
AMASOMO: Amosi 6, 1a.4-7; Zab 146(145); 1Tim 6, 11-16; Lk 16, 19-31
Bafite Musa n’Abahanuzi, nibabumve!
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya 26 Gisanzwe umwaka C. Amasomo y’iki Cyumweru by’umwihariko irya mbere n’Ivanjili aradushishikariza kurwanya akarengane no guharanira gusaranganya mu rukundo ibyiza Imana yaduhaye. Yezu agira ati: bafite Musa n’abahanuzi nibabumve , ibyo bihwanye no kuvuga ko bafite Amategeko n’Inyigisho z’abahanuzi, nibabikurikiza bizabarokora.
- Ijambo ry’Imana ridushishikariza gusaranganya no kwirinda akarengane
Nkuko twabyumvise mu Ivanjili, ariya ni amagambo agira ati: ‘Bafite Musa n’Abahanuzi, nibabumve’, arabwirwa uriya mukungu uri gushengurirwa mu nyenga y’umuriro, ubwo yasabaga kujya kuburira abavandimwe be; agasubizwa ko niyo haza uzamutse avuye mu bapfuye badashobora kumwumva niba badakurikije Amategeko y’Imana kandi ngo bakurikize inyigisho z’abahanuzi. Burya ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva!
Twe rero, ibyo byose uriya mukungu yasabaga twarabihawe, uwazutse yaraje Kristu-Muzima, na Bikira Mariya mu mabonekerwa araza ati: nimwicuze nimwihane inzira zikigendwa, mutazagwa mu rwobo. None tuzireguza iki, ko ibyo ijambo ry’Imana ritubwira none, ritwihaniza tukibikora? Ngaho nidukebuke impande zacu, turasanga hari imanga nini itandukanya abakire n’abakene.
- Ubutumwa bw’Umuhanuzi Amosi
Bavandimwe, Icyaha gikomeye amasomo ya none ari gucyaha, nta kindi n’icyo kwiharira no kwirengagiza abakene. Pawulo mutagatifu araduhwitura aduha inama nziza z’ubutungane n’ubusabaniramana, Yezu Kristu akabitsindagira mu ivanjili aturarikira kwitondera ubukungu butuma twibagirwa abakene.
Mu by’ukuri dore ibyo amasomo matagatifu ya none atubwira . Umuhanuzi Amosi wahoze aragira amatungo, azi neza ubukene, aragira inama yibasira abakire bo mu muryango wa Israheli batababazwa n’uburyo batita ku bakene babo. Aragaragaza ko yitandukanya n’abo bakuru b’amateraniro bahumye kubera ubukungu bafite; bituma batabasha kubona ubukene buri mu gihugu bityo bikaba byararakaje Imana irabareka babajyana bunyago. Arabashinja kudamarara, bibereye mu mutuzo usesuye, baryama ku mariri meza bagakoresha n’iminsi mikuru ihambaye itari na ngombwa mugihe hari abakene bari kwicwa n’inzara. Burya ngo uwarariye ntamenya ko undi yaburaye!
Twese turi mu rugendo rugana mu Ijuru; warugereranya n’ingendo dusanzwe dukora; turazirikana ko turi abana basanze umubyeyi ariko buri wese akaba yaramuhaye ibintu agomba gutwara muri urwo rugendo bizamufasha bigafasha na bagenzi be kubaho bikanabafasha mu rugendo, unyereye akagwa hasi abandi bakamwegura, ushonje bakamuha kubyo bafite. Murumva ko iyo umwe abaye Igisambo kandi ari we umubyeyi yari yararagije byinshi, ntazatunguka imbere y’umubyeyi. Azagenda ukwe.
- Ubukire bushobora kuba inzira y’umukiro cyangwa inzira yo korama
Bavandimwe, Iyi si Imana yayiremye nta mipaka itandukanya ibihugu, nta mihati, nta miyenzi cyangwa imbago bigabanya amasambi, ibyo bikaba ikimenyetso cy’uko ibiyiriho twakagombye kubisangira. Nyamara igice kinini cy’ubutunzi buri ku isi kihariwe n’umuntu 1/100. Umuhanuzi Amosi arashinja abakungu kwibagirwa Imana no kutita ku butabera. Amosi aramagana abapfusha ibintu ubusa kandi no muri iki gihe uzabona umuntu umena ibyo kurya kandi aturanye n’ababuraye. Muzumva aho ibiryo bimenwa mu Nyanja, kandi hirya no hino bicwa n’inzara.
Uyu muhanuzi Amosi aributsa abakire kwitonda, ntibagomba gukeka ko ubukire ari Imana yabo. Ntibangomba kwibwira ko ubukire buzana ihirwe risesuye kandi ntibakwiye kubwitwaza bakandagira umukene uri mu magorwa. Iyi nyigigisho ikomeye tukaba tuyisanga no mu Ivanjili ya Luka, umuvugizi w'abatsikamiwe n'abamerewe nabi. Yezu aratubwira imyitwarire y'umukire imbere ya Lazaro wari umerewe nabi. Yezu aratwibutsa ko ubukire bugomba kutubera uburyo bwo kwita kubabaye no kubakeneye ko tubaba bugufi. Ntibukwiye kuba impamvu y'ubwibone n'ubwirasi kuko igihe kigera tukagenda uko twavutse nta na kimwe tumanukanye nacyo ikuzimu. Nyamara ineza twagize twifashishije ubukire twaronse, yo iduherekeza iteka kandi ikatugenda imbere y’Imana nta kimwaro mu maso.
