
Amasomo: Intg 18, 20-32; Zab 138(137) ; Kol 2, 12-14; Lk 11, 1-13
IMANA DUSENGA NI DATA UDUKUNDA, SI UMUCAMANZA UDUKANGARANYA
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, tugeze ku cyumweru cya 17 Gisanzwe C. Liturjiya yo kuri iki cyumweru iragaruka ku gaciro k’isengesho, umubano wacu n’Imana, n’ubutwari tugomba kugira igihe tuyegera. Ntabwo Imana yacu ari nk’umutegetsi ukomeye dutinya, ahubwo ni Dawe udukunda kandi ushishikajwe no kuduha ibyiza birambye.
ABRAHAMU ATWIGISHA ISENGESHO RIDASHINGIYE KU BYACU GUSA
Isomo rya mbere riratubwira ikiganiro hagati y’Imana na Abramu usabira Sodoma na Gomora kutarimburwa kubera ibibi iyo mijyi yari yarishoyemo. Abramu aratakambira Imana agendeye ku ntungane Imana yasanga muri iyo mijyi. Nyuma y’inshuro eshashatu atakamba, intungane zirava kuri 50 zikagera ku 10. Abramu aricisha bugufi imbere y’Imana kugera nubwo avuga ati: “Jye mukungugu, jyewe w’ivu, nongeye kuvugisha Databuja.”
Abramu aha aratubera urugero rwiza rw’umuntu utikunda, ahubwo usabira abandi, ndetse n’abanyabyaha. Ntatinya kujya imbere y’Imana inshuro nyinshi asaba imbabazi. Aha aratwigisha isengesho ryuje impuhwe no kwigomwa, isengesho ridashingiye gusa ku byifuzo byacu, ahubwo rigaragaza urukundo dufitiye abandi.
Imana yiteguye kubabarira, impuhwe zayo zihoraho iteka, igisigaye nitwe tugomba kuzakira twitandukanya n’ikibi, twitandukanya no kuyigaragambira.
TWAZUKANYE NA KRISTU: DUSENGE NK’ABANA B’IMANA BATINYA NTACYO
Mu isomo rya 2 Mutagatifu Pawulo aratwibutsa ko muri Batisimu twahambwe hamwe na Kristu, kandi ko twazukanye na We muri Roho Mutagatifu twahawe. Icyaha cyacu cyarabambwe ku musaraba kiratsiratsizwa, ibyo bigatuma tubasha tugendera mu buzima bushya.
Nk’abakristu rero, twibuke ko ubuzima bwa gikristu butari urutonde rw’amategeko gusa, ahubwo ari ubusabane n’Imana yadukijije. Iyo dusenga, tuvugana n’Umubyeyi utwumva kandi utwishimira, bityo duhore twibuka ko turi abana b’Imana, ko twarokowe, kandi dufite ubutware bwo kwegera Dawe mu isengesho.
SABA UZAHABWA: ISENGESHO RY’UKWIZERA RITUGANISHA KU MUKIRO
Ivanjili nayo iraduhamagarira kuzirikana ku isengesho. Umwigishwa arabwira Yezu ati: “Mwigisha, natwe dutoze gusenga nk’uko Yohani yabigenjereje abigishwa be.” Yezu arahera rero kuri icyo cyifuzo maze abigishe isengesho rya Dawe uri mu Ijuru.
Yezu yigisha abigishwa be iryo sengesho, si ukwigisha amagambo gusa, ahubwo aratwereka umutima tugomba kugira mu isengesho: kugira ukwizera, kudacika intege, no kwizera ko Data aduha ibidukwiye uyu munsi.
Yezu akoresheje urugero rw’umuntu wasabye inshuti ye umugati nijoro, ndetse akanavuga ko “Data wo mu ijuru azaha Roho Mutagatifu abamusabye”, ibi biratwigisha kudasenga gusa dusaba ibintu, ahubwo no gusaba Roho Mutagatifu, kuko ari We utuyobora mu kuri, mu rukundo, no mu bugingo.
Yezu arifuza ko Imana tutayifata nk’umucamanza cyangwa se Imana iturenze. Imana Yezu Kristu atwigisha kandi yaje kuduhishurira, ni umubyeyi wumva, ni umubyeyi ugira impuhwe, ni umubyeyi wihangana, utega amatwi nk’uko yayateze Abramu igihe yatakambiraga imbaga. Yezu yaje kutwereka ko hagati yacu n’Imana nta mupaka ugomba kuhaba, ni Dawe, ni Papa wujuje byose, ni Umubyeyi.
ISANZURE KU MANA KANDI UTARAMBIRWA KUKO URI UMUNTU W’UMUTONI IMBERE YAYO
Bavandimwe, iyo Abanyarwanda babonye umuntu wisanzura ku muntu w’igikomerezwa (umutegetsi cyangwa umukire) baravuga ngo yinjira iwe adakomanze. Cyangwa ngo yigererayo! Rimwe na rimwe bashaka na bo kugira icyo basaba icyo gihangange bakanyura kuri iyo nshuti ye bishyikiraho ikazabagereza ubutumwa ibukuru kubera ikimenyane gikomeye bafitanye. Amasomo matagatifu y’iki cyumweru aratwemeza ko twese abemera, imbere y’Imana Data tumeze nk’uwo muntu w’umutoni ku bakomeye. Twese dushoboye kwigereza amadosiye yacu ibukuru kandi agatungana. Dufitanye ikimenyane gikomeye n’Imana kuko ari Dawe(bivuga :Data wa twese). Uwo mubano w’ubutoni ugaragarira mu isengesho ritaretsa kandi ryiringiye ko ibyo dusaba tubihabwa nta shiti, igihe cyose bigamije kutugirira neza, nk’uko nta mubyeyi ushobora guha umwana we inzoka igihe amusabye ifi.
Benshi muri twe dukunze kurambirwa gusenga, tugacibwa intege n’ibintu byinshi birimo n’uko twibwira ko Uwo tubwira atatwumva. Yezu aradushishikariza kutarambirwa isengesho. Araduha urugero rw’isengesho rikwiye ari ryo rya “Dawe uri mu ijuru”. Muri ryo aduhishurira inkingi mwikorezi y’ukwemera kwacu, ari ko gutuma tubasha gusenga: ko Imana dusenga ari Data Umubyeyi wacu twese.
Tubashije kwemera icyo, inyinshi mu nzitizi z’isengesho ziba zivuyeho. Niba Imana ari Data, turi abana ikunda. None kuki igihe cyose tutamwisanzuraho ngo tumubwire ibyo dukeneye byose, nk’uko abana b’abantu babigenza ku babyeyi babo? Kandi ububyeyi bw’Imana buhebuje kure ubw’abantu, kuko ari yo babukomoraho kandi bakaba abanyantege nke muri byinshi. Gusanga Imana Data ni ukwisanga! Ashimishwa cyane n’uko tumusaba.(Indirimbo :agira impuhwe nyinshi, ntiyanga abamusanga, akunda abamwegera bakamusaba ibyo bakeneye…). Ariko, kimwe n’undi mubyeyi mwiza, ntaduha ibibonetse byose, keretse ibyo we abona bidufitiya akamaro gusa. Kandi ibidufitiye akamaro ni ibyo ari byo byose biganisha ku mukiro wacu, biduhuza n’Imana aho kudutandukanya na Yo. Ni yo mpamvu Yezu arangiza n’iki kibazo: “Niba rero, mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye?” Ni ukuvuga ko nta cyiza umuntu ashobora kuronka hano ku isi kirenze Roho Mutagatifu n’ingabire ze, kuko ari Imana ubwayo kandi atanga ubugingo (Credo). Imana ntiduha gusa ibintu, ahubwo iranatwiha yo ubwayo. Ni yo “cadeau/impano” iruta izindi. Ikibazo tugira ni uko rimwe na rimwe dusaba ibintu by’agaciro gake kandi Imana ishaka kudukungahaza. Ibi ntibivuze ko tudashobora gusaba ibindi bintu bijyanye n’imibereho yacu ya hano ku isi nk’ubuzima bwiza, umutungo udufasha kubaho neza no kubana n’abandi, urubyaro n’urushako rwiza,… Ariko ibi byose bigomba kuba bigamije kudutagatifuza no kutugira byimazeyo abana b’Imana Data. Kuko ni cyo Roho Mutagatifu ashinzwe kandi yifuza kuri twe, dore ko ari na we utwinjiza mu isengesho rikwiye, ngo “adutakambira mu miniho irenze imivugirwe” (Rom 6,26). Rero byumvikane neza ko isengesho ryumvwa kandi rikakirwa rigomba kuba riri mu nyungu za Roho Mutagatifu, ari zo z’umukiro wacu. Ni iritwinjiza mu mubano usesuye na Data uri mu ijuru, aho duhabwa ibyiza bidakama.
Tujye rero twitondera amasengesho tuvuga. Muri iki gihe abantu benshi, cyane abakunda gusenga, badukanye ibyo bita “gusubizwa”. Ni ukuvuga guhabwa ibyo wasabye. Ndasaba abantu bakunze gukoresha iyo mvugo kujya bayigiramo ubushishozi. Bareba niba ibyo basaba cyangwa bahawe bihuje n’icyo Roho Mutagatifu yifuza kuri bo. Urugero, ushobora gusaba akazi keza cyangwa ubutunzi, ariko utagamije kubyitagatifurizamo no gutagatifuza abandi, ahubwo ushaka inyungu zawe bwite nko kuba igikomerezwa ukaba Rwagitinywa, kubera ikuzo ryawe bwite. Sinibwira ko ikintu nk’icyo wagihabwa n’Imana Data. Isengesho nk’iryo ni nk’iry’umwana wabona se anywa itabi akamusaba na we gutumuraho! Nta mubyeyi muzima wabyemera ngo ni uko akunda umwana we. N’iyo yabikora yaba ari umubyeyi gito.
ISENGESHO RY’UKURI RIVUGIRA N’ABANDI: ABURAHAMU ARABITWIGISHA
Umukurambere Abrahamu aradutoza isengesho risabira abandi. Muri we tubonamo umuhate n’inkeke atewe n’umukiro w’intungane zidakwiye gupfa rumwe n’urw’abagome. Ibyo n’Imana irabyemera rwose. Ni yo mpamvu izarokora ubuzima bw’intungane Loti n’urugo rwe igihe inkozi z’ibibi z’i Sodoma na Gomora zizarimburwa n’uburakari bw’Imana. Ikindi cyiza tubona mu isengesho rya Abrahamu ni ukwinginga. Dukwiye kwitoza gusaba tudategeka Imana, ahubwo tuyinginga, niba koko tuyiringiye. Hari kenshi tuyisaba tuyiha za “conditions”. Nutampa iki sinzongera gukora iki n’iki, nzava mu Kiliziya, n’ibindi bituma twivumbura iyo tudasubijwe uko twabyifuzaga. Nko kuvuga ngo Imana impora iki ko atari njye muntu mubi ubaho! Imana ntiduha ibyo tuyisabye kubera ubwiza bwacu ahubwo iduha ibidukwiye mu gihe gikwiye n’ahakwiye kubera ineza yayo. Ibyo ikabikora kuko turi abana bayo kandi ikaba umubyeyi wacu. Ni yo mpamvu irenza amaso ibyaha byacu kuko yabihanaguje urupfu rwa Kristu maze ngo urwandiko rwadushinjaga irarushwanyaguza irubamba ku musaraba (Kol 2,14). Ni yo mpamvu dushobora gutinyuka kuyisaba nta bwoba, nta gihunga, nta gushidikanya ko itwumva kandi itwitayeho.
Dusabe Imana umutima wo gusenga twizera nka Aburahamu, kumva ko twarokowe na Kristu kandi dufite uburenganzira bwo kwegera Imana nk’abana bayo bakunzwe, kandi dusabe kudacogora, ariko cyane cyane dusabe Roho Mutagatifu. Nturambirwe gusenga, ntiwirengagize gusengera abandi kandi ntutinye kwegera Imana yawe.
DUSENGE : Mana Data wa twese, turagushimira ku bw'urukundo udukunda nk’abana bawe. Dutoze gusenga tudacogora, gusabira abandi tutikunda, kandi utuyobore muri Roho Mutagatifu kugira ngo dukomeze kuba intumwa zawe mu isi ya none. Uraduhe ukwemera n’ukwizera nka Aburahamu, n'umutima woroheje nk'uwa Kristu Umwana wawe. Tubisabye muri Yezu Kristu Umwami wacu. Amen.
Add comment
Comments