INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’UMUSARABA WUJE IKUZO (14 NZERI)

Published on 11 September 2025 at 12:42

AMASOMO: Ibar21,4b-9; Zab 77(78); Fil 2,6-11; Yh 3,13-17

TURAGUSENGA YEZU TURAGUSHIMA KUKO WAKIRISHIJE ABANTU UMUSARABA MUTAGATIFU

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, none turahimbaza umunsi mukuru w’umusaraba wuje ikuzo. Kwizihiza ikuzwa ry’umusaraba ni ukuzirikana no guhamya ko ku musaraba Yezu yadukijije. Ivanjiri tuzirikana Kuri uyu munsi ni ubuhanuzi, ni nk’iturufu y’ukuri idusunika kure cyane kurusha ibyo amaso yacu abasha kubona: Umusaraba, Umusaraba Mutagatifu wa Yezu Kristu ni Intebe uwo Mukiza wacu yaganjeho ngo adukize. Ni cyo gituma Yezu ubwe avuga ati: “Umwana w’Umuntu azagomba kumanikwa kugira ngo umwemera wese agire ubugingo” (Yh 3,14).

UMUSARABA NK’IKIMENYETSO CY’AMIZERO Y’ABAKRISTU

Bavandimwe n’ubwo kuva kera na kare abakristu bazirikanaga ububabare, urupfu n’izuka bya Kristu, bakibuka cyane ukuntu Yezu yasambiye mu murima wa Getsimani, uko yakubiswe, uko yatamirijwe ikizingo cy’amahwa, uko bamushoreye bamuhekesheje umusaraba, bamutuka, bamukwena, bamucira mu maso, bakazirikana uburyo yabambwe ku musaraba akanawupfiraho, uyu munsi mukuru wakomotse ku ihabwa ry’umugisha rya Kiliziya yitiriwe Izuka rya Kristu. Iyi Kiliziya yubatse ku mva ya Kristu i Yeruzalemu. Umusaraba mutagatifu ni ikimenyetso cy’amizero y’abakristu. Niba rero igiti cyo muri Paradizo cyarabereye Adamu imbuto y’urupfu, igiti cy’umusaraba cyo cyabereye abakristu imbuto y’ubugingo, binyuze kuri Kristu, We mukiro wacu n’amizero y’izuka ryacu.

Bavandimwe nk’abakristu turabizi ko umusaraba wari igihano kigayitse kandi kibi cyane mu gihe cyawo. Guhimbaza Umusaraba Mutagatifu byaba ari nko gutera urwenya rubi cyangwa gushinyagura, iyo hataba Kristu ubwe wawubambweho. Umusaraba utarimo Umucunguzi ni urukozasoni, ariko ufatanije n’Umwana w’umuntu, Umusaraba uba igiti gishya cy’Umukiro. Kubera ko Yezu Kristu “yemeye ku bushake bwe kubabazwa n’Umusaraba”, yahasohoreje ishingiro n’intego y’ubuzima bwacu: ukuzamurwa hamwe na We ku Musaraba Mutagatifu kugira ngo twugurure amaboko yacu n’umutima wacu ku mpano y’Imana mu buryo buhebuje. Bityo, tukagomba kumva ijwi rya Data ryaturutse mu ijuru rigira riti: “Uri Umwana wanjye nkunda cyane; unyizihiye (Mk 1,11). Kubambanwa na Yezu no kuzukana na We: ni yo mpamvu isobanura icyotubereyeho kuri iyi si! Hari amizero, hari icyerekezo, hari ubuzima bwuzuye!

AHO UMUSARABA UHURIYE N’UBUKRISTU

Muri Kiliziya uyu munsi duhimbaza udufasha kwibuka ko umusaraba, wari igikoresho cyo kwica abagome, wahinduwe ikimenyetso cy’intsinzi mu rupfu rw’umucunguzi w’abantu bose Yezu Kristu wawubambweho. Inkomoko y’uyu munsi ishingiye ku gutangizwa kwa Bazilika y’Imva ntagatifu ya Yezu i Yeruzalemu mu mwaka wa 335 no ku gusubizwa kw’Umusaraba nyakuri n’umwami Herakilius mu mwaka wa 630. Uwo munsi utwibutsa ikuzo rya Kristu, imbabazi z’Imana, kandi ukatubera isoko y’icyizere no kurushaho gukomera mu kwemera.

Mu liturujiya , uyu munsi mukuru uba nk’ikirangaminsi cy’urugendo rw’iminsi 40 ruba rwatangiye ku itariki ya 6 Kanama ku munsi mukuru wa Yezu Kristu yihindura ukundi. Liturujiya rero iwushyiraho nk’“igisibo cyo mu cyi” aho abakristu bahamagarirwa kugenda batera intambwe mu kwizera kugira ngo binjire mu gushaka kw’Imana. Iyo minsi mirongo ine, kuva ku munsi wa Yezu yihindura ukundi, iba uburyo bwo kurushaho gusobanukirwa igice cy’ingenzi cy’iyobera rya gikristu.

