
TURI UMURYANGO W’UHORAHO N’UBUSHYO YIRAGIRIYE
Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe, turahimbaza Icyumweru cy’Umushumba mwiza kikaba ari n’umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya. Ni umunsi Kiliziya y’isi yose isaba Imana kugira ngo haboneke abakozi bo gukora mu murima w’Imana, babe abashumba batarumanza, babe abashumba beza. Ni icyumweru cyo gusabira ihamagarwa ry’abiyegurira Imana n’abasaserdoti muri Kiliziya ya Yezu.
“Ndi umushumba mwiza”. Iri ni Ijambo rya Yezu ubwe! Amenyera intama ze icyo zikeneye ndetse n’ifunguro rizishimisha. Amasomo y’iki Cyumweru aratwigisha byimazeyo ku butumwa bwo kuba umushumba mwiza kandi atibagiwe n’uko intama nziza zikwiye kwitwara.
Mu isomo rya mbere umwanditsi w’igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa aratubwira uburyo abakristu ba mbere bahamagarirwaga kuyoboka Umushumba mwiza, mu kumva Ijambo ry’Imana bashyikirizwaga na Pawulo na Barnaba. Ubwo butumwa natwe ni bwo duhamagarirwa none.
Pawulo na Barinaba bavugwa mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa biyumvishije mu mutima wabo ko nta kintu na kimwe kizababuza kwamamaza Ijambo ry’Imana. Ubwo Abayahudi bangaga kwakira Inkuru nziza, Pawulo na Barinaba bafashe icyemezo cyo kwigisha abanyamahanga bityo nabo bakamenya Inkuru nziza. Bumvise ko ntakizababuza kwamamaza Ivanjili mu mahanga yose, kabone n’ubwo bababazwa n’abanga kwemera cyangwa n’ababatoteza, nta kizababuza gushumbira/ kuragirira Nyagasani Intama ze yabaragije.
Mu isomo rya kabiri, mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani, batubwiye iby’ikuzo riteganyirijwe ababatijwe cyangwa se abo bose bihatira kugenza nk’Umushumba mwiza Kristu. Abo ngabo mu ijuru bazasangira ikuzo na We , Ntama wishwe akazukira kudukiza, ari byo duhimbaza muri iki gihe cyose cya Pasika.
Tugarutse ku ivanjili Yezu yabwiye abamuteze amatwi ati: “Ni jye mushumba mwiza”. Kuba ababwira ko ari we Mushumba mwiza ni ukugira ngo arembuze indoro z’abandi bashumba ngo bajye baragira izo baragijwe bamurebeyeho, kandi anararikire intama kwitondera abiyita abashumba kuko bose atari beza, hari n’abashumba babi bashishikajwe gusa no kunyunyuza imitsi y’izo biyitirira.
Muri Palestina, aho Yezu yavukiye, uwari gushaka umuntu w’umukire ufite nk’amazu y’amagorofa, n’amamodoka ya za rukururana, byari kumugora kumubona. Umukire w’aho yabaga ari ka gasaza kiberaga hagati y’amashyo y’inka. Ni yo mpamvu mu kwibwira Abayahudi Yezu yakoresheje izina bari basanzwe bazi, ubwo yagiraga ati: “Ndi Umushumba mwiza”. Hano iwacu mu Rwanda, kuza guhita twumva icyo kigereranyo Yezu aduha, ntibiza guhita bitworohera, kuko twebwe ijambo “umushumba” ririmo riracika kubera ko abaragira atari benshi nka kera.
Yezu ni umushumba, nyamara si umushumba ubonetse wese. Hari abashumba babi n’abeza. We yatwibwiriye ati: “Ndi Umushumba Mwiza”. Ndetse yaduhaye ikinyuranyo kiri hagati y’umushumba mwiza n’umucancuro. Umushumba mwiza yigurana intama ze. Umushumba mwiza yigurana intama ze kuko aba ari nyir’intama. Ni yo mpamvu azimenya na zo zikamumenya. Na ho umucancuro utari umushumba, ntabe na nyir’intama, abona ikirura kije agatererana intama agahunga; ikirura kikaziraramo kikazitatanya. Yezu Kristu rero ni we Mushumba mwiza, utajya utererana intama zo mu gikumba cye.
Ubusanzwe murabizi, umushumba mwiza, iyo itungo ryavunitse araryunga, iryakomeretse akaryomora. Natwe niba twamwemereye ko atubera umushumba, nitumwereke bwa burwayi bwacu bwose, bwaba ubwo ku mutima no ku mubiri. Buriya natwe tugendana ubumuga butandukanye, ariko cyane cyane ubwo kuri roho, no ku mutima. Burya abantu bashobora kuba bambona mpagaze, nta mbago mfite, nyamara mbana n’ubumuga mu mutima. Nyamara ndi ikimuga mu rukundo, nta muntu n’umwe tuvuga rumwe mu rugo, mu bo tubana, mu bo dukorana. Nitwiyereke Yezu umushumba mwiza, araza kudukanda. Tumwiyereke ntaho tumuhishe. Burya ngo “Ushaka gukira igikomere arakirata”.
Bavandimwe, nkuko twabivuze haruguru, Inkuru nziza turi kuzirikana ntabwo itubwira gusa imyitwarire myiza y’umushumba, ikomeza inatwereka imyitwarire myiza y’ubushyo buragiwe n’umushumba. Iyo myitwarire tuyisanga muri aya magambo: « Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi nazo zikamenya ». Kumva, kumenya no gukurikira, ayo magambo akunze gukoreshwa cyane muri Bibiliya. Kumva, ugatega amatwi ni ingenzi mu mibanire y’abantu mu muryango n’abandi. Kubwira umuntu ukumva, birashimisha; naho kubwira intumva bikababaza. Ntitwashidikanya ko burya ukwemera gutangira iyo dufashe umwanya wo kumva. Mwibuke ko amategeko y’Imana mbere yo kuyarondora babanzaga kuvuga ngo : « Umva Israheli ». No mu Ivanjiri, iyo Se wa Yezu avuze; asaba abantu kumwumva., kuko uwemera Imana atega amatwi Yezu, kandi biranumvikana kuko ari we Jambo w’Imana.
Yezu arongera ati “intama zanjye zizi ijwi ryanjye kandi zirankurikira”. Gukurikira Yezu biri mu biranga umwigishwa wa Yezu. Muri Bibiliya gukurikira umuntu bivuga kumwizirikaho. Ijambo Yezu yabwiraga intumwa ze iyo yamaraga kuzitora ni iryo kumukurikira. Yezu arongera ati « intama zanjye ndazizi ».
« Kumenya » muri Bibiliya ni ijambo rikomeye ribarirwa mu magambo atubwira iby’urukundo. Uru rukundo rutanga ubuzima, rwera imbuto, urukundo rudufitiye akamaro ndetse rukakagirira n’abavandimwe. Kumenya umuntu nk’uko Bibiliya ibivuga bijya kumera nk’ibyo mu kinyarwanda bita « kunywana ». Mbese ni urukundo rumenya umuntu nk’uko umugabo amenya umugore, nk’uko umukunzi amenya umunywanyi we, uko amenya uwo bafitanye igihango.
Yezu arivugira ko nta muntu uzamwaka intama ze, bivuze ko aziziritseho ko atatinya no kuzipfira. Aya magambo ya Yezu aragaragaza ko kuba umushumba w’ubushyo bw’Imana atari ibintu byoroshye. Umushumba agomba guhora acunga neza intama ze kugira ngo zidahungabana cyangwa se ikirura kikaziraramo. Abashumba bo mu gihugu cya Yezu ndetse n’abo mu bihugu bituranye bagombaga kuba abarwanyi b’ibyatwa bashoboraga guhangana n’ibirura, n’intare, ndetse n’ibindi bikoko byo mu mashyamba byashoboraga guhohotera intama. Yezu avuga ibyo, yari azi neza urugamba ateganya kujyaho mu nzira y’umusaraba aho Sekibi yari yakamejeje agamije guhamisha imbaga y’Imana mu mwijima w’icyaha. Sekibi ishimishwa n’uko abantu b’Imana batwarwa n’ibyaha hanyuma bakazashirira mu muriro utazima kubera kunangira imitima yabo. Gusa yiyibagiza ko ikibi kitazigera na rimwe gitsinda Icyiza. Ibyo Yezu atubwira We ubwe, yarabikoze kuko yemeye gupfira ku musaraba kugira ngo intama ze zikire ibirura byari birekereje.
Bimwe mu biranga imibanire myiza y’umushumba n’intama ze ni : gutega amatwi umushumba kandi ukamwemera ukamwizera, kwera imbuto z’urukundo, kugirira icyizere uwo Imana yohereje ngo atubere umuvugizi. Ikizakubwira uwitwara nk’umushumba mwiza ni umugenzo w’isengesho no kubaha abandi, akomera ku ijambo rye, agahuza imvugo n’ingiro. Ntahubuka, ariyakira akakira na bose, ntajenjeka, ahari imvune arahakanda kugera hakize, igikomere akacyomora, akamenya gufata ibyemezo, akagisha inama, ntatsimbarare ku gitekerezo cye, amenya kwihangana, agategereza, ntiyiganda ku murimo we wa buri munsi, ndetse agakunda abaciye bugufi bose.
Umushumba mwiza akora icyo umutima we umubwira gishimisha Imana, ntakora umurimo agamije gushimwa n’abantu. Ahora yihugura kugira ngo atange inyigisho inoze kandi iboneye koko imeze nk’ifunguro ku bayumva. Niba koko ushaka kuba umushumba mwiza umva aya magamo Pawulo yabwiye Timote nawe ugerageze kuyakurikiza : « amamaza ijambo, uryigishe igihe n’imburagihe, wumvishe ingingo, utote, ushishikaze, mu bwihangane butarambirwa, uharanira kujijura » (2Tim 4, 2).
Muvandimwe, wese ufite abo ushinzwe menya gukosora amakosa yawe, menya kubabarira abandi, menya guhoza abababaye, shimangira ubuvandimwe uko ubishoboye wirinda kubacamo ibice. Uzaba ubaye umushumba mwiza.
Ni byo koko, muri Yezu Kristu wazutse, tuboneramo ko umushumba mwiza ari uzi kurengera intama ze. Uwo mushumba yitangira intama ze, iyo igisambo kije kuziba gisanga ari jisho, ntikibone aho kimenera. Haza ikirura kije kuzitatanya gishakamo iyo cyica, we agahitamo kukirwanya kabone n’iyo byamusaba kuhasiga ubuzima kuko atifuza ko hari intama ye yazimira cyangwa yapfa. Nyamara dushishoje twabona ko ubu ibirura byabaye byinshi, bikatudurumbanya, bigatuma aho kunga ubumwe nk’abana b’Umubyeyi umwe, ahubwo turushaho gutatana no kwishishanya. Ni ugusaba Roho wa Yezu akatugoboka mu ntambara yo kwigobotora ibyo birura byiyambika isura y’abashumba.
Bavandimwe, kuri iki cyumweru cy’Umushumba mwiza kandi cyahariwe gusabira “Ihamagarirwabutumwa”, dusabire Abashumba ba Kiliziya ngo Nyagasani abahe kuba abashumba beza. Dusabire cyane abiyeguriye Imana, abasore n’inkumi bari mu nzira yabyo, ariko kandi dusabire cyane cyane urubyiruko gukunda iyo ngabire; kimwe n’imiryango yose y’abakristu kurera neza abana babo; kuko uwo muhamagaro uvukira mu muryango. Abamenyereye kugusha no guca intege urubyiruko ngo aha rutavaho rukurikira Yezu, na bo nibumve ko ari ukuvangira Imana, bisubireho.
Twese hamwe dusabe Nyagasani ngo agwize muri Kiriziya ye abakozi benshi kandi beza bashishikariye gukenura ubushyo baragijwe na Kristu Mushumba Mwiza.
Add comment
Comments