
AMASOMO: Am 8, 4-7; Zab 112(113); 1Tm 2, 1-8; Lk 16, 1-13
Ntimushobora gukorera Imana na Bintu
Bakristu bavandimwe, Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru aragaruka ku buryo dukwiye kwifata mu bintu by'isi. Mu ivanjili turabwirwa umunyabintu wihaye kwikungahaza mu bya shebuja, yari umukozi usanzwe, ariko akitwara nk’aho ari nyir’umutungo. Bityo twe nk’abakiristu, kuri iki cyumweru Yezu Kristu aradusaba kuba abacungamutungo beza. Ariko se, umutungo tugomba gucunga ni uwuhe? Ese tuwukomora hehe? Ese tugomba kuwukoresha dute?
Yezu Kristu, umwarimu mwiza isi yagize, mu gusaba abigishwa be kuba abacungamutungo beza, yabahaye urugero rusanzwe rw’uburyo abantu bacunga imitungo yabo isanzwe. Yabaciriye uriya mugani twumvise dukunze kwita umugani w’umunyabintu w’umuhemu.
Uwumvise uyu mugani wese, ikintu ahita yibaza ni ukuntu Yezu aha abigishwa be urugero nka ruriya. Mu byukuri Yezu ntabwo ashima buriya bucakura bw’umunyabintu, dore ko n’uriya umushima ntabwo ari Yezu ah’ubwo ni Shebuja w’uriya munyabintu.
Ahubwo hano Yezu ari gusaba abigishwa kurebera kuri uriya mu nyabintu, maze nabo bakamenya kwiteganyiriza ibyo mu ngoma y’ijuru cyane ko ari byo bizahoraho iteka, n’aho ubukungu bw’iyi si bwo, twese tuzi ukuntu buyoyoka. Yezu ahereye kuri uriya munyabintu, arasaba abigishwa be kuba indahemuka muri bike by’iyi si biyoyoka kugirango abone uko abashinga ibirenzeho, ni ukuvuga amabanga y’ingoma y’ijuru. Bityo Yezu yabasabye kwitondera amafaranga. Yagize ati “Ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugirango umunsi mwayabuze, izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka”. Ntabwo kandi hano Yezu asaba abigishwa be kujya bagira neza mu bitari ibyabo. Ziriya nama zose agira abigishwa be, ni natwe ari kuzigira.
Bavandimwe, Yezu kandi mu kutubwira uyu mugani w’umunyabintu w'inyaryenge, wamenye ko agiye kunyagwa umwanya na shebuja maze agahimba uburyo yiteganyiriza ejo hazaza; twongere tubyumve neza, Yezu ntabwo ashaka kutwigisha iyo nzira y'uburyarya, icyo ashaka kutubwira ni uko abana b'urumuri bari bakwiye nabo kugira ubwenge bwo kwita kubyo bemera, ntibakomeze kuba akazuyazi, bagaharanira ingoma y'ijuru bivuye inyuma nk'uko abana b'isi iyo baharanira ubukungu n'icyubahiro ntacyo basiga inyuma. Tujye tureba ukuntu dukotana dushaka ubutunzi/amafaranga; tubaye ariko dukotana duharanira ingoma y’ijuru, dushobora kuryinjira n’amaguru!
Bavandimwe, ibi byose tubwirwa na Yezu Kristu none, bigomba guherekezwa n'ubudahemuka no kwita kubadafite na mba ndetse n'abanyantegenke. Kugira ubupfura ni umugenzo ukomeye Yezu Kristu yifuza ko waduherekeza muri uru rugendo rwacu turimo rumugana kuko umuntu w'idahemuka mu bintu byoroheje, aba n'indahemuka mu bintu bikomeye. Naho ubaye umuhemu mu bintu byoroheje, no mu bikomeye abibamo umuhemu. Dore ibintu nka 4 tugomba kuzirikana muri iyi Vanjili:
Icya mbere: Ibintu bifatika nk’imitungo n’amafaranga ni byiza, kuko byaturutse mu biganza by’Imana, bityo tugomba kubikunda mu mwanya wabyo.
Icya kabiri: Ariko ntitugomba kubiramya nk’aho ari byo Mana yacu cyangwa iherezo ry’ubuzima bwacu; tugomba kumenya kubyihamburaho. Ubukire bugomba gukorera Imana no gukorera bagenzi bacu; ntibugomba gukoreshwa mu gusimbura Imana mu mitima yacu no mu bikorwa byacu: “Ntimushobora gukorera Imana na mamoni/bintu icyarimwe.”
Icya gatatu: Ntituri ba nyiri ibyo dutunze/ bimwe twita ibyacu, ahubwo turi abakozi bashinzwe kubicungira nyirabyo w’ukuri ari we Mana Umuremyi wabyo. Bityo ntitugomba kubibika gusa, ahubwo tugomba no kubyongerera agaciro uko tubishoboye. Umugani w’amatalenta (talents) ubyigisha neza.