Mu Ivanjili kandi turasangamo ko umukire yageze ubwo yari asumbirijwe agasaba Abramu ko yakoherereza abavandimwe be uwazutse mu bapfuye kugira ngo ababurire. Abramu yamusubije agira ati: "bafite Musa n'abahanuzi (ijambo ry'Imana) nibabumve. Niba batabumva, n'iyo hagira uzuka mu bapfuye ntibakwemera". Ibi birashaka kutwumvisha ko atari ibitangaza biduhindura abakristu, ahubwo ni ugutega amatwi Ijambo rya Yezu, tukemera ko ryinjira mu buzima bwacu kandi rikatuyobora mu minsi y'ukubaho kwacu. Kubaho nk'aho tutamenye Yezu, kubaho tutibuka ko hari abavandimwe bacu bakeneye inkunga yacu, bakeneye ijambo ryiza, bakeneye ko tubereka ineza iturutse k'umutima wacu; ni ukwicukurira imva, ni ukunyagwa zigahera.
- Inama za Pawulo na Gahunda yo gusaranganya
Bvandimwe, biriya Yezu atubwira nibyo twiberamo, abakire ntibita ku bakene. Abakire bahugiye mu gukomeza gukira banyunyuza abakene ngo barusheho gukena. Hari abatazi uko umutungo bafite ungana, hakaba n’abandi batabona n’iby’ibanze umuntu akeneye nk’uko uwitwa Maslow yabivuze; kuko burya buri wese akeneye kurya, akambara, akabona aho atura kandi akagira ubwisanzure n’ubwigenge.
Mu gihe Umuhanuzi Amosi yabwiraga abakire ko nibatisubiraho bagiye kujyanwabunyago, Yezu we aratubwira ko urugendo rwacu hano ku isi rwakagombye kudutegurira kuzataha Ijuru. Tukibuka ko tugomba gufatanya muri uru rugendo bityo tukibuka ko iby’isi ari intizanyo. Hari abakire Bambara imyambaro y’agaciro gakomeye, bagahugira mu gushaka ibya mirenge ku Ntenyo, hakaba na ba Lazaro benshi bakeneye kurya utuguye hasi ntibatubone. Ibyo ntibivuga ko ubukire ari bubi nyamara no ku gihe cya Yezu babufataga nk’umugisha w’Imana. Icyaha si ugukira ahubwo ni ukutamenya ko n’umukene akeneye kugira agaciro mu maso yawe. Yezu aradusaba gufungura amaso yacu n’ay’umutima wacu tukibuka abakene nabo tukabafungurira kuko inda ni nk’indi.
Mu Isomo rya kabiri Pawulo aratugira inama, nk’uko yayigiriye Timote Dore ko yari yaramuhaye kuyobora ikoraniro akiri muto. Iyo usomye ibibanziriza ibyo twasomye, ubona ko Pawulo amubwira ko abakene badutegeye amaboko. Pawulo aragaragaza ko ntacyo twazanye kuri iyi si kandi ko ntacyo tuzayikuraho, ibyo dutunze byose nibyo Imana yaturagije. Pawulo akatubwira ko kubona ibyo kurya no kwambara bihagije bityo abaharanira kurunda bagwa mu mutego w’ibyifuzo n’ubugiranabi. Umuzi w’ibibi ni irari ry’imari bamwe bayohotseho bituma bitandukanya n’ukwemera. Pawulo aragira inama Timote ati: naho wowe muntu w’Imana ibyo bintu ubihe akato; ahubwo ujye uharanira ubutungane, ubusabaniramana, ukwemera, urukundo, ubwiyumanganye n’ubugwaneza.
Umwanzuro
Bavandimwe, Twemere kwinjira mu Muryango w’abana ba Abrahamu, ari wo Kiliziya, umuryango w’Imana n’abayemera. Twihatire gushakisha imibereho y’isi, gukira, ariko tubihuza no gusonzera Imana n’umukiro itanga. Twihatire gusaranganya ibyiza by’Imana n’abadafite nk’ibyo dufite. Ibyo Imana yaremye ni byinshi cyane, tubisangiye, tukabisaranganya mu rukundo, twese twahembuka kandi ntibyashira. Burya ikibazo nyamukuru kiri mu isi si ubwinshi bw’abantu, ku buryo umuntu yakenera kubagabanya mu buryo ubu n’ubu. Ikibazo ni ubwikunde n’ukwikubira kwa bamwe, bikusanyirijeho ibyiza rusange bigenewe bose. Iyaba imbaraga zishyirwa mu kugabanya imbyaro zashyirwaga mu gusaranganya iby’isi mu rukundo n’ubutabera, iyi si yagira amahoro kandi buri wese agahembuka! Ijambo ry'Imana ridufashe twirinde guhumwa amaso n'ibihita twibuka ko ibishashagira byose atariko ari zahabu. Ubukire bwo ku isi butubere intandaro y'ubukire bw'ijuru, kuko bwo buzaduherekeza iteka ryose.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments