
AMASOMO: Buh 18, 6-9;Zab 32(33); Heb 11, 1-2.8-19; Lk 12, 32-48
Umuburo wo gukenyera no guhorana Amatara yaka
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, ku cyumweru gishize Yezu yabwiraga wa mukire wari wejeje imyaka myinshi ati: kiburabwenge, urakeka ko ugiye guhunika imyaka yawe maze ukarya ukadamarara, ukinezeza. Menya ko muri iri joro roho yawe uri buyinyagwe. Kuri icyi cyumweru Yezu arasa n’ukomeza kutubwira ko tugombwa kwitonda tugakoresha neza ibyo twahawe ku buntu bw’Imana kuko izatubaza uko twabikoresheje ngo dusakaze mu bandi urukundo rwayo, tuzirikana ko abahawe byinshi bazabazwa byinshi, mbese tuzabazwa ku rugero rw’ibyo twahawe.
1.Gukoresha neza ibyo twahawe n’Imana
Bavandimwe, turahamagarirwa gukenyera no guhorana amatara yaka ; agakomeza agira ati: ‘mube maso, mube nk'abategereje shebuja’. Ariko akongeraho amagambo aduhumuriza agira ati:’mwigira ubwoba bushyo bwanjye’. Yezu arakomeza aducira imigani itatu : ‘Hari uw'umutware utaha iwe avuye mu birori agasanga abagaragu be baramutegereje; hari umugani w'igisambo kiza gitunguranye ndetse n'umugani w'umunyabintu w'umuhemu ndetse hakaba n'indahemuka. Iyi migani yose Yezu arayiducira agira ngo twige kandi twitoze kubaho mu budahemuka mu byo twahawe aho kuba wa mukungu kiburabyabwenge wananiwe gusangira n’abandi ibyo yahawe k’ubuntu bw’Imana ; tukabaho mu bwitonzi mu gihe dutegereje ihindukira rya Nyagasani.
Ubukristu bwacu burusheho kutubera umusemburo wo kubaho neza, twirinda uburyarya ubusahira nda n'amanyanga, tuzi ko iwacu atari ino ahubwo ari kwa Data mu ijuru. Ibintu ntibikabe impamvu yo kuryana, ahubwo bijye bidufasha kubona inshuti no kuyamba udukeneyeho inkunga. Ubukungu bwacu burabe mu rukundo ; nibigenda bityo, umutima wacu uzaba igicumbi cy'urukundo, ituze n'amahoro maze uzaza wese adusanga, tuzamubere uburuhukiro aho kumwongerera ibibazo.
2.Gukenyera no guhorana amatara yaka
Tugarutse ku masomo y’iki cyumweru nkuko abitubwira, Umuryango w’Imana wa kera ntiwigeze wibagirwa ibyiza yawugiriye. Bakomeye ku kwemera kuko bari bizeye Amasezerano y’Uhoraho atavuguruzwa kandi ntiyivuguruze. N’ubwo bagiye bahura n’ibibahungabanya, ntibigeze bareka kurangamira Imana ya Isiraheli nk’Imana y’Ukuri itanga ihirwe ryuzuye. Isomo rya mbere n’irya kabiri, nadufashe gutekereza ko bikenewe guhorana umutima urangamiye iby’ijuru. Ivanjili yabibumbiye mu ngingo ebyiri: gukenyera no guhorana amatara yaka.
Gukenyera ugakomeza ni ukubaho usa n’uwiteguye urugamba ugasuzuma intwaro ufite kandi ukazikomeraho. Uwemeye Yezu Kristu afite amatwara yo kwikomezamo imbaraga kugira ngo atava aho agamburuzwa na Sekibi. Kuba ku isi ntibyoroshye ariko guhanga amaso aho tugana heza bituma tutarangara. Twamenye ko Yezu Kristu ari We utanga ubukungu bwose. Twiyemeje kugurisha ibindi byose kugira ngo duhahe ibizatubeshaho iteka mu ijuru. Yezu Kristu twishimiye kwakira mu buzima bwacu na We ahora adutuma gukomeza abavandimwe. Adutoza kuba maso ku rugamba no gufasha abandi kuba maso kugira ngo igihe azazira kutujyana azasange turi mu birindiro dukomeye. Azaza igihe tudakeka, ni yo mpamvu adahwema kubitwibutsa. Ibyo kurangara twirira twinywera tukibagirwa umurimo yadutoreye, ni byo bizatuzanira umuvumo: “…uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’ maze agatangira gukubita abagaragu n’abaja, akarya, akanywa agasinda, amaherezo shebuja azaza umunsi atamwitezeho no ku isaha atazi maze amwirukane nabi, amuherereze mu nteko y’abahemu”. Twese tuburiwe guhonoka ayo makuba. Abigisha n’abigishwa, twese duhore dufatanya kugira ngo tugororokere Uwatwitangiye twirinde kumutamaza tutiretse. Dukeneye iki?
3.Gukomera ku kwemera no kurwanya ibikorwa by’umwijima
Guhorana amatara yaka: ni cyo cyonyine dukeneye kugira ngo Yezu azasange dukereye kwinjirana na We mu Murwa Mutagatifu uzahoraho iteka. Amatara yacu akeneye amavuta meza kugira ngo atazima. Ayo mavuta yitwa Ukwemera. Ukwemera kugomba kugenga imibereho yacu yose. Iyo hari ingingo zimwe na zimwe z’umubiri wacu zitamurikiwe n’Ukwemera Yezu Kristu, zirabora zigahindura ibibore umubiri wose maze imibereho yacu hano ku isi igahinduka agahomamunwa: nta bwigenge bw’umutima, nta mahoro nta byishimo nta n’imbaraga zo guhamiriza abandi ibya Yezu Kristu. Nta mbuto z’ubutungane n’ubutagatifu twigiramo bityo aho turi tukahaba nta mumaro. Ukwemera Yezu atubwira, ni uguhindura imibereho yacu yose. Ni kwa kundi kumurikira umuntu maze akitoza gukora ibikorwa by’ubutagatifu cyane cyane iyo ari hirya y’amaso y’abantu dore ko ku mugaragaro dusa na ba Ntamakemwa nyamara ahiherereye tukicudikira na Sekibi. Ibikorwa byose by’umwijima birwanywa n’ukwemera gukomeye, kwa kundi gutuma tugira ishyushyu ryo kuzishima iteka mu ijuru.
Bavandimwe, kuri iki cyumweru, dusabirane gukomera ku kwemera kwacu. Dusabe ko imibereho yacu yose imurikirwa n’ukwemera, maze muri bimwe nyagasani yaduhaye kuronka ku neza ye, tubikoreshe ngo iyo neza izatwambutse kuri wa munsi w’urubanza tutazatungurwa nk’abagaragau b’abahemu. Dusabire kandi abiyemeje kwamamaza ukwemera: gukenyera, kwizirika umukanda no kwemarara ku rugamba kugira ngo bafashe roho nyinshi kwinjira mu ijuru. Nyagasani Yezu nabane namwe!
Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel Nsabanzima
Add comment
Comments