
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, mu mwaka 1889 Kongere mpuzamahanga y’abasosiyaliste yashyizeho umunsi mpuzamahanga w’abakozi mu rwego rwo kwibuka ibyago byabereye I Chicago muri Amerika mu mwaka 1886. Uyu munsi rero ukaba warashyizweho hifuzwa guhuza abakozi bose bo ku isi, bahita basaba ko umunsi ugabanywamo ibice bitatu bingana by’amasaha umunani buri kimwe ( amasaha umunani y’akazi, 8 y’’imyidagaduro n’umunani y’ikiruhuko). Mu 1955, Papa Piyo wa 12 yashatse guha ibirori byo kwizihiza uburenganzira bw’abakozi isura y’ubukristu, nuko bituma Yoze Mutagatifu umubyeyi wa Yezu: ‘’umuhungu w’umubaji’’ ( Mk6,3); agirwa umurinzi n’urugero rw’abakozi.
Reka tugiye nicyo tuvuga kuri Yozefu uwo. Ibyo ibyanditswe bitagatifu bivuga ku buzima bwa Yozefu kuva mu bwana bwe kugeza apfuye ni bike cyane. Havugwa gusa ubuzima buke bugendanye n’imibereyo ya Yezu na Bikira Mariya. Bamwe mu banditsi b’abahanga muri Kiliziya bagerageje kwandika ubuzima bwe bagendeye ku mibereho y’abayahudi bakundaga Imana icyo gihe. Akivuka rero, kimwe n’abandi bana b’abayahudi bose, yagenywe ku munsi wa munani. Nibwo yahawe izina rya Yozefu. Igihe Yezu avutse, Yozefu na we yabarirwaga mu « bakene b’Uhoraho » bari bariringiye Uhoraho bakamuragiza ubuzima bwabo bwose. Yozefu ntiyishimiraga ko igihugu cye gikolonizwa n’abaromani, ariko ntiyajyaga mu bikorwa by’urugomo byakorwaga n’abari mu ishyaka ry’abazeloti (abarwanashyaka). Aba bitwazaga inkota mu myambaro, bagacunga aho umusirikare w’umuroma arangaye, bakayimutera agapfa. Uko kubaha abakoloni, abategetsi b’icyo gihe, ni ko kwatumye yemera kujya i Betelehemu, mu mujyi wa Dawudi umukurambere wa Yozefu. Aha ni ho Yozefu yavukaga, nuko ajyayo kugira ngo abarurirweyo we n’umugore we Mariya, uko itegeko ry’abanyaroma ryabitegekaga. Igihe abashumba baje, Yezu amaze kuvuka, Yozefu ni we wagiye kubakira. Mariya na Yozefu babereka Uruhinja rwavutse. Yozefu na Mariya bakira amaturo abashumba bari babazaniye. Aha, Yozefu aratwigisha ko tuzahora dukenera abandi. Abashumba babwiye Yozefu ubutumwa bavanye mu ndirimbo n’amajwi by’abamalayika, bituma Yozefu arushaho gutinya no kwemera Imana. Nk’abandi bayahudi bakunda Imana, Yozefu na Mariya bumvira Amategeko ya Musa bajyana Umwana wabo w’imfura kumutura Imana.
Uko Yozefu yareze Yezu mu kwemera bisa n’aho bigaragara mu byanditswe. Yohani Intumwa avuga ko Yezu atigeze ajya kwiga mu ishuri ry’abigishamategeko. Nyamara, inyigisho ze zarushaga cyane ubuhanga izo abo batangaga. Bikira Mariya rero yari azi neza Ibyanditswe bitagatifu. Ariko, tuzi ko mu gihe cye, abagabo ari bo bigishaga abana babo ibyerekeye Ibyanditswe bitagatifu. Aha twatekereza ko Yozefu yari azi neza Ibyanditswe bitagatifu. Bityo tugatekereza ko Yozefu na Mariya bafatanyaga bakigisha Yezu Ibyanditswe bitagatifu, kandi Yezu akabumvira. Yezu rero yakuraga mu bwenge no mu gihagararo. Ibi bivuga ko yumviraga Yozefu rwose kuko Yezu yakuze nk’abandi bantu, akitandukanya na bo ku cyaha gusa.
Ibyanditswe bitagatifu ntacyo bivuga ku rupfu rwa Yozefu. Nyamara mu Ivanjili ya Mariko, hari aho bita Yezu « mwene Mariya ». Ibi bisobanura ko batashoboraga kwitirira umwana nyina umubyara kandi se akiriho. Bivuze ko Yozefu yapfuye mbere y’uko Yezu atangira ubutumwa bwe bwo kwigisha Inkuru Nziza. Yozefu wari warabayeho ari intungane, byari ngombwa ko apfa nk’intungane, nta rusaku, mu mutuzo. Urupfu rwa Yozefu rero rushobora kudushushanyiriza uko urwacu rumeze. Urupfu rwe ni nk’urw’abandi bantu, ariko si urw’ubonetse wese. Ni urwa se wa Yezu, Mesiya akaba n’Umwana w’Imana. Aha ngaha, umugore we n’umwana we, bari bamufashe mu maboko yabo ngo bakire umwuka we wa nyuma. Aha ni ho abakristu bahera bavuga ko Yozefu yapfuye neza, kuko yarangije ubuzima bwe ku isi ari mu maboko ya Yezu na Mariya, bityo bakamwita Umutagatifu, ufasha abantu gupfa neza. Kuri iyo mpamvu hari isengesho ryahimbwe rigira riti:
-Yezu, Mariya na Yozefu, mbashinze umutima wanjye na roho yanjye n’amagara yanjye.
-Yezu , Mariya na Yozefu, muramfashe ninjya gupfa
-Yezu, Mariya na Yozefu, icyampa nkazapfa turi kumwe.
Yozefu mutagatifu wavukaga mu muryango w’umwami Dawudi, akaba yarashyingiwe umugore urusha abandi bose ubutagatifu, yabaye umukozi ubuzima bwe bwose. Yozefu ni urugero rw’abantu bose bashaka gutungwa n’umurimo w’ibiganza byabo.
Papa Benedigito XV, yibukije ko abantu bagomba kwigana Yozefu, bagakora, kuko Yozefu ntacyo byamugabanyijeho kandi yaritwaga se wa Yezu, Umwana w’Imana. Papa Piyo wa XI, kuri 19 werurwe 1937, yabisubiyemo, yibutsa abantu ko bagomba gukora. Papa Piyo XII ashyiraho umunsi mukuru wa Yozefu Mutagatifu, urugero rw’abakozi, nkuko twabibonye haruguru, agaragaza ko nta muntu wakunze umurimo w’amaboko ye kurusha Yozefu. Bibiliya itubwira inshuro eshatu ko umumalayika wa Nyagasani yabwiriraga Yozefu mu nzozi. Bivuze ko Yozefu yahoranaga izo nama nziza zivuye mu Ijuru zimubwira igikwiye gukorwa.
Bavandimwe, mu kwizihiza tariki ya 01 Gicuransi umunsi mukuru wa Yozefu umurinzi w’abakozi, twibuka ko Yezu yakoraga kubera ko umurimo watagatifujwe kandi ukaba n’inzira yo kwitagatifuza. Uwo murimo ushobora kuba uw’amaboko cyangwa uw’ubwenge, icy’ingenzi ni uko uhesha Imana ikuzo. Yozefu Mutagatifu na we atwigisha ko umurimo wose ukorewe guhesha Imana ikuzo ari mwiza, kandi akatubuza gushaka ikuzo ryacu mu byo dukora.
Duhore dusaba Imana kugira ubwenge bwacu budufasha guhora tuzirikana ko Imana muri Yezu Kristu wigize umuntu akaza kubana natwe; iri kumwe natwe mu mirimo dukora uko yaba yoroheje kose, kugira ngo tuyikore twishimye kandi dusingize Imana Umuremyi ibyiza byose bikomokaho.
NYAGASANI UKOMEZE IMIRIMO Y’AMABOKO YACU KANDI UYIHE KUTUGIRIRA AKAMARO.
Add comment
Comments