
Amasomo: Mubw 1,2;2,21-23, Zab 89(90); Kor 3,1-5.9-11; Lk 12,13-21
Muramenye mwirinde kugira irari ry’ibintu
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe.
Twongeye gusangira Ijambo ry’Imana umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye kuri icyi cyumweru cya 18 Gisanzwe, umwaka wa liturjiya C ngo ritubere ifunguro. Ni byo koko umuntu ntatungwa n’umugati gusa ahubwo atungwa n’Ijambo ryose rivuye mu kanwa k’Imana.
Ubutunzi bw’isi si bwo butuma umuntu abaho
Amasomo y’iki cyumweru cyane cyane aragaruka ku kutihambira ku bukungu bw’iyi si. aradusaba kubukoresha neza aho kugira ngo abe ari bwo butuyobora. Ijambo ry’Imana riraduhamagarira gutunga ibintu aho kugira ngo bibe ari byo bidutunga kuko twe dutunzwe n’Imana hanyuma ikaturagiza ibitnu byayo ngo tubitunge mu mwanya wayo. Ni nabyo Koheli atubwira mu isomo rya mbere, Pawulo mutagatifu nawe abitsindagira mu isomo rya kabiri agira ati:”Ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi”.
Bavandimwe, amafaranga ngo ni umugaragu mwiza ariko ni shebuja mubi. Kuba umugaragu w’amafaranga ni ukubara nabi. Niko byagendekeye umukungu kiburabwenge ivanjili itubwira. Reka turebere hamwe uko byagenze.
Ivanjili iragira iti: Umwe muri rubanda yegera Yezu. Ati « Mwigisha mbona wigisha neza abantu bakanyurwa kandi byose bigakemuka neza. Mbese, Urangwa n’ubutabera. Wabwiye umuvandimwe wanjye tukagabana umugabane wacu ntakomeze kuwikubira wenyine ! » Yezu aramusubiza ati « Wanyibeshyeho. Sinazanywe no kuba umucamanza wanyu no kubagabanya ibyanyu ». Akomeza abwira rubanda rwose ati « Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu ngo bibibagize Imana n’abantu yabashyize iruhande, kuko n’aho umuntu yatunga ibintu byinshi bite, ntabwo ari byo byamubeshaho ». Aya magambo ni twe abwirwa uyu munsi. Ibyo Yezu avuga ni ukuri kandi birigaragaza mu mibereho ya buri munsi.
Ku maradiyo na televiziyo bararirimba ngo « Ufite ifaranga aba afite byose ». Nyamara burya si byo rwose. Ushobora kugira amafaranga, ukagura ibiryo byiza ariko ukabura « appétit ». Ushobora kugura uburiri bwiza, bushashe neza, muri hoteli y’akataraboneka, ariko ukabura ibitotsi. Ushobora kugira amafaranga ariko ukabura urubyaro. Ushobora kugira amafaranga ariko ukarwara indwara nka kanseri itagira umuti. Ingero rero ni nyinshi. Umunezero wa muntu ukomoka ku Mana yonyine, ntuterwa n’ibintu atunze. Nta gahinda nko kubona umutunzi uhora uganya, utarangwa n’inseko na mba kandi akenshi niko bimera uko amafaranga arundwa, niko inseko ikendera!
Umukire kiburabwenge: Urugero rwo kwitondera
Yezu nk’uko abimenyereye, akoresha umugani kugira ngo inyigisho yumvikane neza. Arakomeza agira ati:Umuntu w’umukungu yejeje imyaka myinshi. Afite ikibazo cy’aho azahunika iyo myaka. Yiyemeza kugikemura asenya ibigega bye kuko byabaye bito. Nyamara wenda hari abandi byari kugirira akamaro. Yubaka ibindi bibiruta. Ahunikamo ingano n’ibindi bintu bye byose. Maze aribwira ati « Mfite ibintu byinshi mpunitse, bizamaza igihe kirekire ; ubu ngiye kuruhuka, ndye, nywe, ndabagire ». Yizeye rero kuruhuka nta kibazo kuko yateganyirije imyaka myinshi azabaho neza. Uyu mukungu umuntu yavuga ko atareba kure. Mu guteganya arireba we ubwe n’inyungu ze gusa. Ntatekereza urupfu. Ni nk’aho atazapfa, ntatekereza Imana, abantu bo yabibagiwe kera.
Imana iramwibutsa ko ari ikiremwa kandi ko afite ubwenge buke. « Wa kiburabwenge we, muri iri joro uri bunyagwe ubuzima bwawe. Ubwo se ibyo wahunitse bizaba ibya nde ? » Imana niyo mugenga w’ubuzima n’amateka ya buri muntu. Ubyibagirwa cyangwa se uwiha kubyiyibagiza igihe kiragera akabona ko muntu ari ubusabusa.
Bavandimwe, aha tuhumve neza. Ivanjili nta cyo ipfa n’ubukungu cyanga se n’abakire. Ikibazo si ubwinshi cyangwa ubuke bw’ibintu dutunze. Ikibazo kiri ku kwihambira ku bintu no kubyubakiraho ubuzima bwacu, tukabihindura nk’ikigirwamana. Ikibazo rero ni aho twerekeza umutima wacu. Aho ubukungu bwawe buri ni naho umutima wawe uri. Ushobora kugira ibintu bike, ariko ugahora wijujuta, urarikira iby’abandi, mbese nta mahoro n’ibyishimo ufite. Ushobora no gutunga ibintu byinshi ariko utabyihambiriyeho ngo bikubuze amahoro, bikubuze kubana neza n’Imana n’abantu.
Guharanira ubukungu buva ku Mana
Inyigisho twakuramo ni uguharanira ubukungu buva ku Mana. Ibyo dutunze si ibyacu n’ikimenyimenyi ntabyo twazanye ku isi kandi tukaba byose tuzabisiga. Ni indagizo, Imana yarabidutije ngo tubikoreshe neza muri ubu buzima nk’abagaragu b’indahemuka. Kandi niturangiza urugendo rwacu hano ku isi, Imana yo mucamanza utabera kandi utarenganya izatubaza uburyo twakoresheje ibyo yaduhaye. Koheleti ati:”Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa”.
Bavandimwe, nk’uko isomo rya mbere ryongera kubitugaragariza, dukwiye gusoma kenshi no kuzirikana bihagije ibikubiye mu bitabo bitagatifu byo mu cyiciro cy’Ubuhanga. Abo bahanga baritonze batekereza ku bintu biriho byose. Badusigiye isomo rishobora no gutyaza ubwenge ku buryo buhebuje. Hari abantu babumva nabi bibwira ko basaga n’ababihiwe n’ubuzima ku buryo babona byose ku ruhande rugayitse. Koko rero, dusomye nabi ibyo Koheleti avuga, dushobora kugwa mu mutego wo kumwitirira ububihirwe (pessimisme). Reka da! Si uko biteye.
Koheleti ni umunyabwenge witegereza ibyo ku isi akavanamo isomo rikomeye kandi ry’ukuri. Ibyo avuga ntabihimba kandi ntabivugishwa n’ubwoba n’amaganya. Koheleti ni umunyakuri, azi agaciro k’ibintu abona ku isi. Afasha abantu kubona ko ibyo bahibikanira byose bidafite ireme rihoraho. Azarangiza yanzura ati: “muri make rero, ujye utinya Imana kandi ukurikize amategeko yayo; ni cyo umuntu abereyeho. Koko rero, Imana izahamagara ikiremwa cyose, igicire urubanza ku byihishe byose, ari ibyiza ari n’ibibi” (Mubw 12, 13-14). Uko yatangiye avuga ko ibintu byose ari ubusa kandi ko bihora ari bimwe, uko yakagaragaje imiruho umuntu agira kuri iyi si nyamara agapfa amateka y’isi agakomeza, ni ko ashaka kuvuga ko icya ngombwa ari ugutunganira Imana Data Ushoborabyose kuko ni yo Kuri. Koheleti ni umuhanga w’ukuri utekereza akadufasha kudahera mu gihirahiro cy’iby’isi bihita bitaretse kuduhitana. Nitwumve inama atugira kandi tuzikurikize, bizatwubaka. Iby’isi ni ubusa kuko bitihagije mu kugeza ku Mukiro, bityo ntitukarangazwe na byo ngo twibagirwe Imana yo byose bikomokaho, bikaba ari nayo byerekezaho.
Roho Mutagatifu atumurikire kandi aduhe ubutwari bwo kurangwa buri gihe n’ukwemera no kwitwara gikristu mu bukungu bunyuranye bw’iyi si.
Add comment
Comments