Icya kane: Ntitugomba kugira ubugugu muri byo; tugomba kwimenyereza kugira ubuntu kuko ari byo biranga umukirisitu. Dukwiriye twese kubaho: abakire n’abakene, buri wese uko ashoboye kandi tukihatira gusaranganya ibintu Imana yaduhaye n’umutima mwiza! Ni Inyigisho dukura muri iyi Vanjili.
Ariko se ko ubundi umunyarwanda wo ha mbere yigeze kwivugira ngo “Ntawe ukira atibye”, undi ati umugabo ni urya utwe akarya n’utwabandi, ubundi amafaranga, imitungo, abantu babikomora hehe, ko bose bavuka basa, kabone na bamwe tubwirwako “bavukana imbuto”, ngo hari n’abavukanaga amashuri atatu, abandi ane, bitewe n’agace babaga baherereyemo!!!
Mu isomo rya mbere twumvise ko abo mu gihe cy’umuhanuzi Amosi, bakuraga ibintu mu kwica iminzani, kugurisha abatindi, mbese kwari ukunyunyuza umukene kugeza igihe aviriyemo umwuka.
Bavandimwe, nk’uko uyu muhanuzi Amosi ababajwe na ruswa iri mu bikomerezwa bya Samariya, ijwi ry'uyu mushumba watowe n'Imana mu kinyejana cya VIII mbere ya Kristu, riri kwiyama abakandamiza abakene n'abaciye bugufi bagira ngo bagere ku bukungu bubibagiza agaciro ka muntu; natwe riratubwirwa uyu munsi kuko natwe tutari shyashya. Twikebuke twirebe tutibeshye dore ko tworoherwa no kureba abandi kandi kubibeshyaho biroroshye kurusha uko twakwibeshya ku bitwerekeyeho: Ese jyewe birya ntunze byose nabigezeho gute? Ese inyubako ntunze nazigezeho nte? Ese ya myaka nasaruye, abakozi bose narabishyuye neza ?
Bakiristu bavandimwe, twibuke ko uriya munyabintu uvugwa mu ivanjili n’abakandamiza abakene Amosi atubwira nta mazina yabo twabiwe. Ibyo muri Bibiliya ni ukugirango buri wese ashobore kuba yahashyira izina rye.
Natwe rero kuri kino cyumweru, Yezu aradusaba kumenya kuba abacungamutungo beza. Hari uwakwibwira ati jyewe ndacunga iki Imana yampaye, ko nta na busa nigirira. Imana yaguhaye ubuzima, iguha urubyaro, iguha agasambu, ibyo ufite byose ubikesha Imana. Kandi burya tujya twibeshya, burya nta kintu na kimwe muntu agira yakagombye kwita icye. Hari igihe umuntu yicara ngo ‘umugore wanjye, inzu yanjye, abana banjye, imodoka yanjye’. Byose twarabihawe, byose ni iby’Imana, twebwe turi aba gerants/turi abacunga ibyo twaragijwe. Kuko abe umugore wawe mwiza ukunda cyane, abana bawe, nta n’umwe ushobora kongera isegonda ku minsi ye yo kubaho. Ese ubuzima Imana yampaye mbukoresha nte?Ese tujya twibuka ko uyu mubiri , ubu buzima dufite ko atari ibyacu? Ko ari intizanyo? Ese tujya twibuka ko ntacyo dupfana na biriya dutunze byose? Burya muzarebe nta confrefort ikurikira isanduku ( Cercueil), bayitaba yonyine. Tujye twibuka ko umize umusaza aruka imvi kandi inda nini yishe ukuze! Tunyurwe n’ibyo Imana yaduhaye, tuyiture ibyacu byose kandi tuyisaba kutwongerera.
Hamwe na Pawulo mutagatifu, muri iri sengesho ryacu, twisabire ariko tunasabire abami n’abandi bategetsi bose kugira ngo imbaraga n’ububasha bafite babikoreshe barengera babandi baciye bugufi maze abanyunyuzwa imitsi n’ibikomerezwa bihoshe. Pawulo mutagatifu kandi yanagize ati “Ndashaka ko abagabo bajya basenga aho bari hose, bakerekeza ku ijuru ibiganza bizira inenge, nta mwaga cyangwa intonganya”. Ibyo byo ntibibe iby’abagabo gusa kuko n’abandi ni uko byakagombye kugenda.
Ngiryo isengesho ryiza, ritegera Imana ibiganza rihamya ko nta maronko mazima twagira atari aturutse kuri Uhoraho. Dukwiye gusenga dusaba Imana kugerwaho n’ibiyiturutseho, maze ibivuye ahandi bikanyura hakurya yacu.
Bakiristu bavandimwe, Yezu ni We mukire wemeye kwigira umukene, kugirango adukungaharishe ubukene bwe. Kuri iki cyumweru, tumusabe aduhe gukoresha neza ubuzima, ubwenge, imbaraga, imitungo twahawe, tubikoreshe duharanira ibyiza byo mu ngoma y’ijuru bizahoraho iteka, hagamijwe kandi ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments