaga mu kato kuko bamufataga nk’uwo Imana yahannye kubera ibyaha bye (Lv 13, 45ss). Itegeko ryategekaga uwanduye wese kujya kwiyereka umusaseridoti, ariko atari ukugirango amukize, ahubwo ari ukugirango atangarize bose ko uwo muntu yamaze kwandura, kugirango ashyirwe mu kato (Lv 14, 2ss). None bariya ba bembe cumi bemeye kujya kwiyereka utari ufite ububasha bwo gukiza, nuko bitewe no kumvira ijambo ry’uwari uboherejeyo, bibaviramo gukira bakiri mu nzira. Ese jyewe, wowe, buri wese nta bantu yaba yarashyize mu kato? Ese twebwe nta bantu tujya twita abanyabyaha, nkaho twebwe turi intungane? Ese buri wese nta burwayi afite yakwereka Yezu?

Kwemera no gukira ni urugendo rw’umutima

Muri bariya barwayi bose, umunyasamariya, umwe abayahudi bari barashyize mu kato nk’umupagani w’umunyabyaha utazi inzira y’Imana, niwe gusa wagarutse gushimira. Bariya bayahudi icyenda kuba bakize bo barumva ari uburenganzira bwabo ndetse umuntu yanibaza niba bakimara gukira icyari kibashishikaje atari ukujya kwiyereka umuherezabitambo wari ufite ububasha bwo kubaha urwandiko rw’uko bakize, bakigendera mu bandi nta kwishisha. Mbese barumva ntacyo bafite cyo gushimira ibyo bagiriwe byari mu burenganzira bwabo! Ese twebwe tujya twibuka gushimira ibyiza byose Imana ihora itugirira? Cyangwa twibera ak’umugabo wigeze ahura n’umwami, umwami niko kumubaza ati “Urumva nakumarira iki?”. nyamugabo ni ko kwiyumvira ati “Uwampa agaka nazajya mwirahira”. Umwami niko kukamuha. Ni uko rya tungo riragenda rirororoka, riba ubushyo. Nyuma wa Mwami reka azahure na wa mugabo, ati ‘ese ko utaje kunyitura, karapfuye ngo ngushumbushe?”. Undi ati “oya”. Umwami ati “Ese kuki utaje kunyitura?”. Umugabo ni ko kwiyumvira, aba yikuye urushyi rwiza aba arusekuye umwami. Umwami ati “ese ni uku unyitura?” Umugabo ati narebye mu bintu byose mbura icyo naguha. Amashyo yose nayawe, abagore bose beza ni abawe. Ati ‘nabonye ikintu utarigera ubona mu buzima ari ugukubitwa gusa”. Iteka uhora ubona abandi bakubitwa cyangwa wowe ubikubitira, ariko wowe ntuzi uko bimera. Ngaho namwe nimunyumvire uko uwo ashimira! Natwe akenshi usanga ari uko tugira Imana. Imana niyo yaduhaye ibi byose dufite ariko nyamara hari igihe usanga akenshi inyiturano yacu ari ukuyicumuraho.

Tugarutse ku byo twarimo, bariya babembe bakize, ngo bari icumi. Ubundi muri Bibiliya, umubare icumi uvuga ibintu byuzuye, ibintu byose. Mu yandi magambo bariya ba bembe bashushanya twebwe twese. Waba umukire cyangwa igikomerezwa nk’ umutware w’ingabo Nahamani, waba uworoheje nk’uriya munyasamariya, waba utuye hafi nka bariya Bayahudi, waba uri umunyamahanga nk’uriya munyasamariya, burya twese nta muntu n’umwe udakeneye gukira. Twebwe ibibembe byacu ntituze kubishakira ahandi, ibibembe byacu ni cya cyaha duhora tugwamo buri kanya, ni cya cyaha duhora tugwamo buri munsi. Burya natwe icyaha gihindanya ya sura y’Imana twaremanywe, kikatubera urukuta rutubuza kugerwaho n’ibyiza by’Imana, umukiro w’Imana tukawuhomba gutyo. Yezu rero nta kindi cyamuzanye, yaje kudukiza, bityo icyo dusabwa nta kindi ni ukugira Ukwemera.

Gutanga ubuzima bwacu nk’uburyo bwo gushimira Imana

Pawulo mutagatifu we yigiriye amahirwe kuko yahuye na Yezu akamukiza ubwo yari mu nzira yerekeza I Damasi gutoteza abakiristu. Nyamara aho amariye guhinduka, ibigeragezo ntabwo byabuze. Abo yagendanaga nabo mu idini ya kiyahudi, bamufashe nk’umugambanyi. Twamwumvise abwira Timote ko igikomeje kumuhumuriza ari uburyo na Yezu Kristu yapfuye ariko nyamara akazuka. Twebweho ntabwo duhura na Yezu Kristu gusa, ahubwo turanamuhabwa mu Isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya. Cyo kimwe na bariya babembe bose natwe twereke Nyagasani Yezu Kristu wazutse uburwayi bwacu bwa roho n’ubw’umubiri, ntitugire icyo tumukinga kuko hakizwa uwemera ko arwaye kandi agasanga Muganga wo kwizerwa. Bariya bose twumvise yaba Nahamani na bariya babembe cumi bateye intambwe yo kwemera ko barwaye kandi bemere gukora icyo Imana ibabwiye inyuze mu bagaragu bayo. Burya Imana inyura ku bantu ngo ikize abandi nk’uko cyane cyane twabibonye mu isomo rya mbere ukuntu byaciye mu nzira nyinshi no kuri benshi kugira ngo uriya mutware w’abasirikare akizwe ibibembe n’Imana. Ntabwo ari Elisha wamukijije kuko nk’uko bigaragara mu nkuru ibanziriza aho isomo ryahereye, nta nubwo bigeze bahura ahubwo yamutumagaho umugaragu; ariko muri bo niho Imana yagararije ugutsinda kwayo yihesha ikuzo no mu banyamahanga nka Nahamani.

Bavandimwe natwe duce bugufi twereke Yezu uburwayi bwacu tutibeshye, tutabeshye cyangwa ngo twibeshyere. Tumwiyereke kandi twizeye ko adukiza kandi tumuhe umwanya mu buzima bwacu kugira ngo akore imirimo ye muri twe.  Nta buryarya tumuture rwose uburwayi bwacu n’ubw’abacu, ariko cyane cyane ubwo ku mutima, kugirango nitumara gukira tuzabane na we ubuziraherezo mu ngoma y’ijuru.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador