
Amasomo: Intg 18,1-10; Zab 14(15); Kol 1,24-28; Lk 10,38-42
Isengesho n’imirimo: Umubano uhuza roho n’umubiri
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru cya 16 Gisanzwe umwaka C, riraduha ubutumire bukomeye nk’abemera Kristu, bwo gushyira mu gaciro hagati y’isengesho n’imirimo isanzwe, hagati y’ubuzima bwa roho n’ubuzima bw’umubiri.
Ubusanzwe ibi byombi biruzuzanya kandi biruzura kugira ngo umuntu akure neza, haba mu buryo bwa roho ndetse no ku mubiri. Umukristu arasabwa gusenga by’ukuri, ariko kandi akanakora ashishikaye kandi mu bwenge, kugira ngo akomeze urugendo rw’ukwemera n’iterambere ryuzuye.
- Kwakira abashyitsi n’umugisha uva mu bwitange
Mu isomo rya mbere turabona Abrahamu ari hanze y’ihema rye, ku manywa y’ihangu, maze abashyitsi batatu bamugeraho. Mu muco wo mu bihugu by’ubutayu nka hariya Abrahamu yari atuye, kwakira abashyitsi byari ibintu by’ingenzi cyane, kuko abagenzi benshi bagenzaga amaguru cyangwa ku nyamaswa, bityo bakaba bakeneye kwitabwaho kubera ubushyuhe n’imikungugu.
Kwakira uje atugana n’umutima mwiza, kumuzimanira uko dushoboye, ni urugero Abrahamu aduhaye. Ntiyari azi ko ari Imana yamugendereye, yakoze ibyo yagombaga gukora mu bwiyoroshye no murukundo, nyuma aza kubona ko abashyitsi be badasanzwe igihe mu ijwi ryabo Uhoraho yamubwiraga ati: “Nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe; icyo gihe Sara umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu.” Kwakira uje atugana kandi twimazeyo, ngicyo icyo buri muntu asabwa. Abramu ntiyigeze yicara mu gihe abashyitsi be barimo kwakirwa, bikaba ari ikimenyetso cy’uko yifuzaga ko bakwakirwa neza, bagahabwa icyubahiro. Uje atugana aba adukunze, uje atugana ntadusaba byinshi, icyo adusaba ni urugwiro.
Bariya bashyitsi ukurikije ibyo bamubwiye baragaragaza ko bazi amasezerano Imana yahaye Abrahamu. Ibi byerekana ko ibyo Abrahamu yakoze, atari gusa igikorwa cyiza cy’ubumuntu, ahubwo cyabaye inzira yanyuzemo umugisha w’Imana n’isohozwa ry’amasezerano yayo. Nk’uko tubibwirwa mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 13, 2: “Ntimukibagirwe kwakira abashyitsi, kuko hariho ababikesheje kwakira abamalayika batabizi.”
Ibi bitwigisha ko ibikorwa byiza, by’umwihariko ubwitange n’ubugwaneza, bishobora kuba inzira y’ihuriro ryacu n’Imana, kandi ko Imana ikunda gukoresha ibyo bikorwa ngo idusenderezeho imigisha yayo.
- Imibabaro nk’umusemburo w’ukwemera: Pawulo muri gereza
Mu isomo rya kabiri, Pawulo intumwa ari muri gereza, arafunze (Kol 1,24-28). Ntagishobora kujya gusura amakoraniro y’Abakristu yashinze ngo akomeze abagezeho Inkuru nziza, abafashe gukomera mu kwemera. Nyamara n’ubwo afunze bwose, ntiyijujuta, ntiyihebye, ntiyumva ko ari imburamumaro. Imibabaro ye ayitura Nyagasani, akunga ubumwe na Kristu mu bubabare bwe. Bityo akubaka Kiliziya Umuryango w’abemera akoresheje uko kwakira ingorane ahura nazo. Ati “Nyagasani Yezu ari hagati muri mwe; nimumwakire ni we mizero yanyu”.
Pawulo arakomeza atwereka ko Kiliziya, ari wo mubiri wa Kristu, igomba kwinjira mu rugendo rw’umusaraba: guhangana n’ibigeragezo, gutsinda iby’isi, no kwihanganira imihangayiko ya buri munsi. Muri uru rugendo, Pawulo yiyumva nk’uwiyemeje guhura n’iyo migambi nk’uko na Kristu yabigenje. Aha dutumirwa natwe kwakira ububabare nk’uburyo bwo gukura mu kwemera, no kugira uruhare mu rugendo rwo kwitagatifuza.
- Mariya na Marita: Ubusabane bw’isengesho n’ibikorwa
Mu ivanjili Nyagasani Yezu arakirwa na Mariya na Marita bashiki ba Lazaro wa wundi Yezu yazuye amaze iminsi ine mu mva i Betaniya. Marita na Mariya bakunda Yezu byahebuje, barashaka kumwakira neza buri wese ku buryo bwe. Mariya yicara iruhande rwe, amutega amatwi, naho Marta aramuhangayikira, agashaka ko Mariya aza kumufasha. Ariko Yezu aramubwira ko Mariya yahisemo umugabane mwiza kumva Ijambo rye kandi ko atazawamburwa.
Ariko n’ubundi iyo ugiye gusura inshuti, si amazimano uba ukeneye n’ubwo nayo ari ngombwa. Ikiba cyaguhagurukije ni ukugira ngo muganire. Gusangira amazimano ni byiza ariko ikiruta ibindi ni uguha umwanya uwagusuye mukicara mukaganira.
Natwe Nyagasani Yezu ashaka ko tumwakira, tukamutega amatwi. Ese tumubonera umwanya mu buzima bwacu? Muri gahunda zacu? Cyangwa dutwarwa n’imihihibikano yo kwishakira imibereho nk’aho Yezu we nta mibereho atanga. Kwiruka ku by’isi n’ibishuko by’ubukungu ntibikwiye kutwibagiza icya ngombwa, ikiruta ibindi.
Bavandimwe, iyo dusomye iyi Vanjili mu rumuri rw’amasomo ayibanziriza kuri iki cyumweru, tubona ko Mariya na Marta badutera inkunga yo kugenzura neza isano iri hagati y’ibikorwa by’umubiri n’ibya roho. Nka Abrahamu, Marta arakora neza: arakira, arategura, akazimana. Nka Pawulo, Mariya ariyegurira kumva Ijambo, kuganira na Yezu, no kumenya neza igikwiye.
- Gushyira ibintu ku murongo: Igikwiye n’ikigomba gukurikiraho
Imibereho y’umukristu isaba uyu muhamagaro w’ubusabane: gukora no gusenga, kwakira abashyitsi no kumva Ijambo, kwitangira abandi no kubaho mu bucece buharanira guhura n’Imana.
Bavandimwe aya masomo araduha ubutumwa muri iki gihe: muri iyi si yacu aho akenshi dushishikajwe n’imitungo, ibikorwa, n’ibiva mu mbaraga zacu, hari ingorane yo kwibagirwa ibya roho zacu: isengesho, Ijambo ry’Imana, n’umubano wa bugufi na Kristu. Iyo twibanze gusa ku by’inyuma, imitima yacu ihangayika nka Marta, igatakaza ituze. Ariko iyo twemeye guhara akanya ku gihe cyacu, tukicara iruhande rwa Yezu, tukamutege amatwi, dushobora gusanga amahoro nyayo n’imbaraga zihamye zo gukora ibyo dukeneye gukora ku mubiri. Ibi byombi ntibizirana ahubwo biruzuzanya.
Bavandimwe, dukeneye kongera gutega amatwi Nyagasani kuko kiriya kibazo cyakunze kugaragara mu mateka ya Kiliziya. Sinzi niba muri iki gihe twavuga ko cyabonye umurongo ugaragara. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa tuhasanga ikibazo kijya gusa n’iki hagati yo kwigisha ijambo ry’Imana no kugabura (Soma Intu 6,2-4): Ba cumi na babiri bahamagaza ikoraniro ry’abigishwa barababwira bati “Ntibikwiye ko tureka ijambo ry’Imana ngo tujye mu byo kugabura”. Aha tuhumve neza. Ntabwo ari ukuvuga ko kugabura bidafite agaciro. Ni ukwerekana ko buri kintu, buri gikorwa kigomba kujya mu mwanya wacyo. Hari ibifite umwanya w’ibanze, ibindi bigakurikiraho. Yezu arasa n’utonganyiriza Marita ko ahangayitse, ahagaritse umutima. Guhagarika umutima kubera ibyo kurya n’imyambaro, bitandukanye n’imyifatire y’umwigishwa, ufite ukwemera nyako (Lk 12,25-26).
- Ubuhamya bw’Ababikira b’Urukundo: Isengesho ku isonga y’ibikorwa
Ababikira b’urukundo bashinzwe na mama Tereza (i Kalikuta) iyo babaga bafite akazi kenshi hari ukuntu babigenzaga bijyanye nicyo iyi vanjili itwigisha : Bongeraga igihe cy’isengesho. Bari bazi neza ko ari Nyagasani ukora umurimo we nk’uko umuririmbyi wa zabuli abivuga ati: “Niba Nyagasani atubatse inzu, abafundi ntacyo bazageraho. Niba Nyagasani atarinze umugi, abararizi bazaba barushywa n’ubusa” (Za 127 (126). Isengesho ni ryo ry’ibanze ku mwigishwa wa Kristu. Mbese ni nk’uko itegeko ry’ingoma y’Imana ari ugukunda Imana no gukunda mugenzi wawe. Imana niyo nkuru niyo ifite umwanya w’ibanze mu buzima bw’umukristu. Urukundo rwa mugenzi wacu ni nk’imbuto yera ku rukundo rw’Imana.
Yezu rero aduhamagarira guhitamo igice cyiza: kumva Ijambo rye, kuritekerezaho, kurigenderaho mu mikorere yacu. Nibyo bizatuma ubutumwa bwacu bubaho, bukagira inyigisho zishingiye ku kwemera aho kuba amagambo y’abavugira ibintu ngo babishimishe abantu gusa.
- Dusabe inema yo guhuza roho n’umubiri
Dusabe inema yo gushyira mu buzima bwacu uwo mubano w’iby’umubiri n’ibya roho, kugira ngo tube abantu buzuye “umubiri n’umutima” dukorera Imana mu kuri no muri Roho. Dusabirane kugira ngo tube abigishwa banogeye Umwigisha Mukuru ari we Yezu Kristu, bakamutega amatwi nka Mariya kandi bagakurikiza urugero rwa Marita bakora neza imirimo ituma isi irushaho kuba nziza n’abayituye bakarushaho kumererwa neza no kubana kivandimwe.
Mu byo dukora byose, mubyo tubamo byose kumenya kwinyakura, kumenya gushakira akanya Yezu maze akadufasha kuzirikana k’ubuzima no kubyo dukora, ni ubwenge butangaje atwigisha uyu munsi, Tubikomereho.
Add comment
Comments