Ni byo koko YezuKristu yabambwe ku musaraba. Amateka avuga ko kubambwa ku musaraba ari bwo buryo bwakoreshwaga n’Abanyaroma mu kunyonga(kwica )abantu babaga bakoze ibyaha bikomeye cyane maze bagakatirwa urwo gupfa. Uwo musaraba wabaga ubaje mu giti. Ni na byo ibyanditswe bivuga biti:” bamwishe bamumanitse” (Intu 5,30; 10,39). Bityo rero igiti cy’urupfu cyahinduwe n’izuka rya Kristu, kiba gityo igiti cy’ubugingo. Icyo giti nta kindi ni umusaraba Kristu yabambweho. koko rero umusaraba wahoze ari igihano cy’abagome ba ruharwa, ariko kuva aho Kristu yemereye kuwubambwaho, wahindutse igiti cy’agakiza ka muntu n’inzira yo kumvira byahebuje bihesha Imana ikuzo( Fil 2,6-11).

Nuko rero umusaraba ntutera isoni umukristu ahubwo ni amizero ye n’ishema rye ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu agira ati:” njyewe nta kindi nakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani wacu Yezu Kristu(Gal 6,14). Byongeye, iyo umukristu arangamiye umusaraba, awambaye cyangwa akawubaha ku bundi buryo, biba bigirirwa uwawubambweho, bikamwibutsa ibyo Pawulo Mutagatifu avuga kuri Kristu ati:” ni umwana w’Imana wankunze, ubwe akigabiza urupfu ari njye agirira”(Gal 2,20).

UMUSARABA SI UMURIMBO CYANGWA IGIKINISHO NI IKIMENYETSO CYA KRISTU

Bavandimwe, umusaraba tubona mu Kiliziya, mu mashapeli, mu nzu z’abantu, ku mva z’abakristu bapfuye, umusaraba twambara cyangwa ikimenyetso cy’umusaraba dukora ntabwo ari umurimbo cyangwa igikinisho ahubwo ni ikimenyetso cy’uko twiyeguriye Imana mu Butatu butagatifu. Ibyo bikatwibutsa ijambo rya Kristu yavuze agira ati: “ nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze cyangwa ngo niba hari ushaka kunkurikira ajye yiyibagirwa ubwe, aheke umusara we, maze ankurikire”(Mt 16,24).

Ntabwo rero turi abasazi igihe twebwe abakristu, mu Misa ya Pasika, muri cya gisingizo “Proclamation pascale”, turirimba ngo: “Mbega cyaha cya Adamu ngo uraba ngombwa, wowe wagombye guhagurutsa umucunguzi nkuwo kandi w’agatangaza”, kuko, abinyujije mu bubabare bwe, yahaye ububabare bwacu “igisobanuro gishya”.

“Dore igiti cy’umusaraba, ari cyo cyamanitsweho agakiza k’isi yose: nimuze, tuwuramye” (Liturugiya yo ku wa Gatanu Mutagatifu). Nidusobanukirwa n’ibanga ry’umusaraba wa Kristu, nta kindi tuzaba dusigaje uretse kumuramya no kumushimira ku mpano ye y’agatangaza; kandi tukiyemeza gushakashaka Umusaraba Mutagatifu mu buzima bwacu, kugira ngo utwuzuze icyizere cy’uko, “kubw’Imana, kumwe na We no muri We”, ituro ryacu rizahindurirwa mu biganza bya Data, ku bwa Roho Mutagatifu, rikaba ubuzima buhoraho mu kimenyetso cy’amaraso ya Kristu :Yamenewe mwe n’abandi benshi ngo bababarirwe ibyaha byabo.

UMUSARABA NK’ISHEMA RY’UMUKRISTU

Bavandimwe, ishema ryacu twahigira abandi ni umusaraba w’umwami wacu Yezu Kristu kuko muri Kristu n’umusaraba we hari umukiro, hari ubugingo n’izuka ryacu. Bityo rero gukuza umusaraba ni ikimenyetso cy’urukundo rwihariye tugaragariza Kristu haba mu mitima yacu no mubigaragarira amaso. Igihe rero imitwaro y’imisaraba ituremereye, ni bwo n’umusaraba wa Kristu uziramo maze ukayoroshya. Kristu rero yadutuye imitwaro yaturemereraga none tugenda twemye. Kandi utagenda yemye ni igisambo, ni umujura ugenda aranganguza, yararambaraye kandi yapfuye ahagaze. Umusaraba wa Kristu tuwusobanukirwe kandi tuwakire. Ni wo nzira rukumbi igana amahoro, ibyishimo, inzira igana kuri Kristu, We soko y’umunezero w’iteka. Turasabwa rero kurata umusaraba, tuwushyira ahirengeye, tukawubaha, tukawuramya kugeza ku ndunduro, bityo ukadufasha guhobera ijuru Kristu yadusezeranyije.

Nk’uko Musa yamanitse inzoka y’umuringa mu butayu agira ngo akize Abayisraheli ibikomere byokera by’inzoka zabarumiye mu butayu ni ko n’umuntu wese uzarangamira Kristu wabambwe ku musaraba kandi akawemera, na we azakira. Nitukishuke nta yindi nzira y’umukiro itari uy’umusaraba.

Bavandimwe, ahantu hose umukristu wihatira kubaho mu butungane ari, akwiye kubungabunga iryo banga agashyiraho Umusaraba wa Kristu, wo ukurura byose ngo byegere We ubwe (Mutagatifu Yozefu Mariya). Dore ko nta bukristu bubaho butarimo Umusaraba, kandi nta musaraba ubaho utarimo Yezu Kristu. Niyo mpamvu umukristu udashobora kwiratira Kristu wabambwe atarasobanukirwa icyo kuba umukristu bisobanuye (Papa Fransisiko).

Mugire mwese umunsi mwiza w’umusaraba mutagatifu wuje ikuzo.